Ibishya bizakirizwa abanyeshuri umwaka w’amashuri utangiye

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 07-08-2020 saa 11:38:05
Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) Dr. Ndayambaje Irenée

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza bamaze igihe gikabakaba amezi atanu bari mu miryango yabo kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye amashuri bigagamo afungwa kugeza igihe kitaramenyekana, hirindwa ko yaba indiri y’ikwirakwizwa ryacyo.

Bamwe mu babyeyi iyo bahuriye mu bucuruzi, mu kazi n’ahandi,  ibiganiro byabo bigaruka ku buryo abana babo bakumbuye ku ishuri, aho bamwe mu bo icyo cyorezo cyasanze biga mu mashuri y’inshuke babyuka bigera impuzankano y’ishuri bahetse n’udukapu mu kwibutsa ababyeyi ko bakeneye gusubira ku ishuri.

Ku biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bamwe bibaza uburyo ibibuga, inkike z’amashuri n’ahandi basabwaga gukora imirimo y’amaboko, hose  hameze ibyatsi, amashuri bigagamo akaba umusaka, ku buryo bumva bazaba bafite akazi kenshi umwaka w’amashuri utangiye.

Ku rundi ruhande, hari abibaza uko amashuri ashobora gutangira mu gihe icyorezo kitaraneshwa ku Isi burundu, bagahangayikishwa n’uburyo bazaba batemerewe guhobera inshuti zabo bamaze igihe batabonana, yewe habe no kubaramutsa bahana ibiganza.

Iyo mitekerereze mishya ijyanye n’impinduka zidasanzwe babona mu miryango yabo, zishimangira ko no ku bigo byabo bazahasanga impinduka zidasanzwe.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) Dr. Ndayambaje Irenée, agaragaza ko ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda  n’afatanyabikorwa bayo mu burezi, hari ibikorwa na gahunda bishya birimo gutegurwa bizatungura abanyeshuri basubiye mu bigo byabo.

Udushya tujyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19

Abanyeshuri ntibazatungurwa n’igihe bazasabwa gukaraba intoki kenshi,  kwambara agapfukamunwa no guhana intera ihagije hagati yabo kuko bazaba babisize no mu miryango yabo, ariko gusanga amashuri yose yaragejejwemo amazi ndetse n’ubukarabiro ni kimwe mu bizatuma babona impinduka zidasanzwe.

Dr. Ndayambaje yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kugeza amazi meza mu bigo by’amashuri nk’imwe mu ngamba zo kunoza isuku n’intambwe y’ibanze mu kwirinda COVID-19.

Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune bizaba umuco mu mashuri

Yagize ati: “Ubungubu turi mu rugamba rwo kugira ngo amashuri agezweho amazi, cyangwa se agire ibigega bibika amazi. Birumvikana ko igihe cyo gufungura amashuri nta bwo tugomba kwirara ngo tuvuge ngo icyorezo twagitsinze,  abana bagomba kwitegura ko nibafungura hari amabwiriza bazasanga ku ishuri kandi bagomba kubahiriza kugira ngo dukomeze kwirinda icyo cyorezo.”

Ibigo by’amashuri byose bizaba bisabwa kugira ubukarabiro ndetse na za “Kandagirukarabe” zihagije aho bidashoboka kubwubaka, mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyabonera urwaho mu mashuri, mu gihe azaba akomorewe gufungura.

Leta y’u Rwanda itangaza ko umwaka w’amashuri udashobora kuzatangira mu gihe hakiboneka umubare uri hejuru w’abatahurwaho icyo cyorezo, bityo ikaba isanga  gufungura amashuri muri Nzeri byaba ari vuba cyane mu gihe haba hakiboneka abarwayi barenga 40 buri munsi.

Abiga mu mashuri abanza bazajya bagaburirwa saa sita

Umwaka w’amashuri utaha uzatangirana no kugaburira abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza, kikaba ari igikorwa cyakorwaga mu mashuri yisumbuye acumbukira abanyeshuri, ndetse no muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ku bigo bimwe na bimwe.

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Leta yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kwiga neza ntawuguye isari.

Dr. Ndayambaje yashimangiye ko kuri ubu gahunda yo kugaburira abana biga bataha iwabo, izajya ikorwa guhera mu mashuri abanza. Ati: “Tugiye gutangirana gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri. Iyo gahunda ubundi yari isanzwe mu mashuri yisumbuye gusa, ubu rero tugiye kugaburira abana bose guhera mu mashuri abanza.”

Ibyumba by’amashuri byarongerewe ahatandukanye

Iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri birenga 22,505 rirarimbanyije mu bice bitandukanye by’Igihugu;  Bamwe mu banyeshuri bazisanga bimuriwe ku bigo bishya, cyangwa se basange inyubako nshya ku bigo basanzwe bigaho batahasize.

Mu byumba by’amashuri birimo kubakwa harimo n’ibyumba bigeretse

Ibyo byumba by’amashuri hamwe n’ubwiherero 31,932 byahawe igihe kigufi cyo kuba byuzuye kugira ngo abanyeshuri bazatangirire umwaka mushya w’amashuri mu myigire n’imibereho itandukanye n’iya mbere.

Iyubakwa ry’amashuri ryajyanye no kurambagiza abarimu bashya barenga 28,000 bazigisha mu byumba bishya mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwarangwaga mu mashuri abanza cyane cyane.

Ingamba zigamije kongera ireme ry’uburezi

Dr. Ndayambaje yabwiye Imvaho Nshya ko hakomeje n’imyiteguro ijyanye no kuvugurura imyigire n’imyigishirize mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Muri zo harimo kuba integanyanyigisho n’imfashanyigisho bizaba biri mu rurimi rw’Icyongereza, by’umwihariko ku bana bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Ati: “Birumvikana ko impinduka bazasanga mu mashuri yabo zose ari izifasha gukomeza kongera ireme ry’uburezi.”

Dr. Ndayambaje yashimangiye ko urugamba rwo guhangana na COVID-19 rwasize amasomo atandukanye azakomeza gutuma hari byinshi bivugururwa mu burezi, birimo kwimakaza ikoranabuhanga ku bufatanye n’izindi nzego.

Yakomeje asaba ubufatanye n’ababyeyi, by’umwihariko muri iki gihe abana bagomba kuba mu ngo zabo bafite imyitwarire n’imico biboneye, bagafashwa no gukurikira amasomo kuri radiyo, tereviziyo, kuri terefoni no kuri murandasi.

Yavuze ko uburangare bw’ababyeyi bushobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku bana babo muri ibi bihe bagitegereje ko umwaka w’amashuri wongera gutangira.

Kwambara agapfukamunwa bizaba ari ihame rishya ku barimu n’abanyeshuri

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

7 Comments on “Ibishya bizakirizwa abanyeshuri umwaka w’amashuri utangiye”

  1. nibyo koko abanyeshuri baritegura gusubira kumashuri ariko ntibashobora gukurikiza amabwiriza bonyine bazashyire abantu bakuze Ku bigo byamashuri byumwihariko muri primary.naho primary na secondary bo niyo batatangira mukwa cyenda,abo muri kaminuza nibakuru ndumva ntakabuza muri Nzeri bazajya kwiga kuko bo numva bazakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.murakoze

  2. Ingingo yo kuba abana ba primary bazagaburirwa ku mashuri ntisobanutse neza. Ese ntibazajya bataha iwabo? Bazajya bataha bamaze kurya? Ni nde uzishyura ikiguzi cy’ifunguro bazajya bahabwa? Mwadufasha gusobanukirwa n’ibyo bibazo.

  3. No byiza kugaburira abanyeshuri, ariko hagombye kubanza kunoza n’igaburirwa ry’abatangiye kugaburirwa muri za 12 year na 9 year icyiciro cy’ayisumbuye, kuko ahenshi basabwa amafaranga y’ifunguro ariko kuyatanga bikaba ingorabahizi, sinzi rero uko abo bandi bizagenda n’abambere bitaratungana neza, njye mbona babanza bakanoza ibyo kuko nibazana mo ibyo kugabirira abo mu mashuri abanza n’ahambere bitaratungana neza noneho hakiyongeraho ingamba zo kubarinda no kwirinda covie19, sinzi ko ayo madosiye azorohera abayashyira mu bikorwa gukunda. njye ni uko nabibonaga numva babanza kurwana na covid 19 mu gukangurira abana bazaba batangiye kwiga ndetse hasabwa n’ababyeyi babo bahura batashye gukaza ingamba zo kwirinda no kureba abana igihe basubiye iwabo nimugoroba, kugirango batirara bakavaho bateshuka ku kwirinda icyorezo. Naho dossier yo kurya rwose ndumva habanza kunozwa n’iyambere yo mu cyiciro cy’ayisumbuye abiga bataha iwabo kuko usanga bitameze neza haba aho barira ibigo byabo bitagira, ibyo barya, uko fr yo kurya yunganira ayatanzwe na leta ababyeyi bayatanga biguru ntege, n’ibindi bagorora …

    1. Kubaburira abana biga mu mashuri abanza ni byiza ariko njyewe mfite inpungenge yuko bizashirwa mu bikorwa

  4. Ngewe ndabona bafungura amashuri nko guhera muwakane wa Mashuri abanza bakabanza bakareba ko bigenda Nina ubwiyongere bwaboneka mu Mashuri bakabona gufungura nano mikiciro cyambere cy’amashuri abanza

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.