Ikibuga k’indege cya Bugesera, igisubizo ku babuze amazi meza imyaka 20

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 11-09-2019 saa 17:32:06
Uruganda rwa Kanzenze ni rumwe mu zitunganya amazi meza zirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera

Umushinga w’Ikibuga cy’indege cya Bugesera ni umwe mu mishinga minini n’ibikorwa byashyizwemo ingufu nyinshi mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buhamya ko uyu mushinga utaje nk’igisubizo ku bukungu bw’Igihugu gusa, kuko ugiye gutuma n’abaturage bo mu Murenge wa Mwogo n’uwa Juru bagerwaho n’amazi meza nyuma y’imyaka igera kuri 20 bavoma amazi y’igishanga.

Mu bukangurambaga kuri Mituweri n’isuku mu Murenge wa Mwogo bwabaye tariki 10 Nzeri 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangarije Imvaho Nshya ko kuba bamaze igihe kinini batagerwamo n’amazi meza byatewe n’umuyoboro waturukaga i Karenge mu Karere ka Rwamagana wapfuye.

Yavuze ko amahirwe yo kongera kubona amazi muri iyo mirenge yitezwe ku muyoboro urimo kubakwa uvuye ku ruganda rwa Kanzenze uzageza amazi meza ku Kibuga k’indege cya Bugesera mu Murenge wa Rilima.

Yagize ati: “Ubu ingamba zo kugeza amazi mu karere kose zirahari ariko by’umwihariko hano dufite Uruganda rwa Kanzenze ruzaha Umujyi wa Kigali meretokibe 30.000 n’Akarere ka Bugesera meterokibe 10.000. Ni rwo ruzatanga amazi akora ku Kibuga k’Indege cya Bugesera kandi aha ni ho umuyoboro ujyayo uzanyura.”

Yakomeje yizeza abaturage bo muri iyo mirenge ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2020 bazaba baragejejweho amazi meza.

Abaturage bo bavuga ko kubona amazi meza bizaba ari igitangaza kuko bamaze igihe kinini bashoka ibishanga, abafite ubushobozi bakaba bagura ijerekani ku mafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 400 na 500.

Ndayishimiye Ildephonse utuye mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Mwogo, yagize ati: “Ikibazo cy’amazi hano kidutera ubwoba kuko uwifite kugira ngo anywe amazi meza nibura ijerekani ayigura amafaranga 500 na bwo ikamugeraho bigoranye. Amazi meza usanga ava mu Mujyi wa Nyamata andi tukayakura i Kigali.”

Nshimiyimana Jean Pierre na we ati: “Ino mpamaze imyaka 10 ariko kumenyera kunywa no gukoresha amazi yo mu Gishanga cya Mukabarari byarangoye. Twakomeje gutanga ibyifuzo ariko imyaka ibaye myinshi nta mazi tubona, naboneka ni inzozi zizaba zibaye impamo.”

Nshimiyimana Ildephonse na Nshimiyimana Jean Pierre bahamya ko kubona amazi meza bizababera igitangaza

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mukabaramba Alvera, yijeje abaturage ko MINALOC igiye gukurikirana imishinga yo kugeza amazi meza muri Bugesera ku buryo azabageraho mbere y’amezi 9 ateganywa n’Akarere ka Bugesera.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) butangaza ko guhera mu mwaka wa 2017 Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari, bifasha mu kubaka inganda n’imiyoboro by’amazi hirya no hino mu gihugu.

Mu kwita ku duce tutagira amazi kurusha utundi, WASAC yubatse Uruganda rwa Kanyonyomba mu Karere ka Bugesera, rutanga meterokibe 5 000 ruzajyana amazi i Gashora na Rweru, n’uruganda rwa Ngenda rwutanga meterokibe 4 840.

Kugeza ubu hari n’umushinga wo kubaka Uruganda rwa Kanzenze, ari na wo uzagaburira Umurenge wa Mwogo n’uwa Juru, ugeze ku kigero kiri hejuru ya 50%.

Uruganda rwa Kanzenze ni rumwe mu zitunganya amazi meza zirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.