Ikoranabuhanga ryafashije kurema ikigega cy’amakuru ku butaka mu Rwanda

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 27-07-2020 saa 12:18:47
Kumenya amakuru y'ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga biratanga ikizere kandi byoroshya kugera kuri serivisi zitandukanye zifite aho zihurira n'ubutaka

Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) cyatangije gahunda yo kugaragaza amakuru ku butaka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, hashyirwaho Ikigega cy’amakuru ku butaka atari ku bari mu gihugu gusa, ahubwo n’abari mu mahanga bakaba bayabona bifashishije ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Akumuntu Athanase, yatangarije Imvaho Nshya ko ubu buryo bwizewe kandi butanga amakuru yuzuye ku butaka.

Ati: “Ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu bijyanye n’amakuru ku butaka burizewe ku bijyanye n’umutekano, kuko ari amakuru yakusanyijwe akabikwa mu buryo bwa gihanga, kandi no mu gihe habayeho impinduka bikamenyeshwa ikigo, amakuru mashya ahita ashyirwaho”.

Yakomeje agaragaza ko imibare y’abatangiye gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga igenda izamuka.

Ati: “Guhera ku itariki ya 17 Kamena 2020, hatangizwa ikoranabuhanga mu by’ubutaka mu minsi ibiri ya mbere abantu 3000 barebye amakuru ku butaka bugera kuri pariseri 20 000. Ubu abamaze kwiyandikisha bamaze kugera mu 10 000 ndetse ni igikorwa kigikomeza.

Hakozwe Ikigega kibika amakuru ku butaka, ku buryo umuntu amenya amakuru yose arebana n’ubutaka yifashishije ikoranabuhanga, umuntu anyuze ku rubuga landinformation.rlma.rw.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, Ikigo Gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda cyubatse urubuga (Web-based Portal) rufasha Abanyarwanda kubona amakuru ku butaka bifashishije ikoranabuhanga ryunganira mobile application kuko nayo izakomeza gukoreshwa.

Urwo rubuga rufatwa n’ikigega cy’amakuru y’ubutaka rufasha kubona amakuru yose ajyanye n’ubutaka hagaragazwa nomero cyahawe, imbibi n’andi makuru atandukanye arebana n’ubwo butaka: icyo bugenewe gukoreshwa, niba budafite ikibazo cy’amakimbirane, igiteganyijwe ko buzakoreshwa mu bihe biri imbere n’andi. Ayo makuru yose aba abitse mu Kigega kibika amakuru y’ubutaka.

Icyo kigega gituma haboneka amakuru y’ababufiteho uburenganzira bikanoroshya guhabwa ibyangombwa kuri ba nyirubutaka kimwe n’ihererekanya ryabwo, impinduka ku butaka mu buryo bunyuze mu mucyo.

Akumuntu Athanase, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda RLMUA

Urubuga rwatekerejwe hagamijwe gukemura imbogamizi zirimo kuba uburyo bukoresha ikoranabuhanga rya terefoni (mobile application) bukoreshwa gusa abari ku butaka bw’u Rwanda ntibyorohere abifuza kubona amakuru ku butaka bari hanze y’imbibi z’u Rwanda. Ubu n’abari mu mahanga babona amakuru ku buryo bworoshye kubera uru rubuga.

Kuva mu mwaka wa 2015 Ikigo cyashyizeho uburyo bwa ‘mobile application’ bukoresha terefone igendanwa, bwashyiriweho Abanyarwanda, bubafasha kureba amakuru yanditse ku kibanza mbere y’uko bafata umwanzuro wo kukigura bakoresheje kode *651#.

Umwe mu biyandikishije muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenya amakuru yose ajyanye n’ubutaka yatangarije Imvaho Nshya ko ari uburyo bwiza bwo kugira amakuru arebana n’ubutaka bwaba ubwe cyangwa ubwo agiye kugura.

Yagize ati “Kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kigega cy’amakuru ku butaka ni byiza. Bituma umuntu amenya amakuru ajyanye n’ikibanza ke, haba harimo ikibazo akabibona bitamugoye. Gusa muri rusange bisaba umuntu ufite ubushobozi bwo kubona murandasi”.

Yemeza ko bibazo bitandukanye byajyaga biboneka mu bijyanye n’ubutaka bikemurwa n’amakuru aboneka ku biyandikishije muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga.

Gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bituma umuntu amenya amakuru yose ajyanye n’ubutaka

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

2 Comments on “Ikoranabuhanga ryafashije kurema ikigega cy’amakuru ku butaka mu Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.