17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Perezida Paul Kagame uwa kabiri uvuye iburyo, ahabanje William Ruto Visi Perezida wa Kenya. Uwa gatatu iburyo ni Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya, Yoweri K. Museveni wa Uganda n'uhagarariye Sudani y'Epfo

Imishinga y’Umuhora wa Ruguru ni iy’abaturage- Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 27-06-2018 saa 07:04:42

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya 14 yiga ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru, yahurije hamwe abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho yatangaje ko imishinga ibihugu bigize uyu muhora bifite  nta wundi izagirira akamaro uretse abatuye ibyo bihugu.

Perezida Paul Kagame uwa kabiri uvuye iburyo, ahabanje William Ruto Visi Perezida wa Kenya. Uwa gatatu iburyo ni Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya, Yoweri K. Museveni wa Uganda n’uhagarariye Sudani y’Epfo

Ibyo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabivugiye muri Kenya ejo hashize, aho  yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu n’abagize za Guverinoma mu nama ya 14 ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru.

Nyuma yo kwakirwa na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida Kagame akaba yarashimye ibimaze gukorwa mu guhuza abashoramari batandukanye bo mu karere n’ahandi, n’abikorera bafatanyije mu gufasha  gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye, kuko ari yo izagira uruhare mu guteza imbere  imibereho y’abatuye akarere, nubwo asanga hari ibigikenewe gukorwa.

Perezida Kagame  ati   «Nyuma y’imyaka 2 dutangiye kuganira kuri iyi mishinga, ni ngombwa ko dukorana imbaraga ku mishinga y’akarere kacu, abashoramari  n’abikorera bakoze ibishoboka mu koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga ikomeye izateza imbere abaturage bacu».

Kagame yanashimye abaminisitiri n’abagize itsinda rishinzwe  gukora kuri iyi mishinga akazi gakomeye bakoze kugira ngo iyo mishinga bayihe ikerekezo, maze izashyirwe mu bikorwa.

Ati «Nubwo  igihe cyose hakiri ibigikenewe gukorwa,  uyu ni umwanya uduha amahirwe yo  gusuzuma ibikenewe gukorwa, ndetse n’ibyakozwe, abagize itsinda  ndetse n’abaminisitiri bakoze akazi keza kaduhaye ikerekezo k’ibigomba gukorwa, no gushyira mu bikorwa ibikenewe».

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari kumwe n’intumwa z’u Rwanda ayoboye mu nama y’ibihugu bihurira ku Muhora wa Ruguru

Iyi nama  y’Akarere iyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta  irimo kubera  muri Safari Park Hotel i Nairobi; biteganyijwe ko aba bayobozi basuzuma ibimaze gukorwa ku myanzuro yafashwe mu iheruka yabereye i Kampala muri Uganda, ku wa 23 Mata 2016.

Mu bakuru b’ibihugu n’abagize za Guverinoma bari muri iyo nama, ni  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni; Aggrey Tisa Sabuni, Umujyanama wihariye mu bijyanye n’Ubukungu wa Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir n’abandi bahagarariye Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi na Ethiopia.

Umuhora wa Ruguru uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bidakora ku nyanja ari byo u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo n’u Burundi, ukabihuza n’icyambu cya Mombasa muri Kenya. Imishinga ibihugu bihuriyeho by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo, harimo iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi ubihuza n’icyambu cya Mombasa, iy’itumanaho, gukoresha ikarita ndangamuntu kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi (ubu bikorwa hagati y’u Rwanda, Kenya na Uganda), ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ubwikorezi n’ibindi.

Inama itaha ku muhora wa Ruguru biteganyijwe ko izabera mu Rwanda.

 

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *