19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Iminsi irabarirwa ku ntoki Diamond agatamira mu Rwanda

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 09-08-2019 saa 07:54:12
Diamond Platnumz aganira n'abanyamakuru avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Rwanda Fiesta aherukamo mu Rwanda, cyabereye i Nyamata mu ijoro ryo kuwa 2 Nyakanga 2018

Icyamamare Diamond Platnumz ubusanzwe witwa Abdul Naseeb Juma ukomoka muri Tanzania harabura iminsi mike ngo aze gutaramira i Kigali ku nshuro ya gatatu ariko kuri iyi nshuro azaba aje gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, igitaramo cyaryo cya nyuma kikaba kizaba ku ya 17 Kanama 2019.

Diamond Platnumz mu gitaramo cya Rwanda Fiesta aherukamo mu Rwanda, cyabereye i Nyamata mu ijoro ryo kuwa 2 Nyakanga 2018

Kugeza ubu ubuyobozi butegura iri serukiramuco bwemeje ko uyu muhanzi azataramira mu Rwanda hamaze no gusohoka ibirango by’uko uyu muhanzi azaririmba muri iryo serukiramuco.

Abandi bahanzi bazafatanya na Diamond ni Intore Masamba, Bruce Melodie, Bull Dog, Safi Madiba, Queen Cha, Amalon, Marina, Syntex na Nsengiyumva François uzwi nka Gisupusupu ukunzwe cyane muri iyi minsi akaba aheruka gusohora amashusho y’indirimbo yitwa “Rwagitima”.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika ryabereye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo mu Majyaruguru i Musanze, i Burengerazuba mu karere ka Rubavu, mu Majyepfo mu karere ka Huye, i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba rikaba rizasorezwa i Kigali.

Mu karere ka Musanze iri serukiramuco ryaririmbwemo na Bruce Melody, Jules Sentore, Orchestre Impala, Jay Polly, Allioni na Nsengiyumva François uzwi nka Gisupusupu.

I Rubavu haririmbye Social Mula, Queen Cha, Makanyaga Abdul, Christopher, Riderman, itsinda rya The Same kandi haririmbye Nsengiyumva François uzwi nka Gisupusupu.

I Huye haririmbye Victor Rukotana, Clarisse Karasira, Active, Rafiki Coga Style, Impala, Bull Dogg, Urban Boys na Nsengiyumva François.

Mu karere ka Ngoma ho haririmbye Senderi Hit, Ama G The Black, Intore Masamba, Nsengiyumva, Safi Madiba, Marina na Uncle Autsin.

Kuza kw’iri serukiramuco bigaragara ko byahise bitanga igisubizo ku bakunzi ba muzika nyarwanda bumvaga ko bazagira irungu kuko Primus Guma Guma Super Star yari ihagaritswe.

Iri serukiramuco kandi rigendereye guhuza abahanzi bakiri urubyiruko n’abandi bamaze gukura bakwiye kwigirwaho byinshi muri muzika nyarwanda.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura iri serukiramuco atangaza ko kandi iri serukiramuco rizafasha abahanzi kurushaho kumenya uko na bo bajya babasha kurushaho kwitegurira ibitaramo.

Uretse kuba kandi ari we utegura iri serukiramuco ni na we wateguraga Primus Guma Guma Super Star akaba ajya anategura ibitaramo bya East Africa Party.

Ku rundi ruhande irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryahagaze rimaze gutsindirwa n’abahanzi nka Tom Close, King James, Jay Polly, Riderman, Knowless, Dream Boys, Urban Boys ndetse na Bruce Melodie.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.