Iby’ingenzi wamenya kuri foromaji, ifunguro rifasha umubiri kwiyubaka

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 08-10-2019 saa 05:28:32
Foromaji ikungahaye kuri vitamini A na vitamini zo mu bwoko bwa B

Foromaji ni ikiribwa kiza gikungahaye ku byubaka umubiri. Ni rimwe mu mafunguro akomoka ku mata, ikanaribwa kenshi ikoreshejwe mu guherekeza amafunguro.

Foromaji ikungahaye kuri vitamini A na vitamini zo mu bwoko bwa B. Ikungahaye kandi ku munyungugu wa Kalisiyumu, Sodiyumu, ibyubaka umubiri kuva ku magarama 7 kugera kuri 30.

Impuguke mu bumenyi bw’imirire Mukakayumba Anastasie, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kiribwa gikwiye kwitonderwa kikaribwa ku kigero gito kuko gikungahaye ku byo bita ‘Acides Gras Saturés’ bikomoka ku nyamaswa bikaba atari byiza ku buzima iyo biriwe ari byinshi.

Impuguke mu bumenyi bw’imbonezamirire mu gitabo Encyclopedia of Foods and their healing power zivuga ko kurya foromaji bifitiye akamaro umubiri, kandi bikaba atari ngombwa ko umubiri ubona ingano nini cyane kugira ngo wihaze mu byo ukeneye.

Aya makuru avuga ko umuntu aramutse abonye amafunguro adakungahaye cyane ku ntungamubiri nyuma akarenzaho uduce duto twa foromaji bishobora kuba indyo yuzuye.

Ubusanzwe foromaji ikungahaye ku byubaka umubiri (proteines), aha ni ukuvuga ko ishobora kugira agaciro nk’ak’inyama, amagi n’ibindi bikomoka ku matungo, bigira uruhare mu gutanga ibyubaka umubiri bituma habaho ugukura k’uturemangingo.

Aha bavuga ko nka garama 50 za foromaji zitanga garama 10 z’ibyubaka umubiri nkuko bigenda kuri garama 50 z’inyama cyangwa garama 50 z’amafi.

Aha bavuga ko nk’umuntu akunze kurya ibikomoka ku bihingwa bikungahaye ku byubaka umubiri, akongeraho foromaji biba ari ifunguro ryihagije ku byubaka umubiri nkuko umubiri uba ubisaba. Aya makuru avuga kandi ko umuntu ushobora kubona foromaji inshuro zikwiye byamufasha mu kwirinda indwara z’ubuhumyi.

Ibi biterwa nuko usanga ikungahaye kuri Vitamini A, igira uruhare mu mikorere myiza y’amaso muri rusange. Si byiza kurya byinshi umubiri udakeneye, kuko nabyo bishobora kuba intandaro y’indwara zimwe na zimwe, harimo n’umubyibuho ukabije.

Mu Rwanda usanga umubare w’abarya foromaji ukiri muto, akenshi ikaba ikunda gukoreshwa mu birori.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.