21°C , Mostly clear | Kigali-Rwanda

Imiti isukura intoki yitwa BEU yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-04-2020 saa 18:20:51
Iwe mu miti yahagaritswe

Ikigo Gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority/ FDA), cyahagaritse imiti isukura intoki yitwa ‘BEU Hand Sanitizers’ ikorwa n’uruganda Holly Trust Ltd nyuma yo kugenzurwa igasanga itujuje ubuziranenge bukenewe kugira ngo ukoreshwe mu gusukura intoki.

Itangazo rya FDA rigaragaza ko ‘BEU Hand Sanitizers’ yahagaritswe by’agateganyo nyuma y’isuzuma ryakorewe muri Laboratwari ryashimangiye ko itujuje ibisabwa.

Uruganda Holly Trust Ltd ruherereye mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi. FDA ishimangira ko urwo ruganda rwanagenzuwe rugasangwa “rwakoraga rudafite icyangombwa n’ikirango cy’ubuzirangenge kirwemerera gukora iyo miti gitangwa n’uwrego rubifitiye ububasha.”

FDA ivuga ko ubugenzuzi bwakozwe ku baranguza iyo miti n’abayidandaza, bagasanga imyinshi muri yo idafite nomero iyiranga (batch numbers).

Izi ngamba zifashwe mu rwego rwo kwirinda ko Abaturarwanda bakomeza gukoresha iyo miti kandi idafite ububasha bwo gusukura intoki no kwica udukoko turimo na Koronavirusi (COVID-19).

Abaturage bose cyane cyane abakoresha n’abagikwirakwiza iyo miti cyangwa bayifite mu bubiko bwabo, guhagarika kuyikoresha no kuyikwirakwiza,banayisubiza aho bayikuye ndetse bakajya bagenzura amakuru ari ku birango by’imiti mbere yo kuyakira no kuyikoresha.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Imiti isukura intoki yitwa BEU yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.