Gatsibo: Umuyoboro wa Gihengeri wagejeje amazi meza ku baturage 55,000

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 17-02-2021 saa 08:15:01
Amavomo atunganywa hirya no hino agenda akemura ikibazo cy'amazi

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba kakunze kugaragaramo ikibazo cy’amazi meza, aho abantu bavomaga amazi y’ibinamba bitaba ibyo bakajya kuyashaka kure, ariko kuri ubu umuyoboro wa Gihengeri wahaye abaturage amazi meza bagera ku bihumbi 55.

Mu gihe cy’imyaka itanu ishize, ikibazo cy’ingutu abaturage bari bafite mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gatsibo cyari amazi meza, kuko abenshi bavomaga mu bishanga bigatuma banywa amazi mabi yatumaga barwaragurika bishingiye ku kubura amazi meza ndetse n’isuku nke.

Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’abafatanyabikorwa hashatswe igisubizo kirambye cyo kugeza amazi meza ku baturage bari bayakennye.

Akarere ka Gatsibo kashyize imbaraga ku gukemura ikibazo cy’amazi cyari ingorabahizi ku baturage bako, hakorwa umuyoboro munini w’amazi wa Gihengeri wakemuye ikibazo cy’amazi mu Karere ka Gatsibo.

Nk’uko bitangazwa n’Akarere ka Gatsibo, kugeza ubu umuyoboro wa Gihengeri uha amazi meza abaturage ibihumbi 55 bo mu mirenge ya Nyagihanga,Ngarama, Gatsibo,Gitoki na Kabarore ufite amavomo agera kuri 25.

Akarere ka Gatsibo gakomeje kwegereza abaturage amazi meza (Foto Akarere ka Gatsibo)

Umuyoboro wa Gihengeri watangiye kubakwa kuva mu mwaka wa 2016 wuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda 3,527,961,306.

Ni gahunda ikomeza yo kugeza ku baturage amazi meza, Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hubatswe indi miyoboro y’amazi 5 irimo Kigomero – Bugarama, Biyanga-Remera, Gihengeri-Nyabikiri IDP Model village, Byimana-Remera na Gasigati-Rwankuba yagejeje Akarere ka Gatsibo ku kigereranyo ya 78% cy’abaturage babona amazi meza.

Politiki y’Igihugu yo gukwirakwiza amazi ndetse na Politiki y’isukura, iteganya ko amazi meza azaba agera ku baturage ku gipimo cya 100% mu mwaka wa 2024, ku buryo nibura nta muturage uzajya akora metero zisaga 500 ajya gushaka amazi.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.