16°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Gorilla FC  yegukanye shampiyona y’ikiciro cya kabiri

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-11-2020 saa 22:39:14
Ikipe ya Gorilla FC nyuma yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya kabiri

Gorilla FC 2-1 Rutsiro FC

Etoile de l’Est 3-0 Vision FC

Ikipe ya Gorilla FC  nyuma yo kubona ikipe yo kuzamuka  mu kiciro cya mbere, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020  yegukanye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda ikipe ya Rutsiro FC ibitego 2-1.

Izi kipe zombi  zanabonye itike yo gukina  shampiyona y’ikiciro cya mbere zakinnye umukino wa nyuma wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera. Ikipe ya Gorilla FC yitwaye neza itsinda Rutsiro FC ibitego 2-1, byatsinzwe na  Sindambiwe Protais byombi mu gihe igitego cya Rutsiro FC cyatsinzwe na Nshimyumuremyi Olivier.

Mbere y’uyu mukino,  ikipe ya Etoile de l’Est  yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda ikipe ya Alpha FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Muzerwa Amini, Habimana Viateur na Iraguha Hadji.

Ikipe ya Gorilla FC na Rutsiro FC zije mu kiciro cya mbere zisimbuye Gicumbi FC ndetse na Heroes FC zamanutse.

Mu gihe  nta zindi mpinduka zibaye, shampiyona y’ikiciro cya mbere ya 2020-2021   mu mupira w’amaguru mu bagabo izatangira tariki 04 Ukuboza 2020.

Hadji Mudaheranwa Yussuf, washinze akaba anayobora ikipe ya Gorilla FC

Rt Brig Gen Sekamana, Perezida wa FERWAFA

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Gorilla FC

Ababanjemo ku ruhande rwa Rutsiro FC

Umukino ntabwo wari woroshye

Abakinnyi ba Gorilla mu byishimo nyuma yo gutsinda Rutsiro FC

Bashimiye umutoza wabo Lomami Marcel

Bamaze guhabwa igikombe

Rutsiro FC yabaye iya 2

Etoile de l’Est FC yasoreje ku mwanya wa 3

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.