Hahembwe abahanzi bahize abandi mu bihangano byo gukumira ibyaha
Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
Nyuma y’uko habayeho amarushanwa y’abahanzi yatangiriye ku mirenge ku bihangano bijyanye n’uko umuhanzi akwiye kugira uruhare mu gukumira icyaha, ejo hashize ku ya 27 Nzeri 2018 i Kigali mu gikorwa cyabereye kuri Petit Sitade hahembwe abahanzi bahize abandi ku rwego rw’Igihugu.

IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu ubwo yashimiraga uwatsinze bavuze imivugo (Niyirora M. Foto)
Abasizi 5 n’amatorero 5 yo kubyina ni yo yari yaturutse mu ntara zose z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’inzobere zari zaturutse mu bigo bitandukanye.
Umwanya wo guhatana waje kugera habanza abasizi basoje hakurikiraho abaririmba. Ibihangano byabo byasobanuraga ukuntu hakwirindwa ibyaba binyuze mu buhanzi bushingiye ku mbyino n’imivugo.
Akanama nkemurampaka nyuma yo kubona uko abahanzi bitwaye kaje gufata umwanya kariherera kagarutse igihe cyo gutangaza abatsinze kigeze, uwitwa Heri Jean Claude ni we wabaye uwa mbere mu bavuze imivugo, itorero ryitwa Uruyenzi aba ari ryo riba irya mbere.
Uwabaye uwa mbere mu mivugo yahawe impamyabushobozi na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, abamukurikiye buri wese ahabwa impamyabushobozi iherekejwe n’amafaranga ibihumbi 100.
Itorero ryahize ayandi, mu bihembo ryahawe harimo impamyabushobozi na sheki y’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda.
Amatorero yakurikiye, buri torero ryahawe impamyabushobozi iherekejwe na sheki y’ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda.
Hatangajwe ko mu gutanga amanota ku bavuze imivugo hagendewe ku kubahiriza insanganyamatsiko yatanzwe bifite amanota 50%, kumva ko injyana n’amajwi binyuze amatwi bifite amanota 30%, gukoresha ikinyarwanda kinoze bifite amanota 10%, uburyo abahanzi baserutse byari bifite 5% kubahiriza igihe na byo byari bifite amanota 5%.
Gutoranya abaririmbyi hagendewe ku nsanganyamatsiko bifite amanota 50 %, kuba igihangano ari umwimerere bifite amanota 20%, kuba injyana n’amajwi binyuze amatwi bifite amanota 20%, ibikoresho byakoreshejwe byo byari bifite amanota 5% naho kubahiriza igihe byo byari bifite amanota 5%.
Ndagijimana Yuvenali uyobora itorero Uruyenzi ryabaye irya mbere mu matorero yavuze ko icyatumye batsinda ari uko biteguye bihagije nyuma y’uko babwiwe ko hari irushanwa.
Yashimangiye kandi ko atari ubwa mbere yitabiriye amarushanwa y’ubuhanzi ngo asanzwe ayajyamo kandi agatsinda dore ko yavuze ko n’itorero ari irye.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana mu ijambo rye yashimiye abahanzi bitabiriye amarushanwa kuva yatangira kugeza asojwe.
Yashimiye kandi itsinda ry’abari bagize akanama nkemurampaka bitwaye neza batanga amanota mu gihe gito babikozemo.
Yibukije kandi ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ko bahora baharanira ko umuturarwanda wese agira umutekano n’amahoro n’ibye ntibihungabanywe.
Yagize ati «Iyo nta mahoro ahari n’iterambere nta bwo ryaboneka. Ikintu kimwe kibuza amahoro ni ibyaha, twese hamwe dufatanyije kugira ngo turwanye ibyaha ni ikintu gikomeye cyane.»
Kugira ngo ibyaha bikomeze gukumirwa yavuze ko hakenewe ubufatanye bwimbitse kandi bwa buri muntu buzafasha mu gutuma u Rwanda rukomeza gukataza mu gutera imbere.
Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya na buri wese.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera Evode Uwizeyimana yashimiye Polisi y’Igihugu n’abafatanyabikorwa bateguye icyo gikorwa.
Yavuze kandi ko gufatanya kw’abantu kwicungira umutekano hakumirwa ibyaha nta kiguzi byasaba abantu bose baramutse bafatanyije muri icyo gikorwa.
Ati «Kwicungira umutekano dukumira ibyaha nta kiguzi byadusaba turamutse dufatanyije twese kuko ingaruka z’ibyaha twese zitugeraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.» Yibukije abari bahari ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.
Yashimiye abaturage batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba cyangwa kukirwanya.
Yashimiye kandi umumotari witwa Sebanani Emmanuel utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo wabashije gukumira icyaha cyari kigiye gukorwa n’umukobwa wakoraga mu rugo rw’umuntu. Uwo mukobwa yari agamije gutwara umwana wo muri urwo rugo bivugwa ko byatewe n’ikibazo yari afitanye n’abakoresha be.

Umumotari witwa Sebanani na we yahembewe muri iki gikorwa kubera ukuntu yakumiriye icyaha (Niyirora M.Foto)
Iki gikorwa uyu mumotari yagikoze ku ya 17 Gicurasi 2018 aho yajyanye uwo mukobwa wari wibye umwana amushyikiriza ishami rya Polisi i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Mu gihe umuntu yaba afitanye ikibazo n’umukoresha we aho gukora amakosa, yavuze ko umuntu akwiye kwegera ubuyobozi. Igihembo yashyikirijwe muri ibyo birori mu rwego rwo kumushimira, yahawe moto nshya.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko nk’uko ijwi ry’abahanzi rigera kure adashidikanya ko uruhare rwabo mu gukumira ibyaha ari ntagereranywa kuko n’utari yababona ubutamwa bwabo bumugeraho.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ni we wari umushyitsi mukuru (Niyirora M.Foto)