21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Haribazwa umuhanzi uzegukana The Next Pop Star igeze mu gice kibanziriza umusozo

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 22-02-2021 saa 19:51:54
Dushime Christian, umuyobozi wa More Events itegura irushanwa "The Next Pop Star"

Irushanwa The Next Pop Star risigayemo abahanzi b’inkorokoro mu kuririmba, bageze mu gice bahamya ko gikomeye kibanziriza umunsi wa nyuma uzasiga hamenyekanye uwegukanye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50 n’amasezerano y’imikoranire na Sony Music.

Kuri uyu wa Mbere hashyizwe hanze amashusho y’abahanzi 6 bari kwigaragaza ku rubyiniro, muri aya mashusho babanza guhabwa ikiganiro gito bivugaho gato ubundi umuhanzi agahita ahabwa umwanya akaririmba indirimbo imwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko iki ari icyiciro kibanziriza icya nyuma, nyuma y’amezi atari make yari ashize irushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Twari tumaze igihe dusubitse irushanwa kubera ibibazo bya COVID-19, ubu buri muhanzi twamuhaye umwanya wo kwigaragariza abakunzi be ndetse aha abagize akanama nkemurampaka bakazakurikirana uko buri muhanzi yitwaye bakamuha amajwi.”

Nyuma y’amashusho yashyizwe hanze buri muhanzi ari kwigaragaza, biteganyijwe ko ku wa 14 Werurwe ari bwo hazaba umuhango wo gutanga igihembo nyamukuru no gutangaza abahanzi babiri bahize abandi muri batandatu bari guhatana.

Aya marushanwa asanzwe yerekanwa kuri KC2, n’ubundi n’umuhango wo gutangaza abazahatana kuri Final uzanyuzwa kuri iyi Televiziyo.

Dushime yakomeje asaba abahanzi gukomeza gushishikariza abantu kubatora no kubashyigikira yaba mu butumwa (kuri sms) no ku itora ryo kuri IGIHE, no gukomeza gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uwo babona ko koko akwiriye iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Ati “Tugeze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Navuga ko ibi byiciro byose ari ibyiciro by’ishiraniro nta bwo rwari urugendo rworoshye yaba kuri twe ku bahatana ariko ruri kugana ku musozo kandi nzi ko bizagenda neza.”

Harateganywa ko aba batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma hari ishimwe bose bashobora kugenerwa. Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Abantu bashobora gutora binyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) aho utora yandika ijambo TNP agasiga akanya agakurikizaho nimero y’uwo ashaka gutora akohereza kuri 1510.

Ushaka kugira uwo uha amahirwe wifashishije urubuga rwa IGIHE wakanda hano https://igihe.com/serivisi/special-pages/the-next-popstar-2020/

Biteganyijwe ko umuhanzi wa mbere azegukana ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri we azafashwa na sosiyete ya SM1 MUSIC GROUP/ SONY MUSIC GROUP kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.

Aba bahanzi bombi bazakorera urugendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bazishyurirwa ibyangombwa byose, birimo amafaranga y’urugendo, aho kuba n’ibizabatunga mu gihe cyose bazahamara.

Abahanzi bari guhatana barimo Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyakibanjirije.

Ni nyuma yaho kandi aba bari bakuwe mu bandi 60, bari bakuwe mu barenga 1000 bari banditse bashaka kwitabira iri rushanwa.

Cyiza Jackson

Gisa Cy’Inganzo

Gashiramanga Yannick

Kibatega Jasmine

Ish Kevin

Hirwa Irakoze Honorine

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.