17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Hashyinguwe imibiri isaga 140 y’Abatutsi biciwe i Nyamirambo muri Jenoside

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-10-2020 saa 18:47:36

Imibiri isaga 140 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabonetse mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yatahuwe mu kwezi kwa Kanama yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Kicukiro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2020 ni bwo iyo mibiri yagejejwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza, ikaba yaratahuwe mu byobo biherereye mu Kagari ka Kivugiza hafi y’isangano ry’umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma i Nyamirambo mu rugo rw’uwitwa Simbizi François bivugwa ko ari na we wari wahashyize bariyeri.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mpamo, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, bavuga ko Simbizi yari Interahamwe ikomeye kuko yari afite bariyeri haruguru y’iwe, ku muhanda ujya kuri ‘Mont Kigali.’

Iyi bariyeri ngo ni yo yatangiraga Abatutsi bahungaga baturuka mu byahoze ari Segiteri za Nyarugenge ariko cyane cyane mu Kivugiza.

Bivugwa ko mu gihe cya Jenoside mu 1994, Abatutsi benshi bo muri kariya gace bahitagamo guca za Kivugiza kubera ko ari ho batekerezaga ko hari agahenge ugereranyije na Nyabugogo kuko ho hari bariyeri nyinshi kandi zicunzwe n’Interahamwe.

Inzego z’ubugenzacyaha zahise zita muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwanga gutanga amakuru yerekeranye n’iyo mibiri yajugunywe muri ibyo byobo. Mu bafashwe harimo umugore wa Simbizi, abana babo, ndetse n’uwigeze kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace.

Mu myaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kuba iyi mibiri itarigeze igaragazwa muri icyo gihe cyose, hari amakuru avuga ko ba nyiri urwo rugo bagendaga batanga ruswa kugira ngo bitamenyekana.

Biravugwa kandi ko uwabaye Umuyobozi mu nzego z’ibanze wafashwe yari azi neza ayo makuru ariko ntayatangaze kuko bahoraga bamuha amafaranga ngo aceceke, ariko ngo byarangiye abiganirije  umuntu, na we ahita atanga amakuru, bimenyekana bityo.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.