21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi 2018:“Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha”

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya May 16, 2018 saa 4:43

Iriburiro

Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo, ibi ikabikora ifatanyije n’abaturage kandi ikamenya ko ari bo ikorera, byose bigakorwa hagamijwe ko amategeko yubahirizwa; kandi hagamijwe iterambere rirambye.

Buri mwaka, Polisi ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage kugira ngo na bo bagire uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ibikorwa byo mu cyumweru ngarukamwaka cyahariwe ibikorwa bya Polisi bibanziriza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda, hazibandwa ku bikorwa byo gufasha imiryango itishoboye no gukangurira abaturage gukumira no kwirinda ibyaha.

Uyu mwaka, ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi biratangira ku itariki ya 15 Gicurasi bizagere ku wa 16 Kamena ubwo Polisi y’u Rwanda izizihiza isabukuru y’imyaka 18 imaze ishinzwe, icyi cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha.”

Guteza imbere ‘Umudugudu utarangwamo ibyaha’

Polisi y’u Rwanda yizera ko guteza imbere ubufatanye bwayo n’abaturage mu kubungabunga umutekano no gufatanya na yo mu bikorwa bigamije kubateza imbere ari inkingi ya mwamba mu gukumira no kurwanya ibyaha; bikaba kandi biteza imbere gahunda z’Igihugu zigamije iterambere n’umutekano birambye.

Nubwo cyitwa icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, ariko ibikorwa bigamije iterambere n’umutekano bizamara ukwezi. Ku bikorwa by’iterambere ry’abaturage, biteganyijwe ko hazubakwa ibiro by’umudugudu umwe muri buri karere wesheje imihigo mu gukumira ibyaha, ibyo biro bikazaba birimo kandi icyumba abana bazajya bahererwamo ubumenyi butandukanye, binashyirwemo televiziyo bazajya bareberaho amakuru, imikino n’imyidagaduro. Abaturage batuye umudugudu wesheje umuhigo wo gukumira ibyaha bazahabwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ku buryo mu gihugu hose ingo zigera ku 3000 zizacanirwa muri iyo gahunda.

Mu rwego rw’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha hazakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubujura , icuruzwa ry’abantu, ruswa no kwirinda impanuka mu muhanda.

Ibyo Polisi izakora  izabifatanya na Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ibikorwaremezo, iy’Urubyiruko, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; n’izindi nzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze; hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Tugire Kigali, isukuye, itekanye kandi itoshye

Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, hazakorwa ubukangurambaga bugamije kugira Umujyi urangwamo isuku, ufite ibiti n’ubusitani byiza ndetse n’umutekano usesuye. Abazahiga abandi ku nshuro ya karindwi muri iki gikorwa cy’isuku n’umutekano, mu byiciro bitandukanye, bazahabwa ibihembo binyuranye.

Ubu bukangurambaga buri muri gahunda yo guteza imbere ubufatanye n’imikoranire myiza na Komite z’abaturage zo kwicungira umutekano no gukora neza amarondo, kurwanya ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo, gukumira urusaku rubangamira abandi, kutajyana abana mu tubari no kutabaha inzoga n’ibisindisha, kwirinda inkongi z’umuriro no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Uruhare rw’Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi mu iterambere n’umutekano

Mu myaka ishize, mu bikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bagiye bahurira ku bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Umwaka ushize, ibyakozwe byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni magana atatu na mirongo irindwi n’ebyiri (372,000,000Frw). Hatanzwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku ngo 3 200 ( ingo zigize umudugudu umwe muri buri karere) n’ibigo nderabuzima 30 mu gihugu. Hanatanzwe kandi ubwisungane mu kwivuza ku baturage 700, hubatswe ibibuga by’umupira bibiri kimwe mu karere ka Rutsiro ikindi mu karere ka Gasabo, bifite  agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni mirongo itanu n’eshatu n’ibihumbi Magana inani (53,800,000Frw); hanabayeho kandi no gufatanya n’abaturage n’izindi nzego kurwanya nkongwa n’ibindi byonnyi mu bihingwa ku buso bugera kuri hegitari 46, hubakwa ubwiherero 150 bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni makumyabiri n’eshatu(23,000,000Frw) hatangwa ibigega by’amazi ku miryango 600 yo mu turere twa Gasabo, Burera, Kirehe, Rwamagana, Rutsiro na Nyamagabe. Hatewe kandi ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hubatswe ndetse hasanwa imihanda ahareshya na kilometero 72, hubatswe amazu 53 y’abatishoboye, hubakwa kandi ibiraro 9 bihuza abaturage, ndetse hanatunganywa n’ubusitani.

Raporo ziheruka z’Imiryango yo mu karere no ku rwego Mpuzamahanga zerekana ko U Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutekano usesuye; ibi bikaba biterwa ahanini n’ubufatanye n’imikoranire bya hafi biri hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage, inzego za Leta, izigenga ndetse  n’iz’umutekano; byose bituruka ku buyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.

Ibi byose bikubiye mu Gitabo gifite umutwe ugira uti: “Policing a Rapidly Transforming Post-Genocide Society”, kivuga ku ”Umuryango nyarwanda wa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza byihuse mu iterambere rirambye”. Muri iki gitabo dusangamo inkingi icumi zigize igenamigambi rya Polisi y’u Rwanda ryibanda ku gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda.

Izi nkingi zikaba ari izi zikurikira: kubaka ubushobozi, Polisi irangwa n’imyitwarire myiza, kugabanya ibyaha, ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha, ububanyi n’amahanga no kubungabunga amahoro, kurwanya ruswa, ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha, itangazamakuru n’itumanaho, imibereho myiza y’Abapolisi no kubaka ibikorwaremezo.

Ubufatanye n’abaturage

Muri iki gihe, Polisi y’u Rwanda isabana n’abaturage hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ikoranabuhanga, itangazamakuru, n’umurongo wo guhamagaraho w’ubuntu ifatanyije n’Amasosiyete y’itumanaho, hariho  n’amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha; aha twavuga ibihumbi cumi na bitanu by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP), ba Ambasaderi ba Polisi, Komite z’Abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha bagera ku  bihumbi 150, amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri hafi ibihumbi bibiri, amashyirahamwe y’abatwara ibinyabiziga, ihuriro ry’abanyamakuru, abanyabugeni, abanyamadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta,  ndetse n’ibigo bya Leta n’ibyigenga bigera kuri 45 byasinyanye na Polisi amasezerano y’ubufatanye.

Mu myaka yashize, Polisi yubakiye amazu imiryango itishoboye, igira uruhare muri gahunda y’igihugu ya Girinka, yateye inkunga amashyirahamwe y’abamotari mu kwiyubaka, yateye ibiti ku buso bungana na hegitari 500 hirya no hino mu gihugu, kandi ifasha imiryango itishoboye iyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umwanzuro wa kane w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu Ukuboza 2015, uvuga ko  hagomba kongerwa imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, kugira ngo bikemurirwe igihe, kandi neza; no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bakarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibibakorerwa.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi rero, kigamije gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, aho Polisi irushaho gukorana n’abaturage, igafatanya n’izindi nzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu  gukemura ibibazo by’abaturage, byose bigakorwa ku bufatanye n’abaturage kuko na bo bagomba kugira uruhare muri gahunda z’iterambere zibakorerwa no kubungabunga umutekano wabo .

Gushyigikira no guteza imbere igitekerezo cyo gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha ni umusingi wo gushyira hamwe kw’abagize umuryango nyarwanda mu kwibungabungira umutekano no kwiteza imbere mu buryo burambye.