20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ibiciro by’ingendo mu modoka rusange byagabanyijwe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-10-2020 saa 22:25:47

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje urutonde rw’ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu zihuza Intara mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ibyo biciro bije bikurikira ibyemezo by’lnama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, yanzuye ko Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye zemerewe gutwara 100% by’umubare wagenwe; naho bisi nini zikorera mu Mujyi wa Kigali zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abagenzi bicaye, na 50% by’abagenda bahagaze,

RURA yamenyesheje Abaturarwanda bose amabwiriza arebana n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, agomba kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020.

Muri ayo mabwiriza harimo kuba ibiciro by’ingendo byahinduwe ku buryo ingendo zihuza intara. igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 30.8 kigera kuri 25.9 ku kirometero (km) ku mugenzi, mu gihe izo mu Mujyi Kigali igiciro cyagabanyutse kiva kuri 31.9 kigera ku mafaranga 28.9 kuri km ku mugenzi.

Abagenzi barashishikarizwa gukomeza kwishyura ingendo bifashishije ikoranabuhanga.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirashishikarizwa guhora zifunguye ibirahure, uretse mu gihe hari imvura.

Abagenzi basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVlD-19 arimo gukaraba neza intoki bakoresha isabune n’amazi meza cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer) mbere yo kwinjira mu modoka na nyuma yo kuyisohokarno.

Abagenzi barasabwa kwambara neza buri gihe agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kandi bakubahiriza n’andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima.

Kompanyi zitwara abantu mu modoka rusange zigomba kugenzura buri gihe ko abagenzi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bwa RURA bwashimangiye ko kutubahiriza aya mabwiriza bihanirwa.

Ibyo biciro bigaragara ko byagabanyijwe ku buryo bukurikira:

Umujyi wa Kigali

Mu Ntara

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Ibiciro by’ingendo mu modoka rusange byagabanyijwe”

  1. Nka Musanze Rubavu ndabona ntacyo byagabanutseho nibura iyo basubiza KU biciro covid-19 yaje biriho Dore ko ubu essence yanamanutse keretse bashaka gukuramo igihombo cyazanywe na covid. Ariko ntekereza igihombo ntago cyageze kuri leta kitahereye ku muturage wo hasi. Nawe bamutekerezeho kuko aho yakuraga ni naho leta yakuraga. Icyo ni ibitekerezo cyanjye ko nibura ibiciro byamanuka bigasubira aho byahoze mbere yuko covid iza

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.