25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Iburengerazuba: Urubyiruko rwibumbiye muri “Pan-African Movement” rwiyemeje kuba bandebereho

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 10-12-2019 saa 08:56:06
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro byahuje urubyiruko rwibumbiye muri Pan African Movement n'izindi nzego

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba rwibumbiye mu Muryango uharanira kwibohora kw’Abanyafurika “Pan-African Movement” ishami ry’u Rwanda, ruratangaza ko rwiyemeje kwimakaza indangagaciro na kirazira nyarwanda kugira ngo rubere urugero abandi haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika mu rugamba rwo kunga ubumwe no kwiteza imbere.

Rwabitangarije mu biganiro rwagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse, byabereye mu Karere ka Karongi.

Ni ibiganiro bigamije guhuza urubyiruko rwibumbiye muri “Pan-African Movement” mu Ntara y’Iburengerazuba, byibanze ku myitwarire ikwiye kururanga kugira ngo rwubake ahazaza heza h’u Rwanda ndetse n’Afurika.

Umwe muri ruriya rubyiruko witwa Ishimwe Alice yagize ati: “Muri ibi biganiro nungukiyemo byinshi, inama nungukiyemo ni uko twakwitwara neza nk’urubyiruko, tukamenya uko tugomba kwitwara muri sosiyete, niba ubonye ushaka kwishora mu biyobyabwenge ukamenya uko wamugira inama ntabikore kuko wigishijwe ko ari bibi.”

Hagabimana Emmanuel ati: “Ikigamijwe ni ugushyiraho ubumwe bw’Afurika, kwishyira ukizana k’Umunyafurika, gukumira imbogamizi urubyiruko ruhura na zo zirimo ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n’izindi, no kugira ngo by’umwihariko nk’Abanyarwanda turangwe n’umuco ukwiye Umunyarwanda koko, turangwe n’umuco w’ubumwe n’ibikorwa byiza.”

Komiseri ushinzwe urubyiruko muri “Pan-African Movement” Ishami ry’u Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya, avuga ko imyitwarire myiza igomba kujyana n’ibikorwa byiza, bakaba bagenda bakora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umuryango nyarwanda no kugira ngo Umunyafurika muri rusange yishakemo ibisubizo.

Yagize ati: “Tugenda dukora ibikorwa bitandukanye bifasha Umunyafurika kugira ngo yishakemo ibisubizo, ntibibe ibiganiro gusa ariko habeho n’ibisubizo bifatika. Tujya tubikora mu ntara zitandukanye, mu turere dutandukanye […], tugiye kurushaho kugira ngo Umunyafurika aharanire agaciro ke, aharanire iterambere, agire agaciro. Turifuza ko Abanyafurika baba umwe, ibintu by’intambara byose birimo bihagarare, kandi turumva tuzabigeraho.”

Agaruka ku bikorwa by’indashyikirwa uru rubyiruko rugezeho mu gihe uyu muryango wa “Pan-african Movement” umaze, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yarusabye kuzirikana inyigisho ruhabwa.

Yagize ati: “Urubyiruko ni u Rwanda rw’ejo ariko ni n’u Rwanda rw’uyu munsi, turabona intambwe ari nziza ariko haracyari n’imbogamizi, nkuko no mu kiganiro harimo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya gusambanya abana, kubatera inda zitateganyijwe, guta amashuri,… ibyo ngibyo na byo biracyari bimwe mu bibangamiye urubyiruko kugira ngo rugire uruhare rusesuye mu iterambere ry’Igihugu no mu mibereho myiza y’Igihugu, ariko ikiza ni uko urubyiruko ari rwo n’ubundi rushaka ibisubizo.”

Yongeyeho ati: “Urubyiruko rw’u Rwanda rumeze neza muri rusange ariko haracyari izo mbogamizi tugomba kururinda kandi rukabigiramo uruhare.”

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.