27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Iherezo ry’umukozi wareze RURA mu Rwanda no mu mahanga

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-06-2020 saa 13:29:54
Erick Kabalisa Makala ni Umunyarwanda umaze imyaka igera ku 9 asiragira mu nkiko, ashaka ubutabera

Mu gihe bamwe mu Banyarwanda basigaye batinya kwijandika mu nkiko bitewe n’amagarama y’urubanza yongerewe, hari abandi biyemeza kumara imyaka n’imyaniko baharanira kugera ku butabera bifuza kubona, baba bari mu kuri cyangwa mu mafuti.

Guhera mu mwaka wa 2014 ni bwo hasohotse iteka rishyiraho amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, z’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, aho ingwate y’amagarama y’urubanza yazamuweho inshuro 12.5.

Nubwo ayo magarama yongerewe nyuma y’uko atangira kuburana, imyaka igera ku 9 irashize Umunyarwanda witwa Erick Kabalisa Makala asiragira mu nkiko, akurikiranye mu butabera Urwego rw’Ingihugu Ngenzuramikorere (RURA) arushinja kumwirukana mu buryo yise ko bunyuranyije n’amategeko.

Kabalisa Makala Erick yabaye umukozi wa RURA guhera tariki ya 22 Mata 2009. Hashize imyaka itatu, ku ya  14 Ugushyingo 2011, ni bwo yabonye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo bitewe n’amavugurura yakorwaga muri icyo kigo.

Ku wa 31 Gicurasi 2011, Kabalisa yahawe indi baruwa imumenyesha ko yirukanywe burundu, ariko we asanga harimo akarengane bituma yandikira Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta ayisaba kumurenganura.

Iyo Komisiyo yamusubije imumenyesha ko ikirego ke nta shingiro gifite kuko kitujuje ibisabwa, cyane ko yirukanywe mu mavugurura yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko, bityo akaba atararenganyijwe.

Kabalisa ntiyanyuzwe ikirego aba agishyikirije Urukiko Rukuru mu Rwanda, arusaba gutesha agaciro umwanzuro wa Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta, akomeza gutsimbarara ku kuba yagaharitswe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yanasabye urukiko rukuru ko rwamufasha gusubizwa amafaranga yakaswe ku mushahara ndetse n’izindi ndishyi z’akababaro zitandukanye.

Ku wa 26 Mata 2013, Urukiko Rukuru rwanzuye ko ikirego cya Kabalisa nta shingiro gifite, ko atirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ko nta n’indishyi n’imwe akwiye guhabwa, ahubwo rumutegeka gusubiza RURA amafaranga y’u Rwanda 300,000 yishyuye umwunganizi wayo mu by’amategeko.

Nyuma yo gutsindwa, ku wa 11 Ukwakira 2013 Kabalisa yajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga  na rwo rushimangira umwanzuro w’urukiko Rukuru.

Kabalisa ntiyanyuzwe n’uwo mwanzuro asubirishamo urubanza, birangira na none yongeye gutsindwa ku wa 11 Ugushyingo 2016.

Yarinze agera mu Rukiko rw’Ikirenga, ikirego cye giteshwa agaciro

Tariki ya 10 Mutarama 2017, Kabalisa yaregeye Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) agaragaza ko ibyemezo byafashwe mu ihagwarikwa ku kazi by’agateganyo ndetse no gusezererwa burundu byose bitubahirije amategeko.

Yagaragaje kandi ko imyanzuro y’Urukiko Rukuru ndetse n’Urw’Ikirenga mu Rwanda idahwitse kuko itajyanye n’itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda, amasezerano y’umurimo ya EAC ndetse na Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono

Kuva icyo gihe Kabalisa yari yiyemeje kurega Repubulika y’u Rwanda, urubanza rwahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwatesheje agaciro ikirego cya Kabalisa utuye mu Mujyi wa Kigali kugeza ubu.

Uko bigaragara ni uko umwanzuro w’Urukiko rwa EAC na none utamushimishije, bamwe mu bazi iby’uru rubanza kuva rwatangira, bakaba batungurwa n’umuhate afite mu gukuriikira ubutabera ariko banibaza niba akomeza kuburana cyangwa agera aho akemera imyanzuro y’urukiko.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.