20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Iminsi 1,000 ya mbere y’umwana, umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-03-2021 saa 08:59:14

Kubera iki iminsi 1,000 y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi ku iterambere ry’Igihugu? Ababyeyi b’Abanyarwandakazi bagize byinshi basobanura kuri iyo ngingo, bagaragaza ko umwana utitaweho muri icyo gihe ashobora kubura amahirwe akomeye yo kugira uruhare mu kubaka ahazaza h’Igihugu.

“Umwana utitaweho kuva agisamwa ngo anakurikiranwe, ubuzima bwe bushobora kuyoyoka ubureba…” Byatangajwe na Mukayiranga Aline utuye ahitwa ku Gahembe, mu Kagari ka Maranyundo, Umurenge wa Nyamata mu Karere Ka Bugesera.

Mukayiranga ni umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Bugesera baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza uburyo basobanukiwe agaciro ko gukurikirana ubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza ku myaka ibiri ari yo ingana n’iminsi 1,000.

Ni umubyeyi utwite inda y’imvutsi, Imvaho Nshya yamusanze yaje ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata gusuzumisha uko ubuzima bw’umwana buhagaze. Yagize ati: “Nkimara gutwita nahise mba umunyeshuri mu kunoza imirire. Duhabwa inyigisho uhereye ku Bajyanama b’Ubuzima ukageza ku Kigo Nderabuzima, ndetse na RBC, badusobanurira uko tugomba kwitwara kugira ngo tubungabunge ubuzima bwacu n’ubw’abana dutwite cyane cyane gukumira igwingira . ”

Yakomeje avuga ko mu masomo yahawe kandi agihabwa arimo gutegura neza no kurya indyo yuzuye igizwe n’ibyo kurya birinda indwara, ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga, kandi ko atari ibintu bigoye kuko ibigize indyo yuzuye cyane ari ibihingwa bahinga byera mu Karere ka Bugesera n’ahandi mu gihugu. Ibi bikajyana no gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje n’imirimo yo mu rugo itavunanye, kuruhuka bihagije n’ibindi.

Mukayiranga Aline, umubyeyi ushimangira ko yasobanukiwe n’agaciro ko kwita ku minsi 1,000 y’ubuzima bw’umwana atwite

Yavuze ko kwiyitaho mu gihe atwite bitamugora kuko bitamusaba gukoresha ibyo adafite, haba mu mirire cyangwa imyitwarire bituma arushaho kugira amagara mazima.

Ati: “Ndumva kurya indyo yuzuye ari ukurya imboga, hakaba hari ikinyomoro cyangwa izindi mbuto, ugafata ibirayi, indagara ntuzibure mu biryo cyangwa se ugakaranga imboga zirimo indagara n’inyanya warangiza ugashyira ku isahani, ugashyiraho n’udushyimbo ku ruhande, hakabonekaho n’ikirayi, hanyuma ukaza kubona n’inanasi cyangwa umuneke.”

Abahanga mu by’ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi bemeza ko iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ho agaragaza imikurire mu bwenge no kubaka umusingi w’impagarike nzima, bigatanga amahirwe y’uko umwana yubaka ubwenge buzamubeshaho akagirira umuryango we n’Igihugu akamaro.

Umwana ukiri mu nda ya nyina atungwa n’imirire iboneye ndetse n’imyitwarire myiza ya nyina, bikamubera umusingi w’ubuzima buzamuranga uko agenda akura nyuma yo kuvuka, ndetse bikazanamuyobora igihe ageze mu buzima bwo gufata inshingano.

Leta n’abaterankunga bagobotse abatishoboye mu kubona ibifasha gukumira igwingira ry’abana

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga imyato Leta y’u Rwanda ndetse n’abaterankunga bashyizeho gahunda zitandukanye zagize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko ubuzima bw’ababyeyi n’abana bakiri munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Imwe muri izo gahunda bashima ni iya SPRP (Stunting Prevention and Reduction Project) yatewe inkunga na Banki y’Isi, ikaba ifasha imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kubona inyunganizi ifasha mu kunoza imirire ari yo Shisha Kibondo ihabwa ababyeyi batwite, abonsa kugeza ku mezi atandatu, ndetse n’abana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ari byo bigize ya minsi 1000 y’ubuzima bw’umwana.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere 13 twishimira intambwe imaze guterwa mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi tubikesha Gahunda ya SPRP igamije kugabanya no gukumira igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, hibanwa ku batarengeje imyaka ibiri.

Uzayisenga Valentine, umwe mu bagenerwabikorwa b’iyo gahunda utuye mu Kagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata. Yagaragaje uburyo yamufashije kwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1,000 ndetse n’ubw’umuryango wose bugahinduka.

Uzayisenga Valentine amaze gufata ifu ya Shisha Kibondo

Ati: “Natangiye gufata iyi fu ntwite inda y’amezi 7. Kugeza iki gihe umwana afite amezi 15 ndacyayifata nta kwezi na kumwe ndasiba… Abana bacu rwose bameze neza, barakura neza nta kibazo.

Nyirabigirimana Julienne utuye mu Kagari ka Kanazi, yongeyeho ati: “Ifu ya Shisha Kibondo yahinduye ubuzima bw’umuryango wanjye kuko nabonye abana banayikunda. Tusashima Leta na Banki y’Isi yatuzirikanye, kuko inkunga baduha itwunganira bikomeye.

Nyirandorimana Peruth na we utuye muri ako kagari ati: “Turashimira cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda umubyeyi wacu dushimira buri munsi we wadutekerejeho agaha ikaze abaterankunga bo gufasha abana. Yahinduye imirire yari mibi ku bana, ubu barakura neza mu bwonko mu bitekerezo no mu gihagararo.”

Musine Gilbert,Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, yashimangiye ko bishimiye gahunda ya SPRP kuko yaje yunganira inzego z’ubuzima ikaba yaranahinduye ubuzima bw’abagenerwabikorwa bayo ku buryo bufatika.

Yagize ati: “Icya mbere iyo gahunda yafashije ni uko abaturage bitabiriye gahunda zo kwa muganga, ikindi kandi n’iyo tubasuye mu ngo zabo tubona hari icyahindutse. Kubera ko iyo tubabonye ntabwo tubaha izi gahunda za SPRP gusa, tuboneraho n’umwanya wo kubigisha kugira isuku nk’imwe mu nkingi zo kurwanya imirire mibi.”

Musine Gilbert,Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata

Umurenge wa Nyamata wonyine ubarurwamo abantu barenga 1,360 bahabwa ifu ya Shisha Kibondo, barimo 224 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe na 1,138 bari mu cyiciro cya kabiri. Muri bo harimo 1,006 bahabwa amafaranga buri gihembwe.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko gahunda ya SPRP iri muri gahunda zagize uruhare mu kugabanya igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi n’isuku nke ariko imbaraga zikaba zikomeje gushyirwa mu kwigisha abaturage no kubaba hafi kugira ngo intego yo kugabanya igwingira ku kigero gishimishije izagerweho.

Ababyeyi bahawe ifu ya Shisha Kibondo bavuga ko banyuzwe cyane n’uburyo Leta y’u Rwanda izirikana u Rwanda rw’ejo

Ifu ya Shisha Kibondo yahabwaga ababyeyi bo mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata

Ababyeyi bahabwa ifu ya Shisha Kibondo biishimira ko yahinduye ubuzima bw’imiryango yabo

Nyirandorimana Peruth yishimira ko Shishakibondo yahinduye ubuzima bw’abana

Nyirabigirimana Julienne yishimira ko ifu ya Shisha Kibondo yahinduye ubuzima bw’abagize umuryango

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.