17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda
Umuyobozi Mukuru w'Agaciro Development Fund Jack Kayonga yakira sheki ya miliyoni 50 yashyikirijwe n'Umuyobozi Mukuru wa WASAC mu izina ry'abakozi ayobora, muri Kamena 2018

Ikigega Agaciro Development Fund cyungutse miliyari 10 zivuye mu ishoramari

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 17-12-2018 saa 07:30:44

Nyuma y’imyaka 6 Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) gitangijwe kuwa ya 23 Kanama 2012, kimaze kunguka miliyari 10 zivuye mu ishoramari gikora.

Umukozi wa AgDF ushinzwe amakuru Uwitonze Nadia, avuga ko icyo kigega cyashyizweho mu rwego rwo guteganyiriza igihugu kugira ngo kiyubake mu bushobozi, kigire, kandi kibashe kugoboka abari mu kaga, igihugu kireke gukomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Uwitonze yagize ati: “Ikigega cyatangiye mu mwaka wa 2012 gitangirana miliyari 18 na miliyoni 500, nyuma y’imyaka 6 ubu kikaba kibarurirwamo miliyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri ayo miliyari 53, amafaranga agera kuri miliyari 10 ni inyungu ikigega cyakuye mu ishoramari gikora hifashishijwe uwo musanzu utangwa kuva mu 2014.”

Uwitonze atangaza ko mu ishoramari icyo kigega gikora harimo no kuba cyaguriza amabanki mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi akayakoresha hanyuma akagenda acyungukira inyungu zigarukira Abanyarwanda.

Nk’uko abisobanura, uwo musanzu utangwa Abanyarwanda ni bo bafite ubwiganze mu kubyitabira kandi ku bushake, ndetse n’inshuti z’u Rwanda nk’abanyamahanga bakaba bagaragaza ubushake bwabo.

Uwitonze kandi ashishikariza Abanyarwanda gukomeza kubigira ibyabo batanga umusanzu muri icyo kigega AgDF kugira ngo bakomeze kwiyubaka kandi bateganyiriza ejo hazaza.

Ingabire Solange ukora umwuga w’ubucuruzi, ni umwe mu bitabiriye gutanga umusanzu muri icyo kigega AgDF, avuga ko akimara kumva akamaro kacyo n’intego zacyo ku Banyarwanda yafashe iya mbere mu gutanga umusanzu we kandi yumva byakabaye umwihariko w’Abanyarwanda bakongera imbaraga mu kubaka umuco wo kwigira.

Agira ati: “Natangiye gushyiramo amafaranga nyuma y’igihe gito gitangiye kandi numva nzakomeza. Iyo mbonye 10.000 nyashyiramo, nabona 5.000 nkayatanga ariko hari abo usanga bafite isoni yo kugishyiramo 3.000 ngo babaseka. Ni muri urwo rwego nkangurira buri wese kugishyigikira.”

Mu kwezi kwa Mutarama 2018, ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development Fund bwagaragaje ko 70% by’amafaranga yinjiyemo yagurijwe amabanki kugira ngo acyungukire.

Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund Jack Kayonga yakira sheki ya miliyoni 50 yashyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa WASAC mu izina ry’abakozi ayobora, muri Kamena 2018. Ifoto/NewTimes

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *