25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Imigabane y’abanyamuryango b’Umwalimu Sacco yiyongereyeho Miliyari 1.7

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 10-12-2019 saa 13:42:29
Uwambaje Laurence, Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco

Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence avuga ko imigabane y’abanyamuryango b’Umwalimu Sacco yiyongereyeho Miliyari 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda .

Nk’uko Laurence yabitangarije Imvaho nshya mu kiganiro kirambuye yagiranye nayo, avuga ko mu nteko rusange yabaye mu mwaka wa 2017 abanyamuryango b’Umwalimu Sacco biyemeje kongera umugabane  wabo mu rwego rwo kongera ibikorwa no kubona serivisi nziza.

Yagize ati “Mu nama y’Inteko rusange abarezi biyemeje kongera umugabane mu gihe cy’imyaka 2, abafite impamyabumenyi z’ikiciro cya kabiri cya kaminuza bagombaga kongera imibagabane  yabo mu gihe cy’umwaka, abafite impamyabumenyi  z’ikiciro cya mbere cya kaminuza bakuzuza umugabane wabo mu gihe cy’umwaka n’igice naho abarezi bafite impamyabumenyi z’amashuri abanza basabwe kuzuza imigabane yabo mu gihe cy’imyaka 2.”

Avuga ko ibyiciro bibiri bibanza byarangije kuzuza imigabane yabyo naho icy’abarezi bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye bakaba bazasoza muri Nyakanga umwaka utaha wa 2020.

Laurence avuga ko inama yanzura ko hongerwa imigabane hari haganijwe kwiyubakira inzu izakoreramo ubuyobozi bukuru bwa Koperative Umwalimu Sacco no kongera ikoranabuhanga mu mirimo y’iyi koperative hagamijwe gutanga serivizi nziza mu banyamuryango kandi yihuse.

Avuga ko kugeza ubu abanyamuryango ba Koperative Umwarimu Sacco  bashobora gukura amafaranga kuri konti zabo bakayashyira kuri kinti za Mobile Money bakabona kuyabikuza kandi bakoresheje telefoni zabo batarinze kujya aho iyi koperative ikorera.

Ati “Dukomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga muri Koperative yacu kugira ngo abarezi bahabwe serivisi nziza kandi zihuse batarinza kuva aho abari, ibi turagenda tubigeraho ndetse tuzakora n’ibirenze ibi.”

Ku kijyanye n’abarezi bavuga ko bimwe inguzanyo, umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco avuga ko abahagarikiwe inguzanyo ari baba barezi batabashije kwiga iby’uburezi, icyo cyemezo kikaba cyarafashwe nyuma y’uko Ikigo cy’igihugu cy’uburezi  (REB ) gisohoye itangazo rivuga ko abantu bose bakora uburezi batarabwize batazahabwa imyanya y’akazi mu mwaka w’amshuri wa 2020, ari nabwo bafashe icyemeezo cyo gukomeza kwishyuza ingzanyo bari basanganywe ariko ntibahabwe izindi kuko bishibora kugusha koperative mu gihombo.

Ati “ Abarimu batize uburezi twabaye tubahagarikiye inguzanyo kuko nta mahirwe yo gukomeza akazi bafite, ntitwabaha inguzanyo kandi umwaka  utaha nta kazi bazaba bemerewe, ahubwo twabasabye gukomeza kwishyura izo bari barafashe ariko kubaha izindi nshya ni ibintu byumvikana ko bitashoboka.”

Koperative Umwalimu Sacco imaze imyaka 10 ishinzwe, akaba ari  uburyo Leta yashyizeho bwo  gufasha abarezi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye kandi bakishyura ku nyungu nto ugereranyinje n’andi mabanki n’ibigo by’imari.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

2 Comments on “Imigabane y’abanyamuryango b’Umwalimu Sacco yiyongereyeho Miliyari 1.7”

  1. Umwalimu sacco uragenda utera imbere .gusa bazongere amafaranga batanga kuri avance sur salaire aracyari make kuko ababa bashobora kubona ingwate ngo bahabwe credit ordinaire ari bake. Twishimiye service ya mobile banking.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.