24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Holy Recall Worship Team yosohoye umuzingo wa mbere w’indirimbo

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 04-11-2019 saa 12:28:56
Holy Recall Worship Ministry iri mu matsinda yatangijwe bwa mbere mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda

Holy Recall Worship Team, itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rikorera mu Itorero Anglican Paruwase ya Kacyiru, ryasohoye umuzingo wa mbere w’indirimbo zaryo.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru, aho andi matsinda yo kuramya Imana yifatanyije na Holy Recall harimo True Promises, Tabernacle, Abacunguwe, itsinda ry’abaramyi rigizwe n’abana ba bapasitori mu itorero Anglican (APKF) ndetse  n’imbaga y’Abakristo benshi buzuye urusengero rwa EAR Paruwase ya Kacyiru ku buryo kubona aho kwicara bitari byoroshye.

Ni itsinda rikunzwe cyane mu itorero Anglican bitewe n’ibikorwa by’iri tsinda byo kuramya Imana mu buryo butamenyerewe muri iri tororero.

Itsinda riri mu ya mbere mu ahimbaza Imana mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rya Holy Recall Worship Ministry ryasohoye indirimbo ryise “Azakuraho’’

Perezida w’iri tsinda rya Holy Recall worship Team Ministry Irihose Martin yashimye Imana ikomeje kubafasha urugendo batangiye rwo kuramya Imana biciye mu ndirimbo,  avuga kandi ko iri tsinda ryiteguye gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa rifatanyije n’andi matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana.

Iri tsinda rihimbaza Imana risohoye indirimbo za mbere mu gihe cy’umwaka rimaze ritangiye, zimwe mu ndirimbo Holy Recall Worship Team yasohoye zifite n’amashusho yazo harimo iyitwa Azakuraho, Izindi mana, Ibizima, Jehovarapha, Amaraso, Nomubikomeye.

Holy Recall Worship Ministry igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye

Nubwo izi ndirimbo arizo zatunganyirijwe amashusho zikaba zisohowe hari izindi ndirimbo nyinshi iri tsinda rya Holy rizasohora vuba.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

2 Comments on “Holy Recall Worship Team yosohoye umuzingo wa mbere w’indirimbo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.