Ibiza byabaye mu Rwanda kuva muri Mutarama byishe abantu 34

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-02-2021 saa 09:54:09

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko ibiza byiganjemo ibyatewe n’imvura byabaye guhera mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021 kugeza tariki ya 16 Gashyantare bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 34.

Imibare itangwa n’iyo Minisiteri igaragaza ko mu bishwe n’ibyo biza harimo 19 bishwe n’imvura mu gihe 15 bakubiswe n’inkuba. bamwe muri bo bakomoka Turere twa Nyamasheke, aka Gatsibo, Karongi, n’aka Rutsiro.

Abakomerekejwe n’ibyo biza ni 76 barimo 67 bakubiswe n’inkuba, umunani bakomerekejwe n’imvura nyinshi bose babaruwe mu Turere twa Nyamasheke, Ngororero, Muhanga, Rutsiro, Karongi, Kicukiro na Nyanza.

Inzu zasenyutse ni 498 zirimo izasenywe n’ingaruka z’imvura nyinshi 431, izasenywe n’urubura 50, izafashwe n’inkongi 11 zikaba zarabaruwe mu Turere twa Kayonza, Kirehe, Nyagatare, Gasabo, Huye, Nyanza na Rusizi.

Hangiritse imyaka iri kuri hegitari 793.5 zirimo hegitari 747.5 zangiritse Turere twa Nyanza, Huye, Kayonza, Kirehe, Nyabihu bitewe n’imvura nyinshi.

Hapfuye inka 38 zirimo 36 zakubiswe n’inkubaTurere twa Karongi, Ngoma, Nyabihu, Ngororero, Nyanza na Rutsiro. Andi matungo yishwe n’ibiza abarirwa mu 1,266 hakaba harimo 1,238 yishwe n’imvura nyinshi.

Ibyumba by’amashuri byasenyutse ni 19 birimo 18 byatwawe n’umuyaga Turere twa Gisagara, Huye, Kamonyi na Rutsiro. Imihanda 17 yarangiritse ikaba irimo 16 yasenywe n’imvura nyinshi muri Rubavu, Karongi na Nyamasheke; ibiraro 14 byarasenyutse muri Nyabihu, Rubavu, Rusizi, bikaba birimo 13 byasenywe n’imvura nyinshi.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 uyu mwaka, hagiye hagwa imvura nyinshi mu duce dutandukanye tw’Igihugu nubwo ari mu gihe cy’Urugaryi rutamenyerewemo imvura nyinshi.

MINEMA ishimangira ko mu gihe cyose imvura igwa, abantu baba basabwa kwitwararika kuko ishobora gutera ibiza byiganjemo cyane ibiterwa n’inkangu, imyuzure, inkuba, inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura.

MINEMA iti: “Iyo bibaye rero, hari aho biteza impfu, gukomereka, isenyuka ry’inzu, kwangirika kw’imyaka, kw’ibikorwa remezo, kw’ibidukikije n’ibindi bihombo bitandukanye nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize.
MINEMA ishishikariza abaturarwanda bose gufata by’umwihariko ingamba kugira ngo turusheho gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.”

Ni mu gihe kandi hagitegerejwe icyegeranyo kizatangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kigaragaza ishusho rusange y’imvura iteganyijwe mu gihembwe cy’imvura cy’itumba rya 2021.

Ibyakozwe nyuma y’ibiza byatewe n’imvura iheruka

MINEMA itangaza ko ibiza bikimara kuba umwaka ushize, abaturage barasuwe mu turere dutandukanye. Abaturage n’Inzego z’ibanze bakanguriwe gufatanya kwihutisha imirimo yo gusana kugira ngo imvura itaha itazagira ingaruka zikomeye. Harimo kandi no kuzahura imibereho y’abaturage bahuye n’ibiza muri rusange.

Uturere twakanguriwe gutunganya amaterasi, gutera ibiti, kurinda inkengero z’imigezi n’ahacitse inkangu, kubakira abasenyewe n’ibiza no gusana inzu zangiritse, kwimura abatuye mu manegeka bagatuzwa mu midugudu ikwiriye, gusana ibikorwa remezo byangiritse cyane cyane ibiraro n’imihanda no kuzahura imibereho y’abahuye n’ibiza.

Mu kurinda Icyogogo cy’Umugezi wa Sebeya hakozwe imirimo itandukanye kandi n’ubu iracyakorwa mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu.

Hacukurwa amaterasi y’indinganire, haterwa ibiti, harindwa inkengero z’umugezi, hubakwa retention dams (uburyo bwo kugabanya umuvuduko w’amazi), kuyobora umugezi ku buryo bugororotse hagabanywa amakoni yawo (meanders) no guha abahaturiye uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

MINEMA yizeye ko ibi bikorwa nibimara kurangira bizakumira bihagije imyuzure iboneka mu cyogogo cya Sebeya.

Ku myuzi (imigezi) iva mu Birunga hari imirimo yakozwe yo kwimura abaturage (expropriation) bavanwa mu nkengero z’imyuzi (buffer zones), kwagura ibiraro no kubaka ibindi aho bikenewe, gukomeza inkombe hashyirwaho imifuka y’umucanga (sandbags) n’inkuta z’amabuye (embankments) no gutera ibiti;

Mu Mujyi wa Kigali hatunganyijwe imiyoboro y’amazi ahakundaga gutera ibiza by’imyuzure. Ingero ni ahitwa Rugunga-Kanogo, kuri Mpazi igice cya Nyabugogo, kuri Kigali Parents ahazwi nko kuri 12, ku Mukindo-Gisozi, ku muhanda uva Gisozi wambuka Karuruma n’ahandi.

Himuwe ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, inganda, amahoteli, ibigo by’amashuri, inzu zo guturamo n’ibindi, ahantu hatandukanye cyane cyane mu bishanga hatezaga imyuzure. Mu hatunganyijwe ni mu gishanga cya Gikondo, ahazwi nko kwa Rasita, Hotel La Palisse Nyandungu, Kiruhura n’ahandi.

Hashatswe ubushobozi bwahawe abari baracumbikiwe mu mashuri bafashwa kubona aho kuba hirya no hino mu gihugu, kuko inzu zabo hari ayasanwe ndetse hanubakwa amashya.

Hari abaturage bagejejweho ubufasha bw’ibiribwa, nyuma basubira mu buzima busanzwe kuko bari bacumbikiwe mu mashuri n’ubundi ari mu mirenge yabo. Imirimo yo gusana irakomeje. Abafite ubushobozi bo barisaniye.

Abakeneye kunganirwa na Leta na bo birategurwa bagafashwa, ubufasha bukaba butangwa hakurikijwe ubushobozi bw’abafashwa. Hari abahabwa amabati gusa, hari n’abagenerwa ibindi nk’ibibanza no kubakirwa inzu yose kuko batabasha kubyibonera. Abaturage basabwa kugira uruhare mu mirimo yo gusana.

Buri wese arasabwa kwitwararika, no kuba umufatanyabikorwa

MINEMA irasaba uruhare rwa buri wese mu gukumira mbere y’uko ibiza biba ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo bimaze kuba.

Buri muturage asabwa gufata ingamba kuko ni we w’ibanze muri uru rugamba rwo gukumira ibiza. Ku bahinzi, mu gihe batunganya imirima yabo bakwiye kwibuka guca no gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka.

Mu gihe umuntu agiye kubaka, aba agomba gutekereza ku mabwiriza agenga imyubakire akagenzura aho agiye kubaka niba hakwiye, ndetse n’ibyo agiye kubaka bizahangana n’iyugarizwa ry’ibiza rihari ririmo nk’umuyaga, imyuzure, inkangu n’ibindi.

Mu gihe ibiza bibaye, umuturage ni we wa mbere utabara mugenzi we, ndetse akanamucumbikira. Ikindi ni uko umuturage ari we unatabaza mu gihe ikiza kibaye

Abaturage kandi bakomeje kwibutswa kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye no gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe;

Basabwa kandi kurinda inzu gucengerwamo n’amazi (kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta……), kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura ishobora gufunga imiyoboro yayo, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo, gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda.

Ikindi ni ugusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo, kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure.

Nanone kandi barasabwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa no guhagarika imirimo abantu bakajya kugama mu nyubako iri hafi, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

Inzego zashyiriwego gucunga ibiza mu ku Mirenge (SEDIMACS) no ku Turere (DIDIMACS) zirasabwa gukomeza gukangurira abaturage kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no guhuza ibikorwa, abaturage bagafashwa gusana aho bishoboka cyane cyane aho inzu ziba zitangiritse cyane.

Buri Karere gakurikije ibiza bikunze kukabamo karasabwa gushyiraho uburyo bwo kazabyitwaramo hakiri kare ( preparedness plan).

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.