Ibyaranze itariki ya 30 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 29-04-2019 saa 17:37:58
Ku itariki 30 Mata 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje urugamba zihashya iza Leta y’abicanyi

Ku itariki 30 Mata 1994, Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zikomeje urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko zigenda zihashya iza Leta y’abicanyi zitabara abari bari mu kaga.

Icyo gihe ni bwo zafashe umujyi wa Rusumo zirukanamo ingabo za Leta y’abicanyi.

Tariki 30 Mata 1994, muri Perefegitura ya Butare, Abatutsi benshi cyane bari bahungiye ku musozi wa Karama, ubu ni mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, babanje kwirwanaho, nyuma baza kwicwa n’abasirikare baturutse i Butare n’abajandarume bavuye i Nyanza bakoresheje imbunda.

Imfubyi 21 ziri kumwe n’abakozi 13 b’Umuryango utabara imbabare, biciwe n’Interahamwe i Butare.

Mu Bugesera, interahamwe zagabye ibitero mu rufunzo rw’imigezi ya Nyabarongo n’Akagera, zishakisha Abatutsi bihishemo n’ababa bararokotse ubwicanyi bwo muri Kiliziya ya Ntarama, babahigisha imbwa, abo bavumbuye bakabica bakabaroha mu migezi.

Icyo gihe kandi, impunzi nyinshi zatangiye guhungira muri Tanzania no mu Burundi.

Abatutsi bagera ku 100 biciwe ahitwa Kavumu, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Kuri uwo munsi ni bwo Radiyo RTLM yatangaje ko Abatutsi bose mu gihugu bazaba bishwe bitarenze itariki 4 Gicurasi 1994, umunsi wo gushyingura Perezida Juvenal Habyarimana.

Uwo munsi ni bwo hanishwe Abatutsi benshi kuri Paruwasi ya Mibirizi.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Ku itariki 30 Mata 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje urugamba zihashya iza Leta y’abicanyi

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.