26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ibyiciro by’ubudehe mu Rwanda byahinduriwe inyito n’imikoreshereze

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-06-2020 saa 17:39:49
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase, mu Kiganiro na RBA

Guhera mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2021, Abanyarwanda bazatangira kubarizwa mu byiciro by’ubudehe bishya bizaba bifite akamaro gatandukanye n’akari kamenyerewe ko bishingirwaho mu gufasha abatishoboye. 

Ku byiciro biri gutegurwa ubu, akamaro kabyo n’imikoreshereze yabyo byavuye ku kuba igipimo cy’abatishoboye n’abishoboye, bigirwa ibishingirwaho mu ikusanyamakuru, ibarurishamibare n’igenamigambi rya Leta y’u Rwanda rigamije iterambere rusange.

Mu Kiganiro kigaruka ku byiciro bishya n’impamvu ibyari bisanzwe byavuguruwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka, Anastase, yatangaje ko ibyiciro bishya byagizwe bitanu ndetse bihindurirwa amazina n’imisobanurirwe yabyo.

Yagize ati: ” Ntabwo ibyiciro bigenewe abagomba gufashwa na Leta, ntabwo ari ibipimo by’ubukene. ni amakuru ashingirwaho mu igenamigambi ry’Igihugu. Ni ifoto y’ubuzima bw’abaturage b’Igihugu cyacu. Bizadufasha kumenya amakuru ya ba bandi bafite intege nke babashe gutabarwa ariko n’abo bafite ubushobozi tumenye amakuru yabo.”

Yavuze ko kuri ubu abaturage bishoboye bagiye kujya bagira uruhare mu kuzamura abaturanyi babo batishoboye bafatanyije na Leta.

Ibi byiciro bigiye kuvugururwa nyuma y’abaturage benshi bagiye bagaragaza ko birimo amakosa, binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) aho bwerekanye ko 45.7 % by’abanyarwanda batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Ibyiciro byagizwe bitanu, haherewe ku bakire 

Mu gihe ibyiciro bya mbere byaheraga ku batishoboye bizamuka, ibyiciro bizatangirana n’umwaka utaha wa 2021 bizaba imbusane y’ibyari bisanzwe. Ntabwo bizaba bikigendera ku mibare kandi byarahindutse bigera kuri bitanu, aho ikibanza kizaba icy’abishoboye aho kuba icy’abatishoboye (A,B,C,D,E).

Ikiciro A: Kizaba kirimo abantu bafite ubushobozi (kijya gusa n’icya kanze cyari gisanzwe), ba bandi Abanyarwanda bita ngo ni abakire mu buryo bugaragara, bikazaba bifite amabwiriza agenderwaho mu gushyira umuntu muri iki kiciro kimwe n’ibindi.

Ikiciro B: Muri iki kiciro hazabarizwamo Abanyarwanda bishoboye: ntibatunze ibya mirenge ariko babayeho neza. Minisitiri Prof Shyaka ati: “Ibyo byiciro byombi ni byo birimo abashobora gufasha abantu, uwo mu kiciro cya A ashobora no guhanga umurimo, cyangwa agatanga indi nkunga. Uyu wa B ashobora kuba afite amasomo yatanga agafasha uwo arusha ubushobozi kwikura mu bukene.”

Ikiciro C: Ni icy’abantu baba bari mu bukene ariko batanga ikizere ko baramutse bafashijwe bahita bazamuka mu kiciro B. Ni ba bandi baba barabuze amahirwe y’ababazahura ariko bashobora gufashwa bakazamuka.

Ikiciro D: Na cyo kizaba kirimo abakene cyane, bakeneye gufashwa kugira ngo bazamuke mu kiciro kisumbuye ndetse bagere no muri B.

Ikiciro E/Ikiciro cy’umwihariko: Ni ikiciro kihariye kubera imiterere y’abakirimo. Ni Umuryango urimo abantu bakennye, bashaje cyane cyangwa bafite n’ubumuga, nta bintu bafite bishobora kubatunga. Aba bazaba bari mu maboko ya Leta ishobora kunganirwa na ba baturage bishoboye.

Abo mu Kiciro C na D bazajya basinyishwa imihigo

Kuri ubu inkunga zizajya zihabwa abatishoboye bashobora gukora, zizajya zijyana n’imihigo y’imyaka ibiri igamije kuzibyaza umusaruro, kugira ngo na bo bage babaho baharanira iterambere aho guhora bateze amaboko.

Abo mu kiciro cya E bo ntibazajya basinyishwa imihigo ariko ngo na bo bashobora kubyaza umusaruro inkunga baterwa na Leta bakaba bagera mu kiciro kisumbuye.

Gusa Minisitiri Prof. Shyaka yashimangiye ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gufasha abaturage kuri serivisi zimwe na zimwe. Ati: “Hari serivisi zitazongera guhekeshwa ibyiciro by’ubudehe nka buruse. Hari serivisi zizashingira ku byiciro by’ubudehe nka  VUP, gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ariko ntabwo nka buruse zizongera gutangwa hashingiwe kubyiciro by’ubudehe.”

Min. Prof Shyaka yashimangiye ko igenamigambi rihamye ridashobora kugerwaho rishingiye ku makuru apfuye, asaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuba inyangamugayo mu gutanga amakuru y’impamo azashingirwaho.

Yavuze ko amakuru mashya azajya ashyirwa ku biro by’imidugudu, umuturage wese akaba afite uburenganzira bwo kuyabona hakiri kare ndetse akaba yanayanyomoza. ariko ngo bizeye ubunyangamugayo bw’abaturage muri ibi bikorwa.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

13 Comments on “Ibyiciro by’ubudehe mu Rwanda byahinduriwe inyito n’imikoreshereze”

  1. Dushimiye uko ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bigiye gutangira.Ariko n’ubwo ati byiza ko hari serivisi zimwe na zimwe nka buruse zizajya zitangwa badashingiye kuri ibyo byiciro, bazazirikane kuzajya bafasha ku buntu mu by’amategeko n’ubutabera abahohotewe bishingiye ku gitsina kuko umuntu wahohotewe bishingiye ku gitsina ahezwa ku mutungo cg awamburwa, we akenshi aba yahindutse wawundi utishoboye (n’ubwo yaba atari umusaza cg ufite ubumuga) utabasha kwiyoshyurira umu avoka umuburanira.

  2. Ndabona ibi bintu uko bisobanuwe bisobanutse nuko iyo bigeze munzego zibanze batangiye kubishyira mubikorwa rimwe na rimwe babyica Kandi nshimye iyo gahunda yo gusinya imihigo kuko nikenshi bariya Bantu Leta ibafasha kuva mubukene ariko icyo babonye baka kujyana mukabari bakaguma muri cyacyiciro

  3. Byaba byiza mu gukora ibi byiciro hakoreshejwe software kuko byaragaragaye ko inzego z’ibanze zikemangwa aho wasangaga umuntu ari mu cya 3 ark hari uwo mu cya 2 umuruta ikindi ntabwo abantu bakora akazi kamwe banganya ubushobozi bwo guhita bajya mu cyiciro kimwe automatically urugero ni abarimu

    1. Wowe ndagushyigikiye, ibizashingirwaho nibikorerwe software kugirango amuntu ajye atanga amakuru yo ubwayo ibe ariyo imushyira mu cyiciro. Niyo byakorerwa mu nteko z’abaturage cg bagasanga abaturage mu ngo ntakibazo. Inzego z’ibanze zabyishe abaturage baratanze amakuru maxima ariko bo barabihindura, bahariwe iki gikorwa n’ubundi bakongera bakabihindura ntawabizera.

  4. Twishimiye uburyo let’s ikomeza gutekereza kubaturarwanda ariko abana bashaka gutanga amakuru atariyo bahindura inteakezo kugirango igenamigambi rigende neza cyane cyane abo my nzego zimidugudu

  5. Twishimiye iyi gahunda nshya y’ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe no kuba hakuweho zimwe muri gahunda zajya zifashwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe cyane cyane kuri buruse ariko no kurwanya igwingira mu bana ndetse n’ubuvuzi bibaye ngombwa ntihajya hashingirwa ku byiciro ahubwo hajya hanarebwa kuri etat umwana agaragaramo ndetse n’ubwoko bw’uburwayi gusa nanjye naboneraho gusaba abanyarwanda muri rusange kuzaba inyangamugayo mu gutanga amakuru kuko hari ubwo amakuru atngwa nabi ugasanga igenamigambi ry’igihugu cyacu rigenze uko Leta itabishakaga.

  6. Leta yacu ireba kure kuko hari byinshi bigiye kujya muburyo ariko icya assurance( mutuelle nibyiciro ntacyo babitangajeho kandi nabyo ni?

  7. Leta nifate abahanga mugukora software bakore imeze nk’irembo umuturage ajye akora declaration hanyuma imushyire mucyiciro kijyanye na CV ye

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.