Hasobanuwe uburyo ubuhinzi bwatera imbere mu Rwanda hadakoreshejwe isuka

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 12-09-2019 saa 16:50:45
Ndagijimana Jean Paul Umuyobozi wa AGRA agaragaza ko hari ikizere cy'uko ubuhinzi bwatezwa imbere n'imashini zihinga (Foto Kayitare J.P)

Umuyobozi wa AGRA Ndagijimana Jean Paul, avuga ko ubuhinzi mu Rwanda butazatezwa imbere no gukoresha isuka mu buhinzi, ahubwo ko bwatezwa imbere no gukoresha imashini zihinga.

Ikigo kitwa AGRA gihugura abantu bashaka kubona impinduka muri Afurika, aho Afurika ishobora kwihaza mu biribwa ndetse igasagurira n’amasoko yo hanze.

Ndagijimana yagize ati: “Kugira ngo ubuhinzi bw’u Rwanda butere imbere dukwiye gukura abahinzi mu gukoresha isuka, mu gutera imbuto basaguye ku byo bejeje, ahubwo bakajyana n’ibihe tugezemo”.

Ndagijimana avuga ko nubwo bigoye ko hari aho umuntu ashobora kumvisha umuhinzi ko ashobora gukura imbago ku murima we kandi ntawubure ahubwo akagira imbago zishingiye ku cyogajuru (satellite) ariko ngo iki kibazo urubyiruko rwagombye kukibonera igisubizo.

Ati “Icyo gihe urubyiruko rwacu nirumara kubona ibyo bisubizo kandi bagashobora kubisobanurira abaturage ku buryo babyumva, tuzanagera aho abaturage bava ku isuka bityo dutangire duhingishe imashini kubera ko imirima izaba yahujwe izaba yamaze kuba minini bityo dutangire dutereshe imashini, dusaruze imashini”.

Ndagijimana akomeza avuga ko ibi bimuha ikizere ko aho bagana nk’igihugu ko ari byiza kuko iyo igisubizo kizanywe n’umwana wagikuriyemo kiza gikemura icyo kibazo kurusha igisubizo giturutse inyuma y’Igihugu ku buryo ngo abaturage batakibonamo.

Ikoranabuhanga mu buhinzi by’umwihariko irikoreshejwe n’ubyiruko naryo ngo kimwe mu bishingirwaho mu gutanga ikizere.

Ndagijimana ati “Iyo mbonye abana barenga 100 bicaye hamwe bashaka igisubizo bimpa ikizere ko bafite igisubizo. Nk’umukobwa wazanye igisubizo gituma abaturage bashobora kugaragaza umusaruro bafite kugira ngo abashaka kuwugura bawugereho, hari abavuga ko bashaka gutangira kujya bafasha abaturage kumenya ubwoko bw’ubutaka bwabo kugira ngo bamenye ifumbire bagura n’imbuto batera iyo ari yo, ibyo ni ibintu byiza cyane”.

Agaragaza ko nubwo bataragera aho bashaka kugana ariko ngo hari ikizere ko iyo bajya ari heza, akavuga ko bizeye ko ikoranabuhanga rizabafasha kuhagera vuba.

Ashimangira ko Leta ishyigikiye ikoranabuhanga mu buhinzi kuko hari umurongo ngenderwaho Leta yashyizeho ujyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, ariko kandi ngo hari ugushyiraho n’ibikorwa remezo.

Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda, Ndagijimana, avuga ko kugeza kuri 95% by’ubutaka bw’u Rwanda ushobora kuhagera ukabona umurongo wa terefoni, ukabona uko uvugana n’abandi. Ikindi kandi batangiye kujya bakoresha gahunda za Leta mu ikoranabuhanga, akagaragaza ko ubu ifumbire n’imbuto bisigaye bitangwa hakoreshejwe gahunda ya ‘Smart Nkunganire’.

Asobanura iyi gahunda icyo ari cyo, ati “Smart Nkunganire ni uburyo bw’ikoranabuhanga, aho umuntu abukoresha akoresheje terefoni ye bwite atagombye kwirirwa ku murenge gusinyisha ku mpapuro rimwe na rimwe akabwirwa ngo zabuze. Koresha ikoranuhabuhanga kugira ngo ugaragaze icyo ukeneye n’abakikugezaho bakibone byihuse kandi bakikugerezeho ku gihe”.

Ndagijimana Jean Paul Umuyobozi wa AGRA agaragaza ko hari ikizere cy’uko ubuhinzi bwatezwa imbere n’imashini zihinga (Foto Kayitare J.P)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.