Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ibicuruzwa by’u Rwanda muri Alibaba Group byiyongereyeho 124%

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-07-2020 saa 08:11:25

Ikigo Alibaba Group cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bigurishirijwe ku rubuga rw’ikoranabuhangaeWTP  (Electronic World Trade Platform) byiyongereyeho 124%. 

Icyo kigo cyatangiye gukorana n’u Rwanda nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono mu mwaka  2018 agamije kubyaza umusaruro isoko ryo kuri internet rikorerwa ku rubuga  eWTP rugamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Uru rubuga rufasha abashoramari n’abanyenganda kugeza ibicuruzwa byabo nk’ikawa mu Bushinwa bikongera na ba mukerarugendo bava mu Bushinwa, rwafunguriye u Rwanda amarembo tariki ya 31 Ukwakira 2018.

Binyuze muri aya masezerano, Alibaba yamaze gushyira ibicuruzwa byinshi byo mu Rwanda ku rubuga rwayo, hakiyongeraho kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda bibereye ubukerarugendo.

Bimwe mu bicuruzwa bigurwa cyane kuri Alibaba harimo ikawa y’u Rwanda, urusenda n’icyayi.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, ni bwo amapaki arenga 3,000 angana na toni n’igice, yagurishirishwe ku ikoranabuhanga akaba make mu masegonda atageze kuri 60 binyuze kuri iryo koranabuhanga.

Ikigo Alibaba cyatangaje ko bicuruzwa byiyongereye cyane ari urusenda n’ikawa, umubare w’abagana ubukerarugendo banyuze ku rubuga Fliggy bikuba inshuro zirenga ebyiri.

Kugeza ubu Alibaba nirwo rubuga rwa mbere ku Isi rucururizwaho cyane mu ikoranabuhanga, rubonekaho ibicuruzwa byose byaba ibyo mu Bushinwa no ku rwego mpuzamahanga.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.