26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Imicungire y’amafaranga n’ibindi byamburwa uwafunzwe mu Rwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 24-06-2020 saa 13:02:21
Inzego z'ubugenzacyaha zubahiriza amategeko agenga uburenganzira bw'ukekwa ku mutungo we

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano za buri munsi, biragoye kubona abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bateguza abakekwaho ibyaha runaka ko bagiye gufatwa kuko hari aho byabangamira iperereza cyangwa bikaburizamo bimwe mu bimenyetso by’ingenzi byifashishwa mu kugenza ibyaha.

Iyo abakekwa batunguwe basanganwa ibintu bitandukanye birimo n’iby’agaciro nk’isaha, terefoni, amafaranga imfunguzo, imikufi, mudasobwa n’ibindi, kandi hari n’ubwo badashobora guhita babona uwo babisigira.

Akenshi usanga uwashwe atwaranwa nibyo afite ariko ntafunganwa na byo. Bityo hari abibaza ngo ibyo basanganywe birimo amafaranga, mudasobwa, imfunguzo, isaha n’ibindi, bijya he?

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Umuhoza Marie Michelle, yasobanuye byinshi byibazwa ku bikoresho cyangwa ibyangombwa by’umuntu wamaze gutabwa muri yombi.

Umuhoza asobanura ko umuntu ashobora gufatwa mu buryo bubiri, aho ashobora gufatwa agafatanwa ibintu bye cyangwa bamufashe ari nko mu kazi afite terefoni, amafaranga, mudasobwa n’ibindi ashobora kuba afite.

Ati: “Ibyo bintu biba ari bibiri kuko hari ibiba ari ibyawe ku giti cyawe bidafite aho bihuriye n’ibyo ukurikiranyweho, kubera ko batajya kugufunga ufite terefoni n’ibindi, ibyo ufite barabyandukura bakabishyira ahantu bakaguha kopi ukabisinyira ko hari ibyo ubahaye ugasigarana kopi yawe kugira ngo igihe uzazira kubifata uzayerekane bahite babiguha”.

Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle

Akomeza avuga ko aho ukekwaho icyaha/ibyaha agiye gufungirwa, ibintu bye byose aba agomba kubijyana agahita abiha uwo mu mujyago we. Ati: “Ntabwo agomba kubisiga. Ibyo bintu uba ushobora kubiha umuntu uwo ari wese wo mu muryango wawe akabitwara.”

Ibizibiti birafatirwa 

Hari ibindi bita ibizibiti bifitanye isano n’ibyo umuntu akurikiranyweho, bishobora gufasha ubugenzacyaha n’izindi nzego z’ubutabera nk’ibimenyetso. Ibyo birafatirwa bikandukurwa ku nyandiko y’ifatira, ukekwaho icyaha agasinyaho hakaba n’abagabo basinyaho.

Umuvugizi wa RIB Umuhoza, ati: “Ibyo bifatwa nk’ibimenyetso, iyo ugiye mu bushinjacyaha na byo murajyana hanyuma iyo birangiye na byo bifatirwa umwanzuro.”

Akomeza ati: “Ushobora kuba ari ibyo wibye ukabifatanwa, nyuma y’uko bimaze gutanga umusaruro nk’ikimenyetso, bisubizwa uwo wabyibwe na we amaze kugaragaza ko ari ibye. Bishobora gusubizwa n’ubugenzacyaha, cyangwa ubushinjacyaha, bishobora no gusubizwa n’inkiko biterwa n’urwego rubifasheho ikemezo”.

Umuhoza avuga ko hari n’ibyo umuntu ashobora gufatanwa bikaba bigaragara ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, ibyo na byo ngo hari ibyo amategeko ateganya mu bugenzacyaha.

Ati: “Hari ibishobora kwangirika, iyo n abwo biri bwangirike bifatirwa umwanzuro bitarangirika kuko ntabwo tubereyeho kwangiza ibintu by’abantu. Ugiye muri gereza ntabwo abisiga bishyikirizwa gereza”.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko mu gihe ibyafatanywe cyangwa ibyasanganywe ukekwaho icyaha abiburiye kuri station ya RIB, ababigizemo uruhare bose barahanwa ndetse bikanishyurwa.

Uwamungu Alain Pacifique wigeze gufatirwa mu Karere ka Kicukiro agafungirwa by’agateganyo kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro, ahamya ko nyuma yo guhabwa ubutabera ntahamwe n’ibyaha, yagarutse kuri Sitasiyo agahabwa ibyo yatswe birimo amafaranga, imfunguzo, mudasobwa n’ibindi byangombwa birimo amakarita yo kwivuza ndetse n’ayo akoresha mu kubikuza amafaranga.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.