28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Habonimana Charles yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ibibuga by’Indege

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-06-2020 saa 21:30:54

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Charles Habonimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege.

Ni umwanditsi w’ibitabo wamenyekanye ku gitabo yise “Moi Le Dernier Tutsi” kigaruka ku buzima bucuze umwijima Abatutsi b’i Mayunzwe mu Majyepfo y’u Rwanda banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gitabo cyamuritswe mu mwaka ushize, gikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima yanyuzemo mu gihe cya jenoside ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko. Iyo nkuru irangira igaragaje ishusho yagutse y’ubuzima abarokotse jenoside benshi bahuye na bwo mu bihe bumvaga isi imeze nk’iyabagwiriye.

Habonimana yanabaye Umuyobozi w’Umuryango w’abarokotse Jenoside barangije Kaminuza (GAERG), kuri ubu akaba yari Umuyobozi ushinzwe abakozi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu (REG Ltd).

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, Habonimana yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere, agaragaza ko ari iby’agaciro gakomeye kongerwa amahirwe yo gukorera Igihugu.

Umuhango wo kumurika igitabo yise “Moi Le Dernier Tutsi” wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

4 Comments on “Habonimana Charles yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ibibuga by’Indege”

  1. Congratulations Charles. You’re such an inspiration to young people, you love your country and are hardworking. I wish you all the best in your new responsibility.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.