Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Hateganyijwe imvura iri hagati ya mm 20 na 150 mu minsi 10

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 12-11-2020 saa 07:55:51

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyashyize ahabona ingano y’imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo 2020 hagati y’itariki ya 11 n’iya 20 Ugushyingo 2020 mu Rwanda, aho iri hagati ya mirimetero 20 na 150 (mm20-mm150).

Intara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 20 na 80.

Uburasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe ndetse n’amajyepfo y’akarere ka Bugesera hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 20 na 40 mu gihe mu burengerazuba bwa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, amajyaruguru ya Ngoma n’uburasirazuba bwa Rwamagana hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 80.

Ahandi hasigaye hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 60. Imvura iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba izaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe ihagwa mu minsi icumi y’igice cya kabiri cy’Ugushyingo.

Umujyi wa Kigali: Ahenshi hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 60 uretse amajyepfo y’iburengerazuba bwa Nyarugenge no mu bice byo hagati muri Gasabo hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 80. Imvura iteganyijwe muri Kigali iri ku kigereranyo k’imvura isanzwe ihagwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo.

Intara y’Amajyepfo: Hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 150.

Mu burasirazuba bw’Akarere ka Gisagara hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 60 mu gihe mu burengerazuba bwa Nyaruguru na Nyamagabe hateganyijwe imvura igera kuri mirimetero 150, ari nayo nyinshi iteganyijwe muri iki gihe k’iminsi icumi iri imbere.

Ingano y’imvura iteganyijwe muri iyi ntara iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe ihagwa mu minsi icumi y’igice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo.

Intara y’Iburengerazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 150.

Imvura nke muri iyi ntara iri hagati ya mirimetero 60 na 80 iteganyijwe mu burasirazuba bwa Nyabihu no mu majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Ngororero mug ihe imvura iri hagati ya mirimetero 120 na 150 iteganyijwe mu burasirazuba bwa Nyamasheke, Rusizi, ibice byo hagati bya Karongi no mu burengerazuba bwa Rubavu.

Imvura iteganyijwe iri hejuru y’impuzangengo y’imvura isanzwe ihagwa mu minsi icumi y’igice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo.

Intara y’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 120.

Mu karere ka Rulindo no mu majyepfo ya Gicumbi na Gakenke hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 60 mu gihe muri Pariki y’ibirunga hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 100 na 120.

Iyi mvura iri ku kigereranyo k’impuzandengo y’imvura isanzwe ihagwa muri iki gihe.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga rizongera umwuka uhehereye mu karere u Rwanda ruherereyemo uko rigenda rigana mu gice cy’epfo k’Isi. Iminsi imvura izagwa iri hagati y’iminsi itatu n’iminsi umunani.

Imvura iteganyijwe kuva tariki ya 11 Ugushyingo ariko ikaziyongera guhera tariki ya 15 kugeza mu mpera z’iminsi y’iri teganyagihe cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.