23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Ikimoteri cy’Umujyi wa Nyamagabe ntigikoreshwa ‘kubera inyigo yakozwe nabi’

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 11-09-2019 saa 07:51:20
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yashimangiye ko barimo kwiga uko imyanda yabyazwa umusaruro

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ko bahuye n’ikibazo cyatumye kugeza ubu ikimoteri k’imyanda iva mu Mugi wa Nyamagabe kitarakoreshwa icyo cyagenewe, kuko cyari kujya gitunganya imyanda kihayihinduramo amakara yo gucana kikanatunganya imyanda itabora nk’amashashi, ibimene by’amacupa, ibyuma n’ibindi.

Ni kimwe mu bibazo bikomeye bitanu Abadepite bagize bagize PAC bayobowe na Perezida wa Komisiyo Ngabitsinze Jean Chrysostome bagarutseho ku kibazo abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe muri gahunda yo kumenya imikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta bijya mu nzego zayo.

Ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yahamije ko gikomeye cyane, ku buryo gikomeje kugaragara ko kiza muri raporo z’umugenzuzi w’imari ya Leta kuva mu 2012, bakaba bari kubyitondera kugira ngo bitazatuma bakomeza kubitakazaho ingengo y’imari nini itari bukemure ikibazo nyamukuru.

Yagize ati “Ikigaragara umuntu atakwiriwa ahakana, ni uko icyo kimoteri kidakoreshwa icyo cyari kigamije gukoreshwa kubera inyingo yakozwe nabi, ari ziriya mashini ari izigenewe kuba zakora amakara yo gucana nta bwo zabikoze ku kigero gishimishije, ndetse gutunganya imyanda nta bwo byabashije gukorwa. Hari ibibazo byavutse mu micungire y’amasezerano ya HABONA LTD, ibyo byanagaragajwe no muri raporo ariko kugeza n’ibihe amasezerano aseswa kubera imikorere mibi hajyaho amasezerano na SECONYA.

Amasezerano na SECONYA icyo yari agamije cyari ukugira ngo nibura twizere ko ibishingwe bijyanywe muri cya kimpoteri. Ariko iyo bigeze mu kimpoteri usanga tudafite ubushobozi buhagije yaba mu buryo bw’ubumenyi, yaba mu buryo bw’ibikoresho kuko ziriya mashini nazo zidakora neza mu gutunganya ibyo bishingwe iyo bimaze kugera mu kimpoteri.

Ubu mu buryo turi kugenda dushaka uburyo bwo kunoza imikoreshereze ya kiriya kimpoteri, tumaze iminsi hafi amezi ane cyangwa atanu tugiranye amasezerano n’indi kompanyi mu buryo bw’igerageza idufasha gutunganya ibishingwe.”

Ubusanzwe amasezerano y’Akarere ka SECONYA yavugaga ko ari yo ikusanya ibishingwe byo mu mugi ikabigeza mu kimpoteri ariko byagerayo ntibigire icyo bikoreshwa.

Nyuma y’amasezerano na kompanyi nshya nabwo y’igerageza ry’imyaka itatu, ubu irimo kubikoramo ifumbire ku buryo ibishingwe ibibora byose birimo gukorwamo ifumbire y’imborera.

Ikibazo gisigaye nk’uko umuyobozi w’akarere yakomeje abisobanurira Abadepite bagize PAC, ni uko ibishingwe bitabora kugeza ubu bitarabonerwa uburyo bwo kubitunganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yashimangiye ko barimo kwiga uko imyanda yabyazwa umusaruro

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.