20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Hagarutswe ku butwari bw’Umunyarwandakazi mu bikorwa by’iterambere

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 08-03-2021 saa 11:28:58
Abagore batinyutse gukora imirimo yafatwaga nk'iy'abagabo

Kuri iyi tariki ya 8 Werurwe 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, hifashishijwe ikoranabuhanga, inzego zinyuranye zikomeje gutanga ubutumwa bushima Abanyarwandakazi bakomeje kugaragaza ubwitange n’umurava mu mirimo bakora.

Ni ubutumwa bucicikana ku mbuga nkoranyambaga zirimo twitter, facebook, WhatsApp n’izindi bugaragaza ko Abanyarwandakazi bamaze gutinyuka, bitabiriye kujya mu nzego zifata ibyemezo, bitabiriye imirimo inyuranye irimo n’iyafatwaga nk’iy’abagabo hambere, nk’ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye, gutwara ibinyabiziga,…

Hagaragajwe ko uhereye mu nzego z’ibanze kugeza ku buyobozi bukuru bw’Igihugu, abagore bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Hashimwe kandi uburyo umugore akomeje kwitanga mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ubutwari bw’umugore bwagarutsweho na Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin wagize ati: “Abagore kuba ku isonga mu buyobozi n’iterambere mu Rwanda, si ubuntu bagiriwe, ni ubushobozi berekanye […]”.

Perezida w’ Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille na we ati: “Uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore, dushime ubutwari umugore w’Umunyarwandakazi akomeje kugaragaza muri ibi bihe bidasanzwe aho icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe imiryango, ibihugu n’Isi yose…”

Mu rwego rw’uburezi, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimye uruhare n’ubwitange bw’Abanyarwandakazi mu iterambere ry’uburezi n’uburyo bakomeje kuba ku isonga mu kurwanya COVID-19 by’umwihariko mu mashuri.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine ati: “Umunsi mwiza Mpuzamahanga w’Umugore kuri mwebwe mwese Banyarwandakazi mwitangira uburere n’uburezi bw’abana b’u Rwanda. Dufatanye dukomeze kuba ku ruhembe mu kurwanya Covid-19 mu mashuri n’aho dukorera hose. Maman maitresse niyubahwe”!

Abagore bafatwa nk’igicumbi cy’uburere n’uburezi mu miryango

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) na yo yashimiye abagore bari ku ruhembe mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 binyuze mu nzego z’imirimo zitandukanye barimo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, kuri twitter yagize ati: “Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, turashimira abagore n’abakobwa bari mu nzego zitandukanye ku ruhare rwabo mu mibereho myiza y’umuryango no mu iterambere ry’igihugu cyacu. Turashimira by’umwihariko abagore n’abakobwa bo mu nzego z’ubuvuzi, iz’umutekano, abanyamakuru, abakorerabushake n’abandi bakomeje kuba ku ruhembe mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi”.

Umusirikare w’umugore ayoboye abandi basirikare mu karasisi ko ku munsi wo Kwibohora 2019

Yakomeje agira ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi n’u Rwanda cyerekanye ko hakenewe ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’abagize umuryango. Dukomeze duhangane n’ingaruka z’iki cyorezo, twiyubakire umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Bamwe mu bagore bitabiriye imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo barahamagarira bagenzi babo bakitinya, gutinyuka bakagaragaza ko bashoboye.

Uwitwa Uwera Florine akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ati: “ Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntacyo butwaye ku mugore, iyo wiyumvamo imbaraga, ukumva ko ibyo bintu ushobora kubikora urabikora, nta cyo umuhungu yakora wowe utakora”.

Muri ibi bihe Isi n’u Rwanda rurimo, ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, abagore barakangurirwa kuba ku isonga muri uru rugamba akaba ari na yo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka: “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na Covid-19”.

MIGEPROF ivuga ko kwizihiza uyu munsi bifite akamaro gakomeye kuko ari umwanya wo kuzirikana ku ruhare rwe mu iterambere ry’igihugu, ibimaze kugerwaho mu guteza imbere abagore/abakobwa n’ingamba zihari mu gukomeza kubakira ku byagezweho.

Abapolisikazi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.