22°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Imirimo yo kubaka Urugomero rwa Rusumo igeze kuri 59%

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 07-12-2019 saa 16:09:49
Igice kizashyirwaho imashini zikora ingufu z'amashanyarazi, turbine, aho amazi azasohokera kigeze kiri kuzura (Samuel M)

Itsinda ry’abaminisitiri bashinzwe iby’ingufu mu bihugu bitatu, u Rwanda, u Burundi na Tanzania bihuriye ku mushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo wa MW 80, batangaje ko imirimo igeze kuri 59% bitewe n’ibibazo bitandukanye umushinga wahuye nawo.

Mu kwezi kwa karindwi ubwo iri tsinda ry’abaminisitiri bashinzwe ingufu basuraga uwo mushinga basanze imirimo igeze ku kigero cya 53%.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo ku ruhande rw’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, yavuze ko ubundi rwari kurangira muri Gashyantare 2020, ariko bihaye ko ruzarangira mu 2021 muri Nyakanga, ariko nabwo basabye abawushyira mu bikorwa kugerageza gutanga ikindi gihe kiri munsi y’aho gishoboka.

Ati “Twari tuje kureba aho ibikorwa bigeze, aho amazi azaturuka, ahazanyura amazi (tunnel) ajya ku hatanga ingufu z’amashanyarazi, tujya no gusura n’aho amashanyarazi noneho azahererekanwa mu bihugu byose uko ari bitatu, na nyuma yaho tugira inama.

Twashimye ibikorwa bimaze kugerwaho muri aya mezi atandatu, ni ibikorwa byivugira kuko hari byinshi cyane bitari bihari mbere cyane nk’ahazakusanyirizwa amazi (dam); urebye ibikorwa bimaze gutera imbere, aho muri ‘tunnel’ bimaze kugera kuri 2/3 by’aho bamaze gucukura kugira ngo babone aho amazi azanyura ajya gutanga ingufu.”

Yakomeje avuga ko bafitiye ikizere umuyobozi mushya ushinzwe umushinga n’itsinda ayoboye, kandi inama y’ubutegetsi nayo yashyizeho itsinda rizagenzura uko umushinga uri gukorwa umunsi ku wundi.

Arongera ati “Uwo muyoboro amazi azanyuramo, kuva mu kwezi kwa gatandatu 2019 twagize ikibazo, byaratinze kubera ko gukoresha urutambi bigira urusaku ariko bikanangiza inzu z’abantu; hari inzu 22 zari zimaze kwangirika ariko ubu bazubakaga kugira ngo ikibazo kirangire.

Ariko nanone abo dufatanya, badutera inkunga nka Banki y’Isi, ni yo yatanze amafaranga y’uyu mushinga kuri miriyoni 340 z’amadorari mu kubaka imiyoboro aho amashanyarazi azanyura, ni Banki Nyafurika itsura Amajyambere yayatanze, miriyoni 28.6 z’amadorari.”

Akomeza agira ati”Nanone twemeje ko akazi kagomba kwihuta; akazi kagomba kwihuta kuko ubundi bari barateganyije ko birangira mu kwezi kwa karindwi 2021 ariko twabasabye gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe ko icyo gihe cyagabanuka mu gihe gitaha cya vuba gishoboka.”

Minisitiri w’Ingufu mu Burundi Eng. Come Manirakiza, nawe yavuze ko bashimye aho imirimo igeze, ariko kandi basaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo ibikorwa byihute.

Ati”Ariko kandi turasaba ko bakora ibishoboka byose, umuntu wese ku ruhare rwe ashoboye, kugira ngo imirimo irangire vuba.”

Mu kujya gusura ibikorwa by’uwo mushinga, Minisitiri w’ingufu wa Tanzania, Dr. Medard Kalemani yahuye n’abaturage bashakaga kumubwira bimwe mu byo yabavuganiramo birimo iby’inzu zabo zasenywe, izindi zigirwaho ingaruka zo gusaduka bitewe n’ingufu zituruka ku ntambi ziturikira mu kuzimu aho abubaka urugomero bashaka gucisha amazi azakora amashanyarazi.

Urugomero rwa Rusumo ruri kubakwa hagati ya Tanzania n’u Rwanda, ku Rusumo, ruri guha akazi abanyatanzaniya 290, Abanyarwanda 320 n’Abarundi 120 barimo abagore n’abagabo.

Amashanyarazi azatangwa n’urwo rugomero azafasha abaturage b’ibihugu byose uko ari bitatu kuva mu kizima no guteza imbere ibikorwa bifatiye ku mashanyarazi biteza imbere ubukungu bw’abaturage n’ibihugu byabo, bigere no ku iterambere ry’akarere muri rusange.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.