23°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Hinga Weze na Equity Bank batangije imikoranire izafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 30-06-2020 saa 21:27:14
Umuyobozi w’umushinga Hinga Weze, Daniel Gies (ibumoso) n’ Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara (iburyo) nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Tariki 30 Kamena 2020, umushinga Hinga Weze na Equity Bank bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire  aho  bizafasha abahinzi n’abarozi, koperative z’abahinzi n’ababagezeho imyongeramusaruro kubona inguzanyo  igera kuri miriyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi w’umushinga Hinga Weze, Daniel Gies n’ Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara.

Muri ubu bufatanye, abahinzi  bato bazabasha kubona serivisi z’imari  harimo inguzanyo ingana na miriyari 2 na miriyoni 520 z’amafaranga y’u Rwanda aho igice  kimwe kizafasha amakoperative y’abahinzi ndetse n’abageza inyongeramusaruro ku bahinzi.

Abahinzi  bazagira amahirwe yo kunguka byinshi ku bikorwa byahurijwe hamwe birimo ubuhinzi bw’ibirayi, imboga, ibigori ndetse n’ubworozi  bw’ibiguruka nk’inkoko n’ibindi.

Banki ya Equity  muri aya  masezerano y’ubufatanye  yiyemeje korohereza abahinzi  bagera ku bihumbi 5  kubona inguzanyo ifite agaciro ka miriyoni 500  mu gihe amakoperative 25 y’abahinzi azabona miriyoni 300.   Bazafasha kandi abafasha abahinzi 5 kubona inguzanyo ya miriyari 1.5 ndetse n’abantu 110 bageza inyongeramusaruro ku baturage   babone inguzanyo igera kuri miriyoni 220.

Uretse inguzanyo, abahinzi ibihumbi 10 n’amakoperative 50  bazahugurwa mu bijyanye n’isarura, uburyo bwo guhika imyaka, imiyoborere myiza n’ibijyanye no gucunga neza umutungo.

Aganira n’Imvaho Nshya, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara yavuze ko iyi mikoranire bagiranye na Hinga Weze ari ikintu cyo kwishimira kuko Hinga Weze nk’umushinga bafite ubumenyi mu bikenewe mu buhinzi n’ubworozi  nabo nka  Banki  bakaba   hari ibyo  bazi mu gutanga inguzanyo no gufasha abantu mu kwishyura no kwishyurana.

Ati: “Twaje ngo dushyira hamwe ubumenyi bwacu  n’ubushobozi kugira ngo turebe uko tuzafasha abagenerwabikorwa bacu ari bo  bahinzi n’aborozi.”

Namara yakomeje avuga ko ntawe bazashyira ku gahato ngo nafate inguzanyo keretse uzaba ayikeneye kandi yaramaze no  kwerekana uburyo azakoresha amafaranga Banki imuhaye akiyungurikira ndetse akabasha no kwishyura Banki inguzanyo yahawe.

Ati : “Nidufatanya twese uko turi batatu,  abahinzi n’abarozi, Hinga Weze natwe nka Banki tuzateza imbere Abanyarwanda, duteze imbere abahinzi n’aborozi maze duhashye ubukene.”

Kenshi abafa inguzanyo muri Banki bakunze gutinya cyane inyungu bakwa, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara avuga ko  ubu bakiri kubyigaho ariko inyungu ahanini zishyirwaho bitewe n’ubushobozi bw’uwafashe inguzanyo bitewe n’uko ingana n’igihe izishyurirwa, ibikorwa bye n’ibindi.

Uyu muyobozi yagaragaje ko ari ubwa mbere bagiye gukorana n’abahinzi n’abarozi bato. Ati : “Ubusanzwe twakoranaga  n’abahinzi n’aborozi bitari cyane kuko twakoranaga n’abageze ku rwego rwo hejuru bafite ibikorwa babasha kuza kwiyakira inguzanyo, kuko Hinga Weze ifite amakuru y’abahizi bato tugiye gufatanya turebe  uburyo abo batoya twabagira banini ,  iyi ni  imbarutso tugomba guheraho kugira ngo duteze imbere ubuhinzi n’ubworozi.”

Umuyobozi mukuru w’umushinga Hinga Weze, Daniel Gies yagaragaje ko abahinzi  bafite ibikorwa byiza kandi banafite amasoko bityo ko nta mpungenge ihari ko bazananirwa kwishyura inguzanyo. Yakomeje avuga ko bazakomeza kubafasha nk’uko bisanzwe ndetse ko n’aho bajya bahura  n’ibibazo byo kubona umusaruro  babafasha nko gukora amaterasi y’indinganire  mu bice by’imisozi cyangwa se uburyo bwo kuhira mu bice by’u Burasirazuba   ahataboneka  amazi ahagije.

Ku nkunga ya USAID, Hinga Weze kugeza ubu   ifite ubufatanye n’ibigo 25 by’imari birimo amabanki y’ubucuruzi, ibigo by’imari iciritse ndetse na Koperative zo kuzigama no kuguriza “SACCOs”  aho byorohereje abahinzi kubona inguzanyo ya miriyari  3,5 mu gihe intego ari uko mu myaka 5 yaba igeze kuri miriyari 5,3 z’amafaranga y’u Rwanda . Abahinzi bagera kuri 41.552 nibo bitabiriye iyi gahunda mu bahinzi 63.746 bagenewe iyi gahunda mu myaka itanu (2017-2022).

Higa Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022)  ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana, no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Kugeza mu 2022, umushinga uzaba umaze kugirira akamaro abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 700 mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo  ari two Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Ngoma (Iburasirazuba), Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro (Iburengerazuba) na Nyamagabe (Amajyepfo).

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

2 Comments on “Hinga Weze na Equity Bank batangije imikoranire izafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo”

  1. Ibi bikorwa ni ingirakamaro kuko bizafasha mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid 19,dukomeje gushimira Leta y,Ubumwe iduhitiramo ibibereye abanyarwanda,ibishimirirwe na Hinga Weze activity.

  2. Ibi bikorwa ni ingirakamaro kuko bizafasha mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid 19,dukomeje gushimira Leta y,Ubumwe iduhitiramo ibibereye abanyarwanda,ibishimirirwe na Hinga Weze activity.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.