15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

GP Chantal Biya 2020: Mugisha yegukanye intera ya 4 bimwongerera amahirwe yo kwegukana isiganwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-11-2020 saa 23:40:39
Mugisha Moise ufite amahirwe yo kwegukana Grand Prix Chantal Biya 2020

Zoétélé-Meyomessala (116.4km)
1. Mugisha Moise 02h46’33”
2. Kubiš Lukáš 02h46’38”
3. Uhiriwe Byiza Renus 02h46’44”
4. Diallo Yaya 02h46’44”
5. Daumont Paul 02h46’44”

Urutonde rusange (518.8 km)
1. Mugisha Moise 12h15’29”
2. Kubiš Lukáš 12h16’08”
3. Kamzong Clovis 12h16’14”
4. Daumont Paul 12h16’22”
5. Cissé Isiaka 12h16’22”
6. Mugisha Samuel 12h16’25”
7. Mohindo Kyaviro 12h16’26”
8. Munyaneza Didier 12h16’50”
9. Sorgho W. Mathias 12h17’06”
10. Yaou Gadji 12h17’47”

Tariki 22-11-2020
Sangmelima-Younde (166,2 km)

Mugisha Moise yegukanye intera ibanziriza iya nyuma y’isiganwa “Grand Prix Chantal Biya 2020”  bituma  amahirwe yo kwegukana iri siganwa yiyongera.

Iyi ntera yavaga ahitwa Zoétélé igasorezwa Meyomessala (116.4km), Mugisha Moise yasize Kubiš Lukáš wo muri Slovakia  agera ku murongo wenyine aho  yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 5.

Mugisha Moise yakoresheje  amasaha 2, iminota 46 n’amasegonda 33 naho Kubiš Lukáš  akoresha amasaha 02, iminota 46 n’amasegonda 38.

Nyuma ni bwo haje igikundi cy’abakinnyi 10  barimo n’ab’u Rwanda 3, Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel na Munyaneza Didier. Aba bose bakaba bakoresheje amasaha 02, iminota 46 n’amasegonda 44.

Nyuma y’iyi ntera ya 4,  Mugisha Moise akomeje kuyobora isiganwa aho mu ntera  ya kirometero 518.8  amaze gukoresha amasaha 12, iminota 15 n’amasegonda 29 naho ku mwanya wa kabiri hakaza Kubiš Lukáš   umaze gukoresha amasaha 12, iminota 16 n’amasegonda 8.  Hagati ye na Mugisha hakaba harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 39.

Abandi bakinnyi b’u Rwanda imyanya bariho, Mugisha Samuel ari ku mwanya wa 6, Munyaneza Didier (8),  Areruya Joseph (25), Byukusenge Patrick (31) na Uhiriwe Byiza Renus (35).

Isiganwa rirasozwa hakinwa intera ya 5

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020 ni bwo iri siganwa mpuzamahanga “Grand Prix Chantal Biya 2020” risozwa hakinwa intera ya 5 aho abasiganwa bahagurukira ahitwa Sangmelima basoreze i Younde aharesha na kirometero 166,2.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.