21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ikoranabuhanga rizarushaho kunozwa mu burezi- MINEDUC

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 22-02-2021 saa 16:53:45
Abanyehuri bakurikiranaga amasomo hifashishijwe Radiyo (Foto: UNICEF)

Kuva muri Werurwe 2020 mu gihugu hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Covid-19, nyuma gato amashuri yarafunze, abanyeshuri basubira mu miryango, hagati aho hashyirwaho gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, amasomo atangwa kuri Radiyo na televiziyo bikaba bitanga icyizere ko ireme ry’uburezi ritahungabanye.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yatangaje ko ireme ry’uburezi ritahungabanye kubera Covid-19 nubwo kubera icyo cyorezo imyigire n’imyigishirize yakomeje mu buryo butari busanzwe.

Minisiteri y’Uburezi imara abantu impungenge ikagaragaza ko ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri ritahungabanye, kuko uburyo bwashyizweho bwo kwifashisha ikoranabuhanga bwizewe haba mu kubukoresha n’ireme ry’ubumenyi ritangwa.

Yagize ati : “Buriya ibibazo rimwe na rimwe byigisha abantu, ni byo abantu barabikora bibagoye ndetse no mu bihe bizaza turifuza ko tutazabireka ahubwo tukagenda tunoza uko bikorwa. Nka kaminuza y’u Rwanda bahisemo gukomeza kwigisha bakoresha ikoranabuhanga. Ikizabaho ku ruhande rw’abanyeshuri uzasanga ababukoresheje bashobora kuzaba bafite ubumenyi bwinshi kurusha abatarabukoresheje.”

Kuba hari abatekereza ko ireme ry’uburezi ryasubira inyuma hakaba habaho gutanga impamyabumenyi  zitiriwe Covid-19, Minisitiri w’Uburezi yagize ati : “Ikintu cyose iyo ari gishya kiragorana, aba ngaba bibayeho ubu ngubu ntabwo navuga ngo bizaba Merci COVID-19.  Byaba binababaje dutangiye gushimira COVID-19 kandi yaratugiriye nabi ahubwo bisaba kujyana n’uburyo bushya bw’imyigire n’imyigishirize.”

Dr. Uwamariya yongeyeho ko impinduka hari igihe zizana byinshi byiza ari nayo mpamvu hakomeje gushyirwa imbaraga mu gusaba abarezi by’umwihariko kujyana nazo. Yagize ati : “Iki cyorezo ntawe uzi igihe kizarangirira, ikoranabuhanga ni uburyo bushya kandi budufasha, ikizabaho ku ruhande rw’abanyeshuri, by’umwihariko abarimu bagahindura uburyo bwo kwigisha ku buryo izo mpinduka bazibyaza umusaruro bitewe n’aho ibihe bigeze.”

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.