20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Harakorwa igishushanyombonera cy’amazi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 13-02-2020 saa 16:25:29
Umwe mu nzobere za JICA mu bakora igishushanyombonera asobanura ibimaze gukorwa ( Foto U. Aimable )

Igishushanyombonera cy’amazi mu Mujyi wa Kigali kirimo gukorwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, gifatanyije n’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga (JICA) ishami ry’u Rwanda, kigiye gufasha mu gukora igenamigambi ku kwegereza amazi meza abaturage.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, yavuze ko igishushanyombonera cy’amazi mu Mujyi wa Kigali cyatangiye gukorwa muri Werurwe 2019 kikazarangiza gukorwa muri Gashyantare 2021.

Yagize ati “Kuri uyu munsi abatunganya igishushanyombonera batwerekaga aho igishushanyombonera kigeze bagikora kuko kizarangira mu kwezi kwa kabiri mu 2021 aho kizarangira kiduha ishusho y’uko amazi ahagaze mu Mujyi wa Kigali ndetse kinerekana uburyo amazi azatangwa mu Mujyi wa Kigali kugeza muri 2050 nk’uko bimeze mu kerekezo cya Leta”.

Muzola yakomeje avuga ko kizatanga uburyo bw’ishoramari mu bikorwa by’amazi mu Mujyi wa Kigali, akaba asanga ari igikorwa kizafasha mu igenamigambi umwaka ku wundi kugira ngo igihe cyose abaturage b’Umujyi wa Kigali bose babone amazi ahagije.

Yagarutse ku igenamigambi ryari risanzweho ariko ridafite byinshi bihagije byo kugira ngo  rikorwe neza, bikadindiza ikwirakwiza ry’amazi meza mu gihugu, icyo kikaba ari cyo gikosorwa kugira ngo haboneke igenamigambi ritunganye kandi rikazajya rivugururwa  bitewe n’uko igihe kigenda gihinduka. Ati “Igenamigambi n’ubundi ryariho ariko kuri ubu ririmo kunozwa cyane binyujijwe mu gishushanyombonera kandi kiratanga ikizere ko kizakemura burundu ibura ry’amazi ryabagaho mu Mujyi wa Kigali”.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC yakomeje avuga ko mu kurinoza bizatuma abantu babasha kumenya uburyo batanga amazi ndetse n’ibura ry’amazi, hamenyekane aho amazi ajyanwa kandi no gushora imari mu mazi hamenyekane aho biri ngombwa bifashe kwihutisha kugeza amazi ku banyarwanda bose.

Umuyobozi uhagarariye JICA Rwanda, Maruo Shin, yavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe bazaba bamaze gukora iki gishushanyombonera kandi ko hazaza ikindi kiciro kizakorwa ku nyigo y’ishoramari rizakoreshwa mu mazi mu gihe k’imyaka 15.

Yagize ati “Igishushanyombonera kitezweho gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi ahanini byaturukaga ku igenamigambi ridakozwe neza, kizaba kigaragaza ahari amasoko, ingano y’amazi akenewe n’abaturage bitewe n’agace baherereyemo, ishoramari rikenewe n’aho rikenewe. Undi mwaka tuzakora inyigo y’ishoramari rizakoreshwa mu mazi mu gihe k’imyaka 15 iri imbere.”

Maruo Shin yakomeje avuga ko iki gishushanyombonera kigaragaza inyigo y’imishinga itatu ishobora kuzaba ari uruganda rw’amazi cyangwa imiyoboro y’amazi bitewe n’amahitamo ya Leta y’u Rwanda.

Igishushanyombonera kigaragaza ko kigera no mu bice byo hafi y’Umujyi birimo Karumuna, Shyorongi, Runda, Gahengeri, Rugarika, Ntarama, Muyumbu na Nyakariro.

Poritiki y’Igihugu yo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura mu Rwanda, iteganya ko umuturage aba afite amazi iyo ayageraho adakoze urugendo rurenze metero 200 mu mugi na metero 500 mu cyaro.

Muri gahunda y’Igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha Iterambere  (NST1) ya 2017-2024, u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka irindwi abaturage bose, ibigo nderabuzima, amashuri na sosiyete z’ubucuruzi zizagerwaho na serivise z’amazi n’isukura ku 100%.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.