Ikoranabuhanga rya “Sobanuzainkiko” rije gufasha kugaragaza akarengane na ruswa

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 11-07-2019 saa 15:39:40
Umuvugizi w'inkiko Mutabazi Harrison i bumoso na Karungi Niceson Umuyobozi w'ikoranabuhanga mu nkiko, mu kiganiro n'abanyamakuru basobanura uburyo bbw'ikoranabuhanga rishya rya Sobanuzainkiko mu bihe byashize( Photo. James)

Uburyo bushya bwiswe “Sobanuzainkiko”bwamuritswe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2019, buje gufasha ababuranyi n’abafashije mu rubanza kwerekana ikibazo icyo ari cyo cyose kibangamiye imigendekere myiza y’urubanza nka ruswa no gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Ubu buryo buzatangira gukora tariki ya 16 Nyakanga 2019 buje butandukanye n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzwe bukoreshwa mu nkiko mu gutanga ibirego no gukurikirana imanza, IECMS (Integrated Electronic Case Management) bwakoreshwaga mu nkiko zose z’u Rwanda.

‘Sobanuzainkiko’ ifite porogaramu izajya ikoresha uburyo bubiri, ari bwo ubutumwa bugufi kuri terefoni igendanwa buzwi nka SMS na internet.

Karungi Niceson, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu nkiko avuga ko butandukanye n’ubwari busanzwe bwa IECMS, agira ati: “Ubu buryo (system) bwa Sobanuzainkiko bwashyizweho kugira ngo bufashe abaturage gusaba gusubirishamo imanza zabo ku mpamvu z’akarengane, gufasha abaturage gutanga amakuru kuri ruswa mu manza, gufasha umuturage gutanga amakuru mu gihe atishimiye uburyo urubanza rwe rurimo kuburanishwa cyangwa se uburyo rwaburanishijwe, na none bugafasha abaturage kohereza imitekerereze ku mikorere y’inkiko: Urugero nka serivisi bahabwa n’inkiko, uburyo bazibona, n’uburyo zibafasha n’uko bifuza zarushaho kunozwa”.

Akomeza avuga ko usibye gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane, gutanga amakuru kuri ruswa mu manza no kugaragaza ibyo utishimiye mu micire y’urubanza, ushobora kubikora ukoresheje ubutumwa bwanditse (SMS ) ukoresheje terefoni igendanwa iyo ari yo yose kandi bidasabye ko ugira internet.

Kubikora ujya ahagenewe ubutumwa bugufi ukandika ijambo Ruswa niba ushaka gutanga amakuru kuri ruswa ku rubanza, ugasiga akanya ugatanga ubusobanuro, maze ukohereza kuri 2640.

Iyo ushaka gutanga amakuru ku byo utishimiye ku migendekere y’urubanza rwawe, nabwo ujya ahagenewe ubutumwa bugufi ukandika ijambo Urubanza ugasiga akanya, ugatanga ubusobanuro, bw’uburyo utishimiye imigendekere y’urubanza rwawe maze ukohereza kuri 2640.

Ku bijyanye no gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kubera ko byo bisaba andi makuru yimbitse, kandi bizagira aho bihurira na system y’imanza, byabaye ngombwa ko byo bikorerwa gusa kuri internet, ugasaba urukiko gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison yatangaje ko ubu buryo bugiye kugabanya igihe bataga n’ingendo zakorwaga n’abaturage bajyana impapuro z’imanza barenganyijwe ku Muvunyi n’ahandi mu nkiko bitewe n’ibibazo bafite ariko kuri ubu urenganyijwe ikirego ke akigeza kuri Perezida w’urukiko rwisumbuye urwo yaburaniyemo, dosiye akayigaho yasanga ari ukuri akoherereza raporo Perezida w’urukiko rw’ikirenga ari nawe iyo asanze ibisabwa aribyo agena urukiko ruzongera kuburanisha urwo rubanza.

Mutabazi akomeza agira ati: “Igihe umuturage ajya ku Muvunyi ni igihe Perezida w’urukiko rusumbye urwo yaburaniyemo yanze ubusabe bwe kandi nabwo iyo bigeze ku muvunyi, Umuvunyi nawe akora dosiye akayoherereza Perezida w’urukiko rw’ikirenga. Ibi bikaba byaragiyeho bigamije gukuraho akarengane”.

Ikibazo cy’uko abaturage bazajya bahora mu manza zidashira, Mutabazi avuga ko ibyo bigomba gusobanuka, ko gusubirishamo urubanza kubera akarengane bikorwa ku karengane kagaragarira buri wese kandi ko atari uburyo bwo kujurira. Ibyo biba ari uko imanza zarangiye n’uburana yararangije inshuro yemerewe kujurira.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.