26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-09-2020 saa 01:14:54

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10/09/ 2020

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, ariko hakiyongeraho ingamba nshya n’izahinduwe ku buryo bukurikira, na zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa. 

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00pm) kugeza saa sumi n’imwe za mugitondo (5:00am).

b. Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa. 

c. Ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Public Transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ziremewe .

d. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Public Transport) zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi ziremewe.

e. Amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. CYakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

f. Abitabira inama (meetings and conferences) ntibasabwa ikemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

g. Abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (Abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari bemerewe gukoreramo.  Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casques) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. 

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko akurikira:

  • Umushinga w’Itegeko ryemerera  kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo ndetse n’impano zigenewe umushinga wo kwegereza abaturage amashanyarazi no kunoza ubuziranenge bwayo, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 24 Nzeri 2020;
  • Umushinga w’itegeko ryerekeye urusobe rw’ibinyabuzima n’ibinyabuzima byo mu gasozi;
  • Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko No 37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi;
  • Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko No 17/2018 ryo ku wa 13/04/2018 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje poritiki, porogaramu, n’ingamba bikurikira:

  • Raporo y’ibaruramari ihujwe y’umwaka wa 2019/2020;
  • Ingamba zo kubona inyubako za Leta n’uburyo bwo kuzicunga;
  • Kwegurira ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugira ngo rubukorereho ishoramari.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

  • Iteka rya Minisitiri ryimurira Abapolisi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB);
  • Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza rusange agenga ihererekanya ry’ibiciro (transfer pricing).

6. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:

  • Aho amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda  na Tinco Investment Ltd yerekeye kugura imigabane muri Rutongo Mines Limited ageze;
  • Ibikorwa biteganyijwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2020.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Silvio José Albuquerue e Silva ahagararira Repubulika Yunze Ubumwe ya Burezili (Brazil)  mu Rwanda ku rwego rw’Ambasaderi, ufite ikicaro i Nairobi muri Kenya.  

8. Inama y’Amaminisitiri  yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET)

  • Ambassador Col RUTABANA Joseph, Rwanda High Commissionner in Uganda, Kampala
  • Mr. MIRONKO Fidelis, Ambassador of Rwanda Embass in Turquey, Ankara
  • Mr. KAYINAMURA Robert, Minister Counsellor Permanent Mission of Rwanda in New-York, USA
  • Mr. NGANGO GATUKU James, Minister Counsellor Permanent Mission of Rwanda in Geneva, Switzerland
  • Mr. UWIZEYE James, Minister Counsellor Rwanda High Commission in London, United Kingdom
  • Mr. BUHUNGU Abel, Minister Counsellor Rwanda Diplomatic Mission in Khartoum, Sudan
  • Mr. BAGABO Isaïe, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Federal Republic of Ethiopia/Permanent Mission of Rwanda to the African Union
  • Mr. OPIRAH Robert, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Federal Republic of Ethiopia/Permanent Mission of Rwanda to the African Union
  • Mr. MATSIKO Peter, First Counsellor in the Permanent Mission of Rwanda to the United Nations in New York
  •  Mr. NZABONIMANA Guillaume Serge, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Republic of Senegal
  • Ms. NYINAWUMUNTU Marie Grace, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Kingdom of Belgium
  • Mr. BUCYANA Andre, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Kingdom of Belgium
  • Mr. KABAKEZA Joseph, First Counsellor in the High Commission of Rwanda to the United Kingdom
  • Ms. EYA NCHAMA Blondine-Uwimana, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to France
  • Mr. RUBAYITA Eric, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Russian Federation
  • Mr. KAYIJUKA Frank, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Democratic Republic of Congo
  • Ms. BUZIZI, Epiphanie, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the United Republic of Tanzania
  • Mr. RUBAGUMYA Vianney, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the Federal Republic of Nigeria
  • Mr. KAYOGE RUTONI Eric, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Arab Republic of Egrpt Mr. GAKUMBA Douglas, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the Republic of Zambia
  • Mr. TUBANAMBAZI Edmond, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to Switzerland/ Permanent Mission of Rwanda to the United Nations in Geneva
  • Ms. KAZE Ornella, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to France
  • Mr. NTAGERUKA Charles, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to the
    United States of America
  • Mr. IRAKOZE Prosper, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the Republic of India
  • Ms. MUKAYIRANGA Beata, First Secretary in the Embassy of Rwanda to the Republic of Congo
  • Ms. MUTESI Stella, First Secretary in the High Commission of Rwanda to the Republic of Mozambique
  • Ms. NIKUZE NKUSI Euphrasie, First Secretary in the Embassy of Rwanda to the Republic of Zimbabwe
  • Mr. MUKAMA Jean Hugues, First Secretary in the Embassy of Rwanda to the Netherlands
  • Mr. MURENZI Lucas, Commercial Attaché in the Embassy of Rwanda to the Republic of Turkey
  • Ms. KAYITESI Ornella, First Secretary in the High Comrnission of Rwanda to the Republic of Singapore
  • Mr. RUTISHISHA Mucyo, Director, North and West Africa Unit/MINAFFET.

Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

  •  Mr. NSENGIYUMVA Joseph Cedrick, Chief Financial Officer
  • Mr. TUYISHIME Pacific, Acting Chief Investment Officer
  • Mr. LUCKY Philip, Head Investment Marketing Department.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

11 Comments on “Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020”

  1. Mwakoze cyane gufungura ingendo hagati yintara numujyi wa Kigali tuzakomeza kubahiriza ingamba zokwirinda covid 19

  2. Twishimiye ibyemezo byinama yabaminisitiri yateranye ejo kuwa 25 Nzeri 2020 Iyobowe nanyakubahwa president Paul Kagame Mwakoze Cyane.

  3. mwakoze cyane kubwingamba zafashwe harimo no gufungura amashuri natwe nkabanyeshuri twiteguye gutangira kd tukubahiriza gahunda yo kwirinda covide 19

  4. Abaturarwanda twese twishimiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri ingendo hagati ya Kigali n’intara na Rusizi ni nyabagendwa Amashuri, Abanyonzi barakomorewe biranejeje cyane twese nitwishira hamwe tukubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima iki cyorezo kizacika burundu. murakoze!!.

  5. Twishimiye ibyemezoby’inama y’abaministri,yayobowe nanyakubahwa perezidawa repebrika y’urwanda.yo kiwa 25/09/2020.ukugushirahamwe mugufata ibyemezo nibyobituma duhorakwisonga mumiyoboreremyiza.

  6. Birakwiyeko amashuri yongera agafungurwa ariko hariya niho hantu hateye inkeke mugukwirakwiza iki cyorezo hadafashwe ingamba zihamye igihugu cyose twahura nikibazo kiki cyorezo

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.