16°C , Mostly clear | Kigali-Rwanda

Gukunda Igihugu n’ubwitange; indangagaciro zikomeye mu kwibohora kw’Abanyarwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-07-2020 saa 00:23:51
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ashyira indabo ku gicumbi k'Intwari z'u Rwanda

Mu gihe Abanyarwanda n’ishuti z’u Rwanda twizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe NKUSI Déo, abona ubutwari, gukunda Igihugu, ubwitange,umurava, ubupfura no kureba kure ari indangagaciro zikomeye mu zakuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo, zikarubohora ku ngoyi z’ubutegetsi bubi, zikarwubaka, zikanaruteza imbere.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Bwana NKUSI, yasobanuye ko kuva kera Abanyarwanda bakomeraga ku busugira bw’Igihugu, Abanyarwanda bafatanyije bakiyemeza kurinda ubusugire bw’ingoma, ubusugire bw’inka, ubusugire bw’imbibi z’Igihugu, ubusugire bw’abagore n’ubusugire bw’abagabo.

Bisobanuye ko ubuyobozi, ingabo na buri muturage babaga bafite mu nshingano kurinda abaturarwanda, kurinda ubukungu bw’Igihugu n’ubuyobozi bwabo ndetse n’ibirango byabwo. Abantu bose bose bitabiraga icyo gikorwa nta kuzarira, nta gusigana, bose bafatanyije mu bumwe busesuye; ibyo bakora byose bikabamo ishyaka, umurava n’ubufatanye.

Nkusi agaragaza ko umwaduko w’abakoroni wahinduye byinshi mu mateka y’Abanyarwanda, unangiza imwe mu misingi ikomeye ubwo busugire bwari bushingiyeho, harimo n’ubuyobozi bwiza bwahuzaga Abanyarwanda bose nta vangura. Ibi bikaba ari nabyo Repubulika zakurikiye ubukoroni zashingiyeho zikomeza gukwirakwiza ivanguramoko, ivanguraturere n’ itonesha mu bice by’ubuzima bw’Igihugu binyuranye.

Uragamba rwo kubohora Igihugu rwaranzwe ni ubufatanye bw’Abanyarwanda b’ibyiciro byose barebye kure, mu bwitange bukomeye bakiyemeza guhara byinshi ngo u Rwanda rwongere rusugire rusagambe; ibi bakabikora batijwe imbaraga n’indangagaciro yo gukunda Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo

Nkusi yagize ati: “Kwa gutoza umwana ko agomba kurwana ku busugire bw’Abanyarwanda byatumye wa mwana akura yiyemeza kurwanya icyabuza umudendezo no kwisanzura by’Umunyarwanda, bityo atinyuka kurwanya ikibi no gushyigira ikiza. Kubohora u Rwanda ntibyanagarukiye ku rugamba rw’amasasu gusa, bigendana no kubohora abantu mu myuvire, mu mitekerereze, mu mikorere, mu mibereho no mu mibanire. Umuntu wibohoye muri izo ngero zose z’ubuzima ntiyisenya, ntanasenya ibifitiye akamaro abaturarwanda ahubwo arinda ibyagezweho, akabiteza imbere; agaharanira ubusugire, iterambere n’ishema by’Igihugu n’ubumwe bw’abagituye.”

Gutoza no gusigasira indangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu

Ubuyobozi bwa CHENO, buvuga ko ari inshingano ya buri Munyarwanda wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, no mu rugendo rwo gusana no kubaka Igihugu, gutoza ababyiruka indangagaciro zaranze impinduramatwara yafashije u Rwanda kugera aho rugeze iyi mwaka 26 ishize.

Nkusi Déo, avuga ko ubutwari ari umuco mwiza wimakajwe mu kubaka Igihugu no kugiteza imbere, asobanura kandi ko indangaciro z’ubutwari zirimo Gukunda Igihugu, kugira umutima ukomeye kandi ukeye ushyigira ikiza ugahangara kurwanya ikibi, ubwitange, ubumuntu, kugira ubushishozi, kurangwa n’ubupfura, ubumuntu, ubunyakuri no kugira ubuyobozi bwiza byafashije cyane u Rwanda kwibohora no kwiyubaka.

Asanga izi ndangagaciro zose zikwiye no gukomeza gutozwa ababyiruka, bakazikurana bityo bakamenya agaciro k’ibyiza u Rwanda rwagezeho kugeza ubu n’ubwitange byasabye bityo bakabirinda bakanarushaho kubiteza imbere.

Tariki 1 Ukwakira 1990, nibwo FPR Inkotanyi yatangije Urugamba rwo Kubohora u Rwanda. Bageze Kagitumba, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, Intwari y’u Rwanda mu cyiciro cy’Imanzi, wari uyoboye urugamba yasobanuye impamvu z’urugamba avuga ko ubuyobozi bubi aribwo bwabaye intandaro y’amacakubiri mu Rwanda kandi ko nta wundi wabohora u Rwanda uretse Abanyarwanda bakunda Igihugu, ubwabo.

Nyuma y’Urupfu rwa Maj.Gen. Fred Gisa Rwigema rwabaye tariki ya 2 Ukwakira 1990, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yahagaritse amashuri yigaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yiyemeza kuza kuyobora urugamba rutari rworoshye na busa rwo kubohora u Rwanda. Urugambwa rwaranzwe n’ubushishozi buhanitse, ubwitange, ubuhanga no kureba kure. Nkusi asanga ibi urubyiruko rwabyigiraho indangagaciro zubatse u Rwanda no guhoza Igihugu ku mutima.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994, ni bwo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zafashe Umurwa Mukuru wa Kigali, iba intambwe ya mbere igoye yari itewe mu kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko byagaragaye ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ryo fatiro ryo kubaka u Rwanda rurangwa n’ubuyobozi buboneye, rwubahiriza uburenganzira bwa buri wese kandi ruha Abanyarwanda bose amahirwe angana. Icyo ni nacyo urugambwa rwo kubohora Igihugu rwari rugamije.

Mu myaka 26 ishize u Rwanda rwashyize imbere kugira icyerekezo gihamye no gukorera ku ntego muri byose. Abanyarwana bafite agaciro kandi batewe ishema n’ibyo bagezeho, ikizere cy’ejo heza gihora kiyongera ku Banyarwanda, bashingiye kubyo bagezeho.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwifurije Abanyarwanda Umunsi mwiza wo kwibohora. Ababyeyi bongera imbaraga mu gutoza abakiri bato, indangagaciro zaranze Urugamba rwo kwibohora n’urugendo rwo kubaka u Rwanda bundi bushya, muri iyi myaka 26 ishize.

Ababyeyi mu muryango, abarimu mu mashuri, abayobozi mu nzego zose, abigisha turere turerera Igihugu, Afurika n’Isi muri rusange; dushyire imbere indangagaciro tugamije kubaka iby’ingirakamaro kandi bizarama.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.