Imbere ya PAC hamenyekanye ibintu 4 bituma WASAC ihora igawa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 22-09-2020 saa 18:43:03

Hashize imyaka itanu ikigo k’igihugu gishinzwe amazi n’isukura “WASAC” kigawa  muri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.  Ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020 nibwo  WASAC yari yitabye Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu “PAC”, maze basobanura amakosa yagaragajwe muri Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta.

Mu biganiro byamaze amasaha agera kuri ane, Abadepite bagize PAC bashatse kumenya neza inkomoko y’ibibazo ndetse n’impamvu bidakemuka, kuko buri mwaka WASAC ihora igawa  muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.  Habayeho gusobanura ingingo ku yindi n’ibibazo byose babajijwe ariko biza kugera aho inzego zose ziganira ku kibazo gituma WASAC ihora mu bibazo byo gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Ibiganiro byatangiwe n’Umuyobozi ushinzwe imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi “MINECOFIN”, Mukeshimana Marcel agaragaza ibintu bine bikomeye bifatwa nk’intandaro yo kuba WASAC idakora ibaruramari ryiza.

Yavuze ko biterwa na sisiteme y’ibaruramari bakoresha guhera cyaba ikigo cyigenga, kuba nta hererekanya bubasha (handover) ry’imari n’ibitabo by’imari byahoze muri EWASA ngo bihabwe umuyobozi mushya wa WASAC, kuba aho WASAC iboneye sisiteme ya Oracle, gushyiramo amakuru “Data” bigorana kuko muri iyoOoracle hari hasanzwe harimo n’ibindi bya EWASA bijyamo mu buryo bw’akavuyo

Ikindi  Mukeshimana Marcel  yagarutseho ni icyo yise “Environment”, aha yasobanuye neza ko imikorere ya WASAC idasobanutse neza niba ari ikigo cya Leta nk’ibindi cyangwa niba ari ikigo cy’ubucuruzi.

Mukeshimana yasobanuye ko imiterere y’iki kigo idasobanutse neza kuko muri WASAC harimo ikice kimwe gishinzwe gukora imishinga y’amazi gihabwa amafaranga ya Leta avuye mu ngengo y’imari, hakaba hari n’ikindi gice gicuruza amazi cyo gishinzwe kuyacuruza no gutanga serivise zose z’amazi. Kuba ibyo bice byose bihuriye mu kigo kimwe bituma bigira imicungire y’imari  imwe ndetse n’ishami ritanga  amasoko rimwe.

Uko amategeko abiteganya, ikigo gishinzwe imishinga y’amazi gifite n’abakozi bahembwa na Leta biciye muri MINECOFIN n’amafaranga yose gikoresha aturuka mu isanduku ya Leta. Bisobanuye ko n’ibyo gutanga amasoko bigomba kujyana n’amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta. Ariko ikindi gice cya kabiri gikora ubucuruzi kigengwa n’amategeko ashyirwaho n’inama y’ubutegetsi (Board of directors) ishyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri. Iki gice gitanga amasoko kigenderye ku mategeko y’inama y’ubutegetsi, kigatanga amasezerano y’akazi kigendeye ku mategeko y’umurimo.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Biraro Obadiah  yagaragaje kenshi ko WASAC ijya itanga amasoko idakurikije amategeko agenga amasoko ya Leta, WASAC nayo ikavuga ko ayo masoko yatanzwe ari  ayo mu gice gikora ubucuruzi kandi yatanzwe hakurikijwe amategeko yashyizweho  n’inama y’ubutegetsi.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Biraro Obadiah

Mu makosa yagaragajwe harimo isoko  rya miriyari 32 na miriyoni zisaga 940 z’amafaranga y’u Rwanda ryo  gukora imiyoboro y’amazi no gusana isanzwe mu mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali ryatanzwe nta nyigo ibanje gukorwa. Hari kandi imyenda  irenga miriyoni 619 abantu babereyemo WASAC ariko ikaba itazi abo bantu, nyuma igatanga isoko ryo kubashakisha, ndetse na miriyoni 155 zakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ba WASAC zirenga  ku byo baba bagenerwa n’amategeko.

Ku bijyanye n’ibitabo by’ibaruramari, umugenzuzi w’imari ya Leta agaragaza amakosa n’ibinyuranyo biri mu mafaranga ariko bikagaragara ko guhuza imicungire y’imari y’ibintu bibiri bikomeza kugorana cyane.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo “MININFRA”, Eng. Uwase Patricie nawe yagarutse kuri iki kibazo abwira Abadepite bagize PAC ko Guverinoma yamaze kubona ko ari ikibazo gikomeye ndetse ubu hatangiye uburyo bwo gutekereza gutandukanya biriya bigo bibiri.

Yagize ati: “Bimaze kugaragara ko rwose ari ikibazo, kuba WASAC irimo ibice bibiri, kimwe gikora amazi, ikindi kiyacuruza. Guverinoma nayo imaze kubibona, ari nyo mpamvu rwose ubu hatangiye gutekerezwa uburyo bwo gutandukanya ibyo bigo.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Eng. Uwase Patricie

Eng. Uwase yashimangiye ko ibi ari kimwe mu bizahindura amateka n’imikorere ya WASAC ndetse atanga urugero  aho no muri REG  byatandukanyijwe  hakabaho ikigo gikora imishinga “EDCL” n’ikindi gicuruza umuriro “EUCL”, uru rugero rugaragaza ko bishoboka ko iyo bitandukanyijwe, imikorere isobanuka ndetse ikaba myiza.

Muri ibyo biganiro Abadepite ba PAC babajije Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA niba WASAC atari ikigo cya Leta asubiza ko WASAC ari ikigo cya Leta gikora ubucuruzi ndetse avuga ko Leta ari yo munyamigabane wa WASAC.

Abadepite ba PAC bakomeje kubaza niba WASAC idakwiye kugendera ku mategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta,  Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo , Eng. Muzola Aime avuga ko WASAC izajya ikurikiza amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta ndetse agaragaza ko guhera muri 2019 ibyo byatangiye gukurikizwa.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Muzola Aime

Abakurikiranira hafi iby’imikorere y’ibigo bya Leta bemeza ko biramutse bibaye gutandukanya WASAC ikavamo ibigo bibiri kimwe gishinzwe ubucuruzi bw’amazi, ikindi gishinzwe gukora amazi nkuko bimeze kuri REG byatanga umusaruro mu mikorere, imiyoborere no gucunga neza umutungo w’igihugu.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.