23°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

I La Haye: Myanmar yahakanye gukorera Jenoside aba-Rohingya

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 11-12-2019 saa 14:13:10
Aung San Suu Kyi mu rukiko yahakanye ko aba-Rohingya bakorewe Jenoside

State Councellor cyangwa uwo twagereranya na Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Myanmar yitabye Urukiko rwa Loni ruri i La Haye mu Buholandi (International Court of Justice: ICJ) ahakana ko igisirikari cy’igihugu cye cyakoreye Jenoside aba-Rohingya muri 2017.

Aung San Suu Kyi wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1991 kubera kurwanya Leta y’Igitugu, yahakanye ko igihugu cye cyagize umugambi wo gutsemba abaturage ba nyamuke b’Abasilamu bo mu bwoko bw’aba-Rohingya.

Yabwiye Urukiko ko ibirego bya Gambia bituzuye ndetse bidahuye n’ukuri, avuga ko ibizazane by’aba-Rohingya mu Ntara ya Rakhine muri Myanmar bimaze ibinyejana by’imyaka.

Ibihumbi bibarirwa muri 700 by’aba-Rohingya bavuye mu byabo mu mwaka wa 2017 ubwo igisirikari cya Myanmar cyabababyeho ibitero mu mwaka wa 2017. Myanmar ni igihugu cyiganjemo abaturage basenga mu idini rya Buddhism.

Myanmar yakomeje kuvuga ko nta mugambi wo gutsemba aba-Rohingya mu Ntara ya Rakhine wabayeho, Madamu Aung San Suu Kyi akaba yongeye kubishimangira imbere y’Urukiko, aho yavuze ko ibyabaye ari ibibazo by’imbere mu gihugu byatejwe n’abarwanyi b’aba-Rohingya bateye ibiro by’inzego zishinzwe umutekano.

Yemeye ko igisirikari gishobora kuba cyarakoresheje ingufu z’umurengera mu guhashya abo barwanyi, avuga ko niba hari abakoze ibyaha bazaburanishwa.

Aung San Suu Kyi afatwa nk’umuyobozi mukuru (de facto leader) wa Myanmar kuva muri Mata 2016 mbere y’uko Jenoside ivugwa y’aba-Rohingya itangira. Nubwo atari we uyobora igisikari, iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ko yagize uruhare mu marorerwa abasirikari bakoreye aba-Rohingya ndetse Loni yemeza ko ibyakozwe ari Jenoside.

Madame Suu Kyi yahisemo kuvuganira igisirikari cyamufungiye iwe mu rugo mu myaka myinshi mu bihe byashize, nk’uko BBC ibitangaza.

Yabwiye Urukiko ko ashyigikiye ko aba-Rohingya bahunze bagarurwa mu Ntara ya Rakhine bakakirwa neza, asaba Urukiko kwirinda ibintu byasubiza ibibazo irudubi.

Mu nkambi y’Impunzi ya Kutupalong iri mu Mujyi wa Cox’s Bazar muri Bangladesh, impunzi z’aba-Rohingya zumvikanye zivuga ko uyu mugore ari umubeshyi, ko ibyo yavuze biteye isoni, ubwo bamubonaga avuganira igihugu cye mu rukiko kuri televiziyo.

Ku rukiko i La Haye, hari abigaragambya bamushyigikiye bavuga ko bari kumwe na we, n’abamurwanya bavuga ibyo yavuze biteye ikimwaro.

Umunyamakuru wa BBC Nick Beake avuga ko mbere yo gusobanura ku byo igihugu cye gishinjwa, Madamu Aung San Suu Kyi  yabanje kuvuga amateka ya Jenoside zabayeho, avuga ko ari ibyaha by’indengakamere, yongeraho ariko ko igihugu cye cyanze kwiyongera ku rutonde rw’ibihugu byakoze Jenoside.

 

 

 

 

Yavuze ko abasirikari bitwaje imbunda bashobora kuba bararashe abaturage b’abasivili, yongeraho ariko ko Myanmar igomba kwizerwa ko izabageza imbere y’ubutabera babiryozwe. Yabajije ati, “Ni gute byakwitwa Jenoside kandi igihugu kirimo kubikoraho iperereza?”

Hanze y’Urukiko, amagambo y’uyu mugore yashimishije abavuga rumwe na Leta bahurizaga ku kuvuga ko afite imvugo yo gukunda igihugu. Ni ko byari bimeze no muri Myanmar mu Mijyi wa Yangon na Mandalay, aho abaturage bakurikiraga ibyo mu rukiko kuri televiziyo.

Bamwe mu bari babukereye baje gushyigikira umuyobozi mukuru wa Myanmar i La Haye

Ikirego gisaba gukurikirana Myanmar ku byaha bya Jenoside, cyashyikirijwe uru rukiko rwa Loni mu kwezi gushize. Cyatanzwe na Gambia, igihugu cy’Abasilamu mu gihe n’aba-Rohingya na bo ari Abasilamu.

Intumwa Nkuru ya Leta ya Gambia akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Abubacarr M Tambadou, yabwiye Urukiko ati, “Icyo Gambia isaba ni uko mwasaba Myanmar guhagarika ubu bwicanyi, guhagarika ibikorwa by’ubunyamaswa bikomeje kwibasira ikiremwamuntu, guhagarika gukorera Jenoside abaturage bayo.”

Aung San Suu Kyi mu ijambo ry’amasaha atatu ariko, yahakanye ko aba-Rohingya bakorewe Jenoside.

Muri Gicurasi 2019, abasirikari 10 ba Myanmar bari bafunzwe bakekwaho kwica abagabo n’abahungu b’aba-Rohinya barafunguwe, Leta ivuga ko ibyo igisirikari cyakoze byari bigamije kuburizamo ibikorwa b’ibi by’inyeshyamba z’aba-Rohingya.

Icyo Gambia isaba urukiko, ni ugutegeka Myanmar gufata ingamba z’agateganyo zo kurinda aba-Rohingya muri Myanmar n’ahandi kugira ngo badakomeza gutotezwa.

Ibi bishobora gushyirwa mu bikorwa. Ariko ibyo kuba aba-Rohingya bakorewe Jenoside cyangwa batarayikorewe, bizanzurwa nyuma urukiko rumaze kubikoraho isesengura.

Uru rukiko rwa ICJ nta bubasha rufite bwo kuba rwatanga ibihano mu gihe Myanmar yaba ihamwe n’icyaha cyo gukora Jenoside, nta n’ububasha rufite bwo gufunga Aung San Suu Kyi cyanjwa abajenerali ngo baburanishwe.

Gusa nk’uko abasesenguzi babivuga, iki gihugu kiramutse gihamwe n’ibyaha byakigira ingaruka ku isura yacyo mu ruhando mpuzamahanga bikagira inkurikizi zo mu rwego rw’ubukungu.

International Court of Justice, Urukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye, nta bubasha rufite bwo gutegeka ibihugu kubahiriza imyanzuro yarwo

Amakuru yo kugeza kuwa 30 Nzeri 2019 yerekana ko aba-Rohingya ibihumbi 915 bacumbikiwe mu nkambi z’impunzi muri Bangladesh. Hafi 80% bahageze hagati ya Kanama n’Ukuboza 2017, muri Werurwe 2019 Bangladesh yavuze ko nta wundi yongera kwakira.

Muri Kanama 2019, Bangladesh yashyizeho uburyo bufasha gutaha aba-Rohingya bashaka gusubira muri Myanmar ariko nta n’umwe wemeye gusubirayo.

Bangladesh iherutse gutangaza umugambi wo kwimurira impunzi ibihumbi 100 ahitwa Bhasan Char muri Bengay, ariko imiryango 39 itanga imfashanyo yanenze uwo mugambi ivuga ko itawushyigikiye.

Muri Nzeri 2019, BBC yatangaje ko mu matongo y’aba-Rohingya muri Myanmar hubatswe ibirindiro bya polisi, iby’igisirikari n’inyubako za Leta.

Aba-Rohingya, Leta ya Myanmar ibafata nk’abimukira baturutse muri Bangladesh batuye muri Myanmar mu buryo butemewe n’amategeko, ari yo mpamvu mu ibarura ry’abaturage riheruka batabazwe. Aba baturage ariko bavuga ko batuye muri iki gihugu mu myaka amagana ishize.

Inkuru yabanje: Jenoside y’aba-Rohingya: Minisitiri w’Intebe wa Myanmar ategerejwe mu Rukiko rwa Loni

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.