26°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Hatangijwe ikindi kiciro mu guhugura abagore ku miyoborere

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 02-12-2019 saa 13:45:32
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Resonate mu Rwanda Norette Turimuci

Ku bufatanye na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Umuryango Resonate watangije ikiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku miyoborere, ahabwa urubyiruko rw’igitsina gore.

Umuryango Resonate wishimiye kuba warongeye kugirana ubufatanye na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, utangiza gahunda ya kabiri yo gushishikariza urubyiruko rw’igitsina gore gushyira ingufu mu kujya mu nzego z’ubuyobozi, gahunda igenewe Abanyarwanda barangije amashuri yisumbuye bifuza kongera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Ubwo bumenyi buzatuma umugore yigirira ikizere n’ubushobozi bizamufasha  kuba yashyira mu bikorwa umushinga yakora ufitiye abaturage akamaro.

Iyi gahunda yo guteza imbere umugore mu bijyanye no kumwongerera ubushobozi mu miyoborere yatangijwe tariki ya 25 Ugushyingo 2019, hamwe no kwandika ndetse no gutegura ibikorwa bizakurikira bizakomeza kugeza mu kwezi kwa Werurwe 2020.

Mu mwaka wa 2018, Umuryango Resonate wafatanyije na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda kugira ngo hategurwe kandi hashyirwe mu bikorwa gahunda yo «kwigira k’umukobwa» ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye, gahunda yiswe «Step up».

Iyi gahunda yari igamije  kubongerera kwigirira ikizere no kubaka ubushobozi bwabo muri rusange ndetse n’ubushobozi mu gushyira mu bikorwa gukora imishinga, bunganira ubumenyi babonye mu mashuri yisumbuye.

Binyuze mu burezi babonye mu mashuri n’amahugurwa  ya Resonate avuga kuri  porogaramu yo kuzamura abagore mu miyoborere (Storytelling for Leadership) aho bigishwa kwigirira ikizere, kuvugira mu ruhame no gufata ibyemezo, abari mu mahugurwa bazahabwa amasomo yimbitse abisobanura neza kandi barebe n’ingaruka bitanga.

Bishatse kuvuga ko bizatuma bongera ubushobozi mu bumenyi babonye mu ishuri kandi bitume bongera gutekereza ku mpinduka babona zabaho  bibafashe gutunganya neza gahunda y’urugamba barimo rwo kumenya gufata ibyemezo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Resonate Norette Turimuci agira ati «Intego yo gushyira ingufu mu miyoborere mu rubyiruko rw’igitsina gore (Step up) ni yo Umuryango Resonate ishyizeho umutima, guha ubumenyi abagore babyiruka badafite ubwoba bwo guhagaraga ku gaciro kabo, kubona ibisubizo by’ibibazo sosiyete barimo ifite no gushyiraho uburyo bwabo bwite  bwo kubaho ndetse n’iby’imbaga nyarwanda».

Akomeza avuga ko Resonate ari Umuryango ukorera i Kigali, uhugura abantu mu bijyanye no kubongerera  kwigirira ikizere no kwiyumva mu miyoborere ku bagore n’urubyiruko. Yongeraho ko abafatanyabikorwa ba Resonate mu bufatanye n’indi miryango hatangwa ubumenyi n’uburezi.

Ati « Dushyira ibiganiro n’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere muri gahunda zabo kandi gushyira hamwe ubumenyi buva mu mahugurwa n’ibikorwa bya Resonate bigira icyo bitanga ku bafatanyabikorwa. Uburyo bwihariye bw’imikorere ya Resonate ni ugufasha gutekereza neza no kwagura imyumvire y’abafatanyabikorwa kugira ngo bigirire ikizere noneho amahirwe n’ubumenyi bafite bibafashe kubishyira mu bikorwa.»

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.