28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ikoranabuhanga rigiye guhindura uburyamo bwa hoteri mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 16-09-2020 saa 11:38:45

Uko urwego rw’amahoteri mu Rwanda rukomeje gutera imbere, ni ko n’impinduka zidasanzwe ziganjemo udushya zikomeza kwiyongera haba mu myubakire n’imikorere bigatuma urwego rw’amahiteri n’ubukerarugendo rurushaho kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Nubwo urwo rwego ruri mu zanegekejwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, ntibirubuza gukomeza kugaragaza impinduka n’udushya uko bukeye n’uko bwije.

Kuri ubu mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga yiswe “YouBed” rifasha buri mukiriya wese kuruhuka neza no kubona ibitotsi bimunogeye igihe yaba yaraye muri hoteri yitabiriye kurikoresha. Iryo koranabuhanga ni igitanga gishobora kuryamwaho n’umuntu uwo ari we wese akagihindura uko abyifuza.

YouBed ni agashya k’uburyamo kahanzwe na Mattias Sörensen hamwe na Stefan Hyltenfeldt kahindutse Ikigo gikomeye cyo muri Suwede gishyigikiwe n’Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari y’icyo Gihugu.  Ni igitekerezo cyaturutse ku kuba buri wese akwiye uburyamo bumunyuze n’ibitotsi byiza yaba ari iwe cyangwa ahandi, nk’uburenganzira bw’ibanze.

Nubwo ari uburenganzira bw’abakiriya, zikaba na zimwe mu nshingano zigomba kuzuzwa n’abatanga serivisi z’uburyamo, wasangaga rimwe na rimwe hoteri zigorwa no kubonera buri wese uburyamo buteye nk’uko abyifuza .

YouBed itanga uburyamo bushobora guhindurirwa imiterere ukoresheje “télé-commande/remote”, bwitezweho kugaragaza impinduka zidasanzwe mu rwego rw’amahoteri ku rwego mpuzamahanga.

Wifashishije iyo “remote” ushobora kongera umubyimba wa matora cyangwa ukawugabanya, ukazamura uruhande wumva rutaringaniye neza uko ubyifuza.

Mattias Sörensen, Umuyobozi wa YouBed akaba n’umwe mu bakoze iryo koranabuhanga, yavuze ko atazatungurwa no kubona impinduka nziza muri serivisi za Hoteri kubera iryo koranabuhanga rishya riza kunganira imitangire ya serivisi z’uburyamo.

Yagize ati: “Sinzatungurwa no kubona agashya twahanze gahindura byinshi mu rwego rw’amahoteri kandi ni inshingano zacu mu gushyigikira iterambere mu buryo bwose. Twamaze imyaka myinshi tugaragaza agaciro ko kuryama neza, ari na ko dushyiraho ibikorwa remezo nkenerwa mu guhaza abakeneye serivisi z’uburyamo zinoze ku rwego mpuzamahanga.”

Mattias Sörensen, Umuyobozi wa YouBed akaba ari na we washinze Ikigo

Iryo koranabuhanga ryitezwe ku Isi yose binyuze mu buryo bwihariye Urwego rw’Ubucuruzi muri Suwede n’izindi nzego bikorana n’ibindi bihugu. YouBed yahisemo guhera ku bigo by’amahoteri bikomeye ku Isi yose, igamije kwigarurira isoko mpuzamahanga mu buryo bwihuse.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigiye gufungurwamo amashami y’ubucuruzi bw’iryo koranabuhanga 44, afite ububasha bwo gukwirakwiza iryo koranabuhanga mumahoteri atandukanye ku migabane yose.

Fredrik Fexe, Visi Perezida w’Ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi mu Rwego rw’Ubucuruzi rwa Suwedi (Business Sweden), yagize ati: “Dutewe ishema no kugira uruhare mu itangizwa ry’Ikigo k’Ikoranabuhanga mpuzamahanga, no gushyigikira agashya kabo mu rwego rukwiriye.”

Kuri ubu YouBed ikoreshwa mu mahoteri yose y’Ikigo Mövenpick, Ikigo Scandinavian First na Scandic Hotels. YouBed ihabwa ibigo by’amahoteri biyishyira buri shami ryabyo muri urwo ruhererekane.

Ubushakashatsi bwagaragaje uburyo aka gashya gakomeje kuzana impinduka nziza mu rwego rw’amahoteri

Fredrik Fexe wo muri Business Sweden na Mattias Sorensen Umuyobozi wa YouBed

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.