Hakozwe umushinga wo kubungabunga Icyogogo cya Nyabarongo

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 15-10-2019 saa 14:36:48
Umugezi wa Nyabarongo urasaba byinshi kugira ngo ibyogogo byawo bibungabungwe

Nyabarongo nk’umugezi muremure mu Rwanda kandi ukora ku turere twinshi, ni umwe mu migezi uhangayikishije kubera kwibasirwa n’isuri ku buryo amazi yawo asa n’ibitaka biwirohamo.

Inshuro nyinshi Leta yagiye igaragaza ikifuzo cyo kubungabunga uyu mugenzi ku buryo amazi yayo yahinduka urubogobogo, kubera akamaro afitiye igihugu, ariko icyo gikorwa kikaba kitaragerwaho nk’uko byifuzwa.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mugabo Florian, umukozi ushinzwe ishami ry’imishinga muri FONERWA, Ikigega k’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije no gufasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, yatangaje ko  ku bufatanye na RWAFA (Ikigo k’Igihugu cy’Amazi n’Amashyamba) ngo bakoze umushinga uzita ku cyogogo cya ruguru  cy’umugezi wa Nyabarongo kandi bakaba bizeye ko uwo mushinga uzabona abaterankunga.

bajijwe niba hari icyo FONERWA (Rwanda Green Fund) iteganya mu kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo, Mugabo Florian yagize ati «Buriya Nyabarongo ni umugezi muremure, ugera henshi mu gihugu kandi ugiye ugira ibice bitandukanye birimo ibice byo hagati, n’ibice  by’epfo.

Mu mishinga twakiriye hari imishinga yagiye ituruka mu turere, ari yo  ishinzwe kurengera agace gato k’aho Nyabarongo igera. Aha natanga urugero rw’umushinga twateye inkunga  mu turere twa Ngororero, Nyamagabe na Muhanga, ariko iyi mishinga ikagenda ikora uduce duto duto ku buryo twaje gusanga ari ugutatanya imbaraga. Noneho twasabye ko nibura nk’uturere 5 twakwishyira hamwe  tugakora umushinga mu buryo bwagutse, ariko kugeza ubungubu nta wo uturere twari twakora».

Mu gihe hagitegerejwe ko hari abandi bakora umushinga mugari wo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo bitari biriya by’akarere kamwe gakora agace gato, FONERWA na RWAF ngo hari icyo bakoze.

Mugabo Florian yakomeje agira ati «Tumaze kubona ko ibyo bintu bigenze uko, ku bufatanye bwa FONERWA na RWAFA, twakoze umushinga munini wo kurengera igice cya ruguru cya Nyabarongo. Uwo mushinga wagutse urahari warateguwe, igisigaye ubungubu ni ukuwajyana ku baterankunga ugasabirwa inkunga. Ni umushinga uzatwara miriyoni 44 z’amadorari.»

Florian yamenyesheje ko bizeye ko uwo mushinga uzabona inkunga kuko ngo uteguye neza. Ngo uwo mushinga wabanjirijwe n’inyigo zitandukanye zakozwe zirimo ingaruka ku bidukikije zijyanye na wo, kugira ngo uzagere ku baterankunga wujuje ibisabwa byose.

Nubwo FONERWA na  RWAFA bakoze uwo mushinga wo kubungabunga icyogogo cya ruguru cya Nyabarongo, Mugabo yatangaje ko ngo ibyo bitabujije ko hari abandi bakora imishinga bene iyo kuko Nyabarongo ari umugezi muremure kandi usaba imbaraga nyinshi kugira ngo ibikenewe byose bitungane.

Mu mishinga itandukanye igera kuri 37 Ikigega k’Igihugu «FONERWA» kimaze gutera inkunga, ngo harimo uwo mu karere ka Gicumbi uzatangizwa ku munsi w’igiti uzizihizwa ku wa 26 Ukwakira 2019.

Ati «Ni umushinga wo guteza imbere Akarere ka Gicumbi. Ni umushinga mugari uzatwara amafaranga agera kuri miriyoni 32 z’amadorari y’Amerika. Azafasha mu kubaka ako karere kakaba ikitegererezo cy’utundi turere twose mu bijyanye n’imyubakire, kurinda imigezi, mu kurinda amashyamba, no mu kurengera ibyogogo bihari.»

Ibikorwa byose biteganyijwe gukorwa muri Gicumbi ngo nibirangira, FONERWA ishobora no gushakira utundi turere inkunga na two tukazubakwa nk’uko Akarere ka Gicumbi kazaba kameze.

Guhindura amazi ya Nyabarongo urubogobo ni igitekerezo kimaze imyaka kigarukwaho n’inzego zitandukanye ariko Abanyarwanda bamwe bakumva ko ari nk’inzozi. Muri Werurwe 2018, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi muri RWAFA François Tetero, yatangaje ko bizashoboka ko Nyabarongo ihinduka urubogobogo mu myaka itandatu iri imbere. Icyo gihe yamenyesheje ko iki kigo ngo cyatangiye gukora igenamigambi ryo kwita ku cyogogo cya Nyabarongo. Yagize ati “Ni ibintu bishoboka. Ikiba gisabwa gusa ni uko imisozi ikikije uyu mugezi iba ufashwe neza.”

Ikigo k’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba cyagaragazaga ko impamvu umugezi wa Nyabarongo ukomeza kugaragara muri ririya bara, ari ubutaka  bumanurwa n’isuri iva ku misozi iwukikije n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorerwa mu turere tugize icyogogo cya Nyabarongo.

Tetero avuga ko hari igenamigambi ryakozwe ku kwita ku byogogo bine byo mu Rwanda na Nyabarongo irimo, bikaba byaragombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mezi make y’imbere. Bigaragara ko imirimo yavugaga ari iyashimangiwe na FONERWA, dore ko hari n’imishinga yavuzwe ibigo byombi byatangiye gukorana hagamijwe kurengera ibidukikije.

U Rwanda rushyize imbere gahunda zinyuranye zo kurengera ibidukikije, ku ntego yo kurengera ubuzima bw’abatuye Igihugu, kuko ibidukikije n’ubuzima bwiza bijyana, igihe byangiritse n’ubuzima buba bwahungabanye.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.