Hagaragaye ibimenyetso bishya byerekana  uruhare  rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu  1994

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-01-2021 saa 22:43:51

Umushakashatsi w’umufaransa, François Graner mu mwaka wa 2015 yatangije urugamba rwo   gushaka uko yabona  inyandiko ziri mu bubiko bw’igihugu zerekeye politiki y’u Bufaransa ku Rwanda guhera mu 1990 zasizwe n’uwari  Perezida w’u Bufaransa icyo gihe, François Mitterrand.

Muri Kamena 2020 ni bwo  Leta y’u Bufaransa yemereye uyu mushakashatsi kwinjira mu bubiko bw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Francois Mitterand kugira ngo  hazagaragazwe uruhare rw’ubuyobozi bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Mata 2021 ni bwo uyu mushakashatsi, François Graner azashyira ahagaragara  raporo izaba ikubiyemo  ibimenyetso bigaragaza uruhare  rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikinyamakuru “Le Monde”, taliki 17 Mutarama 2021 cyasohoye inyandiko ya  François Graner wavuze ibyo yabonye ku bubiko bw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Francois Mitterrand nyuma yo guhabwa uburenganzira muri Kamena 2020.

Muri iyi nyandiko harimo ko  taliki  06 Gashyantare 1991, Jacques Pelletier,  wari Minisitiri  w’ubutwererane  icyo gihe yoherereje Perezida Mitterrand ibaruwa, agaragaza  ko ibintu mu Rwanda biteye impungenge. Ko Perezida Habyarimana atorohereza imishyikirano na FPR ahubwo ko ashyigikira abatavuga rumwe n’imishyikirano, barimo umudamu we, Kanziga Agathe n’akazu.

Taliki  03 Mata 1992, Gen Christian Quesnot  wari umujyanama  wa Perezida mu bya gisirikare  na  Thierry De Beaucé wari umuyobozi mu biro bya Perezida boherereje Perezida Mitterrand ibaruwa, imenyesha ko mu  Rwanda, imitwe yitwara gisirikare yashyigikiye ubwicanyi bushingiye ku moko. Ko kuba abasirikare b’Abafaransa bari bahari bashakaga gufasha  ubutegetsi kugumaho.

Taliki  15 Gashyantare 1994, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yakiriye  abantu 2 bari bahagarariye uruganda Thomson Brandt Armements (TBA), kugira ngo baganire ku itangwa ry’intwaro nubwo amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1992 yari yahagaritse gutanga amasasu n’ibindi bikoresho by’intambara ku butaka b’u Rwanda. Taliki  21 Mutarama 1994, UNAMIR yafashe ibisasu  “mortar rounds”  1.000 (60mm) byari bigenewe FAR mu kigo. Ibiganiro bishya noneho byari  ku bindi bisasu “mortar shells”  2000 (120mm)  aho kubera gutinda kwishyura bari baratinze kubitanga.

François Graner, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru  “Le Monde” yavuze ko inyandiko yarebyeho mu bubiko byemeza  ko politiki y’u Bufaransa yashyizwe mu bikorwa mu Rwanda (1990-1994) ari ubufatanyacyaha muri Jenoside.  Ko rwose ari inkunga igaragara ku butegetsi bwari ho n’icyari kigamijwe.  Avuga ko ariko, izo nyandiko, zigifite icyuho harimo uruhare rwa Guverinoma y’ u Bufaransa mu iyicwa ry’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal n’uruhare rw’abayobozi b’Abafaransa bagumye mu turere tw’ubuyobozi mu gihe cya Jenoside aho  bakoraga akazi ko kuneka, gutanga imyitozo n’ibindi bikorwa bijyanye n’intamabara.

Uyu mushakashatsi  yakomeje agaragaza ko ashidikanya ku mikorere ya Komisiyo y’amateka yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa ubu,  Emmanuel Macron iyobowe na Vincent Duclert. Yerekana ko nubwo Komisiyo yatanga amakuru, ifasha gusa Perezida Macron kubona umwanya, mu gihe yirinda kwemera uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  François Graner yasabye GoFrance guha uburenganzira  abashakashatsi bose  kugera muri ubwo bubiko kugira ngo hashobore gushyirwaho impaka zishingiye kuri demokarasi.

François Graner ni umunyamuryango w’ishyirahamwe Survie  rirwanya uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivanga kwa gikoloni muri Afurika. Taliki  12 Kamena 20 nyuma y’icyifuzo cye,  Inama Nkuru ya Leta  yasohoye itangazo rigaragaza ko ryakuyeho imipaka yo kwinjira mu bubiko bw’uwahoze ari Perezida w’ u Bufaransa, Francois Mitterrand  mbere y’igihe cy’imyaka 60 nk’uko byari bisanzwe biteganyijwe n’amategako. Ubu bubiko harimo inyandiko zanditswe n’abajyanama ba Perezida n’inyandikomvugo y’inama za Guverinoma.

Uwari Perezida w’u Bufaransa, François Maurice Adrien Marie Mitterrand yayoboye kuva muri Gicurasi 1981 kugeza muri Gicurasi 1995. Yapfuye muri Mutarama 1996.

Umushakashatsi François Graner

Umwanditsi:

Imvaho Nshya