Imirire iboneye: Tumenye umumaro w’intungamubiri ziboneka mu nanasi

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 08-10-2019 saa 06:14:30
Hategekimana Ignace uhinga inanasi kuri hegitari eshanu (Foto Manishimwe N)

Inanasi ifite akamaro gakomeye mu mubiri w’umuntu bitewe n’intungamubiri ziyibonekamo. Ikungahaye kuri vitamini C umubiri ukenera cyane; irwanya ubuhumyi, ibungabunga uruhu, yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikagira n’uruhare mu kwirema k’uturemangingo dushya.

Mu gace k’inanasi gapima g 160 habonekamo mg 15 za vitamini C. Intungamubiri umugore aba akwiye kubona zingana na  mg 75 ku munsi, umugabo akabona 90.

Inanasi ibonekamo isukari (glucide) nziza umubiri ukenera, urugero rwayo rugenda ruhinduka bitewe n’uburyo yeze. Habonekamo vitamini E ariko ku rugero ruto cyane, vitamini B1 na B6 ziri mu itsinda rimwe rya B zitanga umusanzu mu kubungabunga uruhu no mu mikorere y’ubwonko.  Hari na poroteyine n’umunyu ngungu wa feri.

Ibyo byose inanasi ikungahayeho bituma igira uruhare mu kurwanya kanseri cyane cyane iy’inkondo y’umura n’iy’amabere, ikagabanya n’ibyago byo kurwara umutima, ituma amaraso atembera neza, igakumira n’ibibazo byo kuvura kw’amaraso mu mubiri.

Yihutisha gukira kw’igisebe n’ ubushye, kubyimbuka kw’igice cy’umubiri cyabyimbye no kugabanya uburibwe cyane cyane ku bagira uburwayi bwa rubagimpande.

Uru rubuto runafasha abagize ibibazo byo kugugarirwa mu nda   (constipation) no  kugira imyuka myinshi mu nda,  ifasha n’abagize ibibazo byo gucibwamo bitewe n’udukoko dutera icyo kibazo dukunze kwibasira amara, ituma tutabona aho dushinga ibirindiro muri icyo gice cy’umubiri.

Mu nanasi habonekamo kandi umunyu ngugu wa manganese (manganese) ufite akamaro ko kubungabunga amagufa. Ni urubuto rwongerera umubiri ubudahangarwa, rukarwanya umunaniro, uburwayi bw’ibicurane n’ubwandu bworoheje mu bubiri.

Inanasi inifashishwa n’abashaka kugabanya umubyibuho ukabije.

Mu kwandika iyi nkuru hifashishijwe urubuga   www.doctissimo.fr  na www.lanutrition.fr

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.