20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Hagaragajwe uruhare Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu na sosiyete sivili bigira mu miyoberere myiza

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 26, 2019

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine arashimangira ko iyo komisiyo na sosiyete sivile bafite uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu cyane cyane iyo izo mpande zombi zikora kandi zikuzuza inshingano zazo neza.

Byatangarijwe mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro rihuza Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, igamije kureba ku bikorwa bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, kureba uko buhagaze no gushyiraho gahunda y’imikoranire.

Iri huriro rigamije ubufatanye bwa Komisiyo n’iyo miryango itari iya Leta mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu Rwanda no kuburengera kandi rikaba riteganywa mu mategeko agenga iyo komisiyo kugira ngo igihugu gishyire mu bikorwa inshingano zacyo zo guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kurengera umuturage.

Nirere yagize ati: “Iyo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu ikora neza, igihugu kigira imiyoborere myiza, abaturage bakagira uburenganzira, kandi igafasha Guverinoma kugira ngo inshingano yiyemeje ishyira umukono ku masezerano mpuzamahanga n’ay’akarere yo kurengera umuturage zigerweho”.

Nirere avuga ko urwo rugendo rwatangiye kandi hari byinshi bimaze kugerwaho ku bufatanye bwa Komisiyo na Sosiyete Sivile, hashingiwe cyane cyane ku nshingano za buri rwego mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Habayeho kongerera ubushobozi abakozi ba komisiyo na sosiyete sivile mu kurengera uburenganzira bwa muntu, ku mahugurwa ngarukagihe arebana n’uburenganzirwa bwa muntu n’ayandi.

Ibyo bikaba bishimangira kuzuza neza inshingano izo nzego zifite zo kurengera umuturage, kumenya icyo Leta ishinzwe no gukurikira n’igihe habayeho ihungabana ry’uburenganzira n’uko ikurikirana ikibazo, uburyo gikemuka ndetse n’imikoranire yabo n’abaturage.

Ati: “Dukora muri gahunda zimwe zijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, ariko tugakora mu bintu bitandukanye. Nka Komisiyo dushinzwe kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu. Hari ingingo ivuga ko komisiyo igomba gukorana n’imiryango itari iya Leta mu kurengera uburenganzira bwa muntu”.

Avuga ko izo nzego zakoranye mu iyubahirizwa ku burenganzira bw’umwana, ku isesengura ry’uburenganzira bwa muntu kandi ibikorwa bikomeje.

Dr. Nkurunziza Joseph uhagarariye Umuryango “Never Again” mu Rwanda, avuga ko hashize imyaka hasohoka amaraporo menshi mpuzamahanga yandikwa  ku Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ariko igihe kigeze ngo n’abanyarwanda ubwabo bandike ku gihugu cyabo bagaragaze amakuru y’ukuri, bandike uko ibintu bikorwa kugira ngo abari mu rugamba rwo kubaka igihugu babihereho bashyira ingufu aho zikenewe.

Ati: “Bizaba bigamije kubaka igihugu kizaragwa abazavuka, igihugu giteye imbere ariko abanyamahanga ntibabe ari bo baharirwa kuvuga u Rwanda gusa”.

Dr. Nkurunziza avuga ko bitari bisanzwe kuko bigira igihe, bigasaba ko abantu bagira ibitekerezo bimwe bakabisangira kandi bakumva neza impamvu bagomba gushyira ibitekerezo hamwe bagakora raporo.

Bisaba ubumenyi kandi bigasaba inzobere mu mategeko, mu burenganzira bwa muntu ndetse n’amikoro, akaba yizera ko sosiyete sivile imaze kugaragaza ko ifite ubushobozi bwo gukora ibyo byose kandi nta mpamvu n’imwe ihari yatuma badakora raporo.

Dr. Nkurunziza kandi avuga ko by’akarusho hari ubufatanye sosiyete sivile nyarwanda ifitanye na Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, bakaganira nta muvundo, nta mirwano, bakungurana ibitekerezo byo kubaka u Rwanda, ahakenewe gushyirwa ingufu, bityo agasanga ari amahirwe atajya apfa kuboneka ahandi, kandi hari n’ibushake bwo gusenyera umugozi umwe.

Umujyanama w’Umuryango mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu Chris Mbulu, avuga hari amahame agenga imikorere ya komisiyo z’ibihugu zikorana na sosiyete sivile mu kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, kandi zikagira inshingano mu kurinda abakora mu by’uburenganzira bwa muntu muri sosiyete sivile.

Ashima Leta y’u Rwanda ko ariho hambere hagaragaye imikoranire myiza hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu na sosiyete sivile kuko ahandi bitoroshye.

Ihuriro ryashinzwe mu mwaka wa 2006 ritangirana ibikorwa byaryo mu 2008, uyu munsi rikaba rigizwe n’imiryango 49, mu bikorwa rishyize imbere harimo gutegura amatora y’Abasenateri ateganyijwe mu mahoro no mu bwisanzure, gutegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, kugenzura no gusuzuma aho imyanzuro u Rwanda rwahawe igeze ishyirwa mu bikorwa n’inama yatangwa.

Abagize Ihuriro rihuza Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta bavuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho ku bufatanye (Foto Anselme S)