17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Minisitiri w'Urubyiruko Mbabazi Rosemary yavuze ko iyi gahunda izafasha urubyiruko guteza imbere impano rufite (Ifoto Gisubizo G)

Hatangijwe gahunda “ArtRwanda-Ubuhanzi” yo gufasha abahanzi b’urubyiruko

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 25-08-2018 saa 07:10:57

Minisiteri y’Urubyiruko, iy’Umuco na Siporo zifatanyije  n’Umuryango ‘Imbuto Foundation’ ejo hashize ku wa  Gatanu tariki 24 Kanama 2018 batangije  umushinga witwa “ArtRwanda-Ubuhanzi Project” akaba ari igikorwa cyamuritswe  kizafasha abahanzi b’urubyiruko kwagura ubuhanzi bwabo.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary yavuze ko iyi gahunda izafasha urubyiruko guteza imbere impano rufite (Ifoto Gisubizo G)

 Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary yatangaje ko mbere y’uko icyo gikorwa gishyirwa mu ngiro hari hashize amezi agera kuri 6 Minisiteri afite mu nshingano,  iy’Umuco na Siporo ndetse n’Umuryango ‘Imbuto Foundation’ batekereza ku kuntu bakora umushinga wafasha abahanzi b’urubyiruko kwagura ubuhanzi bwabo bubateza imbere.

Yagize ati: “Hashize nk’amezi atandatu iki gikorwa tugitekerezaho. Ubu ni uburyo bwo kugira ngo urubyiruko ruteze imbere impano rufite rwihangira imirimo”.

 Yasobanuye ko kwihangira imirimo bizanafasha guhangira n’abandi imirimo.

Mu bihembo abazahiga abandi bazahabwa, Minisitiri Mbabazi yavuze ko harimo amafaranga azabafasha guteza imbere ubuhanzi bwabo.

Uretse ibi kandi yavuze ko hazabaho uburyo bwo kubakurikirana umunsi ku munsi kugira ngo barusheho kubateza imbere bakazanahabwa kandi ahantu hatandukanye bazajya bamurikira ibihangano byabo.

Abazaba bahize abandi ku rwego rw’Intara batarabashije gutsinda ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri Mbabazi yavuze ko nabo hari aho bazashyirirwaho mu ntara bazajya bamurikira ibihangano byabo ku buryo n’uzajya ajya mu ntara azajya agira aho asanga ibyo bihangano.

Umuyobozi mukuru wungirije mu Muryango ‘Imbuto Foundation’ Geraldine Umutesi, mu ijambo rye  yavuze ko ‘Imbuto Foundation’ nk’Umuryango usanzwe wita ku rubyiruko batekereje iyo gahunda mu rwego rwo gufasha urubyiruko gutekereza no  gukoresha ubwonko harebwa ukuntu   bakoresha ibitekerezo byabo mu buhanzi.

Aha yasobanuye ko kugira ngo u Rwanda rukomeze   kugera ku iterambere rirambye ubuhanzi nabwo bukwiye kunganira izindi nzego.

Umubare w’amafaranga azahembwa abazaba bahize abandi, Umutesi yatangaje ko   bazawutangaza irushanwa ryatangiye, avuga ko kandi hazaba harimo n’ibindi bihembo birimo no kubahuza n’abazajya babafasha kubigisha uko bakwagura ubuhanzi bwabo.

Yavuze ko kandi bifuza gukorana na Minisiteri zombi muri gahunda irambye  y’ikerekezo u Rwanda rufite yo kuzajya habaho aho abafite impano bazajya bazagurira.

Kwiyandikisha ku bifuza guhatana, Umutesi yavuze ko bizajya bibera ahajya hahatamirwa hirya no hino mu gihugu. Abahatana hasobanuwe ko ari abafite imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 35.

Edouard Bamporiki, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu akaba ari n’umuhanzi, yabajije ku bahanzi barengeje iyo myaka ariko asubizwa ko hari umushinga ugamije gufasha abahanzi bose hatagendewe ku myaka.

Dr. James Vuningoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco  ashimangira ko  uwo mushinga uhari ko mu rwego akuriye ubu hari  imishinga abahanzi batanze igiye kurebwaho ngo  kandi ni  igikorwa kizajya kiba buri mwaka.

Gatanazi Hassan ufite ubumuga, umwe mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko abafite ubumuga hari byinshi bashoboye, gusa ngo hari n’abatigirira ikizere  kandi bashobora  byinshi byagira uruhare  mu guteza imbere igihugu. Yavuze kandi ko azitabira uku guhatana.

Bruce Melody, Yvan Buravan, Ntarindwa Diogéne uzwi nka Tom, Hope Azeda  na  Danny Vumbi  ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iki  gikorwa.

Angel Mutoni na Mike Kayihura kandi baririmbiye abari bahari babaririmbira indirimbo zitandukanye.

Ku rundi ruhande ibyiciro bizahatanirwamo ibihembo ni 6 ari byo icy’ubugeni, imbyino n’umuziki, kumurika imideli no kuyitunganya, gukina filimi mu ikinamico n’ibindi bifite aho bihuriye “Acting&Drama”, sinema no gufotora ndetse n’ubuvanganzo.

Ahantu iki gikorwa kizagera mu rwego rw’amajonjora ni Rubavu, Rusizi, Huye, Kayonza, Musanze n’i Kigali.

Aha iki gikorwa kizaba kuva ku ya 8 Nzeri kugeza ku ya 30 Nzeri 2018. Buri cyumweru abazajya baba batoranyijwe bazajya bahabwa imikoro bahabwe n’umwanya wo kwerekana impano zabo nabwo batoranywemo abahiga abandi.

Abazajya bahatana bazajya baba bafashwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuhanzi banabigisha uko impano zabo zababyarira umusaruro mu rwego rwo gushyigikira ubahanzi bwabo banerekwa uko bagera ku nzozi zabo.

Uyu mushinga kandi uzafasha mu kuvumbura no guteza imbere impano z’abahanzi b’urubyiruko ziba zitari zavumburwa. Uretse ibi kandi uyu mushinga uzafasha mu kugabanya umubare w’urubyiruko badafite akazi.

Amahitamo ya mbere mu bazaba batoranyijwe hirya no hino azaba kuva ku ya 5 Ukwakira kugeza ku ya 7 Ukwakira 2018.

Umwiherero ku bazaba batoranyijwe uzaba   kuva ku ya 14 Ukwakira kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2018. Guhura k’urwo rubyiruko hakazabaho kungurana ibitekerezo kuzaba ku ya 30 Ugushyingo 2018.

Irushanwa rizasozwa ku ya 15 Ukuboza 2018 hamenyekana abazaba batsinze muri buri kiciro.

Igikorwa cyo gutegura abazaba batsinze mu gukoresha ubuhanzi bwabo butangira kubabyarira umusaruro kizaba kuva muri Mutarama kugeza mu Kuboza 2019.

Uyu mushinga kandi wateguwe uzashyirwa mu bikorwa n’Umuryango ‘Imbuto Foundation’.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *