18°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Ihame ry’uburinganire riha buri wese inyungu-Impuguke

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 12-02-2020 saa 16:21:35
Badacoka Richard, Impuguke mu bijyanye n’uburinganire

Kugeza ubu imyumvire iri ku isonga mu kubangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ni mu gihe abahanga basobanura ko ihame ry’uburinganire riha buri wese yaba umugore cyangwa umugabo inyungu.

Badacoka Richard, Impuguke mu bijyanye n’uburinganire akaba umukozi wa Rwanda Women’s Network asobanura ‘sex’ nk’ imiterere karemano ishingirwaho hemezwa ko umuntu runaka ari uw’igitsina gabo cyangwa igitsina  gore. ‘Sex’ iravukanwa umuntu akanayipfana, ibi bivuze ko idahinduka.

Ni mu gihe ‘gender’ ari inshingano zitandukanye umuryango mugari ushyiraho ushingiye ko umuntu ari uw’igitsina gore cyangwa  gabo.

Avuga ko akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ari uko abantu bose bagira urahare mu bikorwa bizanira inyungu umuryango, bityo umusaruro winjira ku muryango ukiyongera.

Uburinganire n’ubwuzuzanye bikomeje gutezwa imbere

Uburinganire n’ubwuzuzanye bimaze gushinga imizi mu Rwanda aho bimaze gufata intera  usanga yishimiwe na benshi mu bo bireba. Hagati aho ariko, usanga hari  aho bamwe mubagize umuryango  batarabasha gusobanukirwa neza  icyo uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo  bisobanuye ari na byo biteza amakimbirane mu bawugize.

Hari n’abo usanga bagifite imyumvire mibi baba abagore cyangwa abagabo bacyumva uburinganire n’ubwuzuzanye nko gusuzugurana, cyangwa se kutubahana aribyo usanga bikurura umwuka utari mwiza mu muryango umwe akaba yagirira nabi mugenzi we.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya kuri iki kibazo k’imyumvire ikiri hasi k’uburinganire n’ubwuzuzanye bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga  nyinshi mu gusobanurira abaturage bityo, ubumenyi bukarushaho kuzamuka no kwiyongera.

Gakuba Eric atuye mu murenge wa Nyarugenge avuga ko  abantu benshi bitiranya uburinganire n’ubwuzuzanye  no kwishyira hejuru kw’abagore aho batangira kutubaha abagabo babo.

Yagize ati: « Bamwe mu bantu bashaka  kwitiranya  uburingare n’ubwuzuzanye no kwitera hejuru kw’abagore,  ubwo hakiriho iyo  myumvire rero, hakwiye gufatwa ingamba zo kuyihashya mu gusobanurira abagifite imyumvire nk’iyo bakayihindura. Ubundi uburinganire bw’ibitsina byombi ni bwo shingiro ry’ibikorwa byose by’abaharanira Isi nshya irangwa n’ubutabera».

Gakuba yakomeje avuga ko uburinganire bugomba gufatwa nk’imwe mu ndangagaciro zo gufasha umugore cyangwa umugabo guharanira uburenganzira bwo kubana mu bwubahane aho buri muntu wese akora icyo ashoboye mu kubaka ingo zabo no kugira ngo ziteye imbere.

Uburinganire ni amahirwe angana

Uwamwezi Donatille atuye mu Karere ka Kicukiro  yatangarije Imvaho Nshya ko uburinganire atari ukwihimura ku bagabo kubera ko bakandamije abagore igihe kirekire,  ahubwo ko ari ukugira uburenganzira bumwe ku bitsina byombi n’amahirwe angana mu nzego zose; haba mu guhabwa akazi, mu mashuri,  ndetse n’ahandi.

Avuga  ko bidakwiye ko umwana w’umuhungu ashyirwa mu ishuri ngo uw’umukobwa aharirwe imirimo yo mu rugo cyangwa se ngo umugabo yiharire umutungo w’urugo kandi atarawuruhiye wenyine n’ibindi.

Yagize ati : « Ge numva ko abagize umuryango bakwiye kujya inama y’icyazamura urugo rwabo baharanira icyaruteza imbere, n’umuryango nyarwanda muri rusange, bakubaka urugo ruzira umwiryane, bagatanga umurage mwiza kubo babyaye».

Uwamwezi akomeza avuga ko n’ubwo imyumvire ikiri hasi hari intambwe yagiye iterwa aho hambere nta mugore watinyukaga kuba yajya mu buyobozi, ariko ubu bikaba atariko bikimeze.

Uwamwezi yakomeje agaragaza zimwe mu nzitizi zituma uburinganire butagerwaho cyangwa ngo bwumvikane uko bikwiriye.

Muri zo harimo uburere n’umuco, aho kugeza ubu hakiri  abagore bagifite imyumvire ya kera  bumva ko abagabo aribo bashoboye  bo nta cyo bishoboreye, ubusumbane n’igabana ry’umutungo,  kubyara abana badafitiwe ubushobozi bwo kurerwa,  imyiryane mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imvune zihariye z’imirimo y’urudaca yo mu rugo, ubukene , ubumenyi buke n’ibindi. Aha hakaba hakwiye amahurwa menshi  kugira ngo iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ribashe kumvikana neza no kugerwaho.

Urwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo (G M O) rusobanura ko kugeza ubu imyumvire iri kuri bamwe mu bagore no ku bagabo  ari imbogamizi kuri ‘gender ’.

Ihame ry’uburinganire ngo nta bwo ari uguhangana kw’abashakanye ahubwo ni ukuzuzanya bakajya inama y’icyakorwa giteza imbere umuryango kuko iterambere rihera ku muryango.

Umuco na wo ngo uracyazitira kuko ngo hari ubwo umukobwa aba ari we urusha ubushobozi umuhungu ariko bigasabwa ko umuhungu ari we ukwa. Nyamara ngo ibi ntaho byanditse kuko umuco ukura.

Nubwo bimeze bitya, ngo hakorwa byinshi kugira ngo buri wese asobanukirwe ndetse ngo intambwe imaze guterwa ni nini.

GMO isobanura ko impamvu igihugu cyahisemo kugendera kuri Gender ari uko Gender ari  isura umuntu ahabwa iyo yavukiye muri sosiyete bitewe nuko yavutse ari  umuhungu cyangwa se umukobwa hanyuma iyo sosiyete bitewe n’ukuntu umuntu yavutse hari imirimo imugenera atari ukuvuga ngo ntayishoboye ahubwo ari ukubera ko yavutse kandi hakaba hari n’imyitwarire agomba kugira kubera uko yavutse.

Gusa, ngo Gender ntigarukira ku mirimo n’imibanire y’abagore n’abagabo gusa ahubwo ireba n’imiterere y’ubutegetsi muri iyo mibanire ‘ese abashakanye uburyo babanye ni nde ufata ibyemezo.’

Impuguke mu bijyanye n’uburinganire akaba umukozi wa Rwanda Women’s Network, Badacoka  agira ati : “Gender yemera ko abagore n’abagabo batandukanye ku mubiri kandi nta kibazo gihari, ikibazo ni uko byaba urwitwazo rwo kuzana ubusumbane n’akarengane. Gender yemera ko dutandukanye ku mubiri ku buryo tuvuka ariko ntibyaba urwitwazo ngo nkubangamire cyangwa wowe umbangamire.”

Uburinganire bw’ibitsina byombi ni ihame ryo guha abahungu n’abakobwa, abagore n’abagabo amahirwe angana yo gukoresha ubushobozi bwabo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ubwuzuzanye bushingiye ku burezi n’ubuzima bwiza hatibagiranye itandukaniro ryabo, maze bigakoreshwa mu kurwanya ubusumbane bw’ibitsina byombi.

Ihame ry’uburinganire riha buri wese inyungu

Badacoka avuga ko ubundi Gender mu Kinyarwanda yahawe igisobanuro kigizwe n’amagambo abiri ( uburinganire n’ubwuzuzanye) kugira ngo bititiranwa no gushaka kwireshyeshya n’abagabo  cyangwa  se ngo byitwe kwigaranzura abagabo; yiswe  uburinganire n’ubwuzuzanye; bivuze ko ari uburinganire mu burenganzira (rights) abantu bahabwa n’igihugu, ntavangura, nta hezwa rishingiye ko umuntu ari umukobwa cyangwa  ari umugore, ari umuhungu cyangwa ari umugabo, niba umuhungu agomba kwiga n’umukobwa bibe uko. Nihagira ubitambamira abibazwe n’amategeko.”

Byongeye kandi, ngo ubwuzuzanye mu nshingano, uretse ko hari inshingano umugore atasiganira nko gutwita no kubyara, konsa umwana n’izindi, ngo umugabo nawe afite ibyo akora nko kuba  umuyobozi w’umuryango  akawurinda icyawuhungabanya (akaba imyugariro), ariko no kuzuzanya mu buryo bwaguye byinjira mu bufatanye mu nshingano z’urugo, niba umwe yoza umwana undi akamuhindura cyangwa  akamukorera amata, umwe yubaka inzu undi agahahira urugo cyangwa  akishyura amashuri y’abana hatabaye agasigane cyangwa  kwiharira inshingano.

Kuba kugeza ubu hari bamwe mu bantu batumvise ‘gender’, Badacoka avuga ko icyakorwa ari uko habaho gusobanurirwa icyo Gender ari cyo by’ukuri, ibi bigakorwa ku bufatanye bw’inzego zose, uruhare rw’itangazamakuru nk’umuyoboro ugeza amakuru kuri benshi mu Rwanda, rurakenewe cyane mu kumenyekanisha ukuri kuri ‘Gender’ bitandukanye nuko yumviswe.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.