20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Hatangijwe icyumweru cy’ubufasha mu mategeko ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 08-03-2021 saa 10:57:38
Me Karugu Celine (ubanza ibumoso) aganiriza itangazamakuru iby'iki gikorwa

Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, abagore bari mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA: Rwanda Bar Association) ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abavoka b’Abagore (RIFAV), batangije icyumweru cyo gutanga ubufasha ku buntu mu mategeko ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Mu kiganiro RBA yagiraye n’itangazamakuru yatangaje ko iki gikorwa ku ikubitiro hagiye gutangira gukorwa ku madosiye 49 y’ihohoterwa ryakorewe abari n’abategarugori mu turere 14 muri iki cyumweru gihera kuri uyu wa 08 Werurwe 2021, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku Isi.

Iyi gahunda izajyana n’ibiganiro Abagore b’abavoka mu Rwanda bazakorera mu bitangazamakuru bitandukanye, hamwe no kujya babanza guhuza abahohotewe n’abaregwa, mu rwego rwo kubarinda kujya mu nkiko.

Iryo huriro ry’abagore b’abavoka rivuga ko kujyana ibirego mu nkiko ari amahitamo ya nyuma, kuko ngo ingaruka zivamo zikurura inzangano mu miryango.

Umwe mu bagize iri huriro, Me Kabagambe Joelle avuga ko hari abavoka 31 barimo abagore 26 n’abagabo 5 mu turere 14 tw’Igihugu, bagiye kujya bunganira abagore n’abakobwa, bazabitabaza ku murongo wa telefone itishyuzwa 2425.

Yagize ati “Abantu batishoboye bafite ikibazo, bashobora kuduhamagara tukabunganira mu nkiko, hari amadosiye 49 tumaze kwakira ajyanye n’ihohoterwa mu turere 14 turi kure y’ahakorera Urugaga rw’Abavoka (ruri i Kigali)”.

Utwo turere ni Huye, Nyaruguru, Rutsiro, Burera, Gisagara, Rusizi, Nyabihu, Kirehe, Nyamasheke, Nyanza, Gicumbi, Ruhango, Karongi na Musanze.

Hongeweho ko abahohoterwa bishingiye ku gitsina bazakiranwa yombi, harimo abangavu baba batewe inda n’abantu babashukisha amafaranga n’ibindi bihenda abana.

Me Emelyne Nyembo nawe uri muri iri huriro yizeza ko bazakomeza gukorana n’inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kunoza no kongera ibibura mu mategeko amwe n’amwe nk’irijyanye n’izungura.

Me Nyembo avuga ko iyo umugore apfakaye, mbere y’uko yongera kujya gushaka ngo hari umutungo asiga aho avuye, nyamara umugabo we ntawo asiga, ndetse n’igihe habayeho gutandukana kw’abashakanye umugore ngo asigarana abana bose batarageza ku myaka irindwi y’ubukure, ariko nta buryo buteganywa yabonamo ibibatunga iyo umugabo yariye imitungo yose.

Abagore b’abavoka mu kiganiro n’itangazamakuru

Me Nyembo akagira ati “Hano umuntu yakwibaza ati ’Ese uwo mugabo baramugenza gute, baramufunga se bigere kuki?”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), Liberal Majyambere avuga ko imanza hafi ya zose zo kurenganura abari n’abategarugori bahohotewe, ngo zizaba ari izo kuregera indishyi kuko ubusanzwe uwakoze icyo cyaha yafungwaga bikarangirira aho.

Urugaga rw’abavoka ruvuga ko mu nkiko hari amadosiye 189 y’imanza z’abari n’abategarugori bahohotewe bishingiye ku gitsina, ariko ko mu cyumweru gihera ku itariki 08 Werurwe 2021 hazaburanwa ku madosiye 49.

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.