27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Imirimo ya VUP yahagaritswe kubera Coronavirus

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 23-03-2020 saa 20:11:31
Abaturage bo mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, mu mirimo ya VUP (Ifoto/Ububiko)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne atangaza ko imirimo ya VUP yabaye ihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’uko byasohotse mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe Abanyarwanda mu kugaragaza imwe mu mirimo ibaye ihagaze n’ikomeje, akaba ari mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Imirimo ya VUP yabaye ihagaritswe kuko ihuriramo abantu benshi bakaramo kimwe n’indi mirimo imwe n’imwe izongera gukorwa nyuma y’ibyumweru bibiri.”

Nyirarukundo avuga ko ihagarikwa ry’imirimo rizatuma abayikora batazongera kubyuka bayijyamo ko ahubwo bazashaka icyo bazaba bakora muri ibi byumweru bibiri nk’ubuhinzi n’ubworozi, dore ko bwo butahagaze.

Avuga ko kugeza ubu nta kibazo abaturage bafite kuko batigeze bahagarikwa guhinga, iri tangazo r ikaba rireba abakora muri VUP n’abahinga mu buryo bw’amakoperative bagahinga Ari ikivunge.

Ati “Mu gihe bakwiha gahunda yo guhinga ari bake bategeranye bahana intera bakora ariko guhinga mu buryo bw’amakoperative bahingira rimwe byo ntibyemewe, niyo mpamvu na VUP yabaye ihagaze kuko bakorera hamwe ari benshi.”

Abahinzi Imvaho nshya yasuye mu gishanga cya Makera bayibwiye ko bahinga batarenze 2 mu murima mu rwego rwo kwirinda no gukumira coronavirusi, kandi ngo iyo bahinguye mbere ya byose babanza gukaraba intoke n’amazi n’isabune.

Mukasharangabo Venantie ni umuhinzi wo mu gishanga cya Makera, aragira ati “Guhinga ntitwigeze tubihagarika kuko bidakorwa mu kivunge, twakomeje kujya mu mirima yacu twahingura tukihutira gukaraba amaboko n’umubiri wose mu rwego rw’isuku kugira ngo twirinde Coronavirusi.”

Twagirimana Antoine nawe ni umuhinzi muri icyo gishanga, avuga ko imirimo y’ubuhinzi n’ubwo ikorwa bahinga mu itaka ariko banakurikiza ingamba Leta yashyizweho zo gukaraba intoke n’amazi meza n’isabune mu gihe bahinguye.

Avuga kandi ko bahingana n’umufasha we, aho umwe aba ahinga ku ntangiriro z’umurima undi ahinga ku mpera zawo ku buryo baba bahanye intera ihagije hagati yabo.

Bavuga ko imirimo wo guhinga ikomeje kugenda neza kandi ngo n’ikirere kiratanga imvura iringaniye ku buryo bitagenze ukundi bizeye umusaruro mwiza, aho bemeza ko nta nzara bazagira n”ubwo imirimo myinshi yabaye ihagaritswe.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.